Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Ibibi byakomotse he?
Ubusanzwe, abantu baba bashaka kuba abanyamahoro, indahemuka n’abagwaneza. None se kuki urugomo, akarengane n’ubugome byogeye hirya no hino? Ntidusiba kumva amakuru avuga ibintu biteye ubwoba. Ese haba hari ushishikariza abantu gukora ibibi?—Soma muri 1 Yohana 5:19.
Ese Imana yaremanye abantu kamere yo gukora ibibi? Oya. Yehova Imana yaremye umuntu mu ishusho ye, amuha ubushobozi bwo kugaragaza urukundo nk’urwe (Intangiriro 1:27; Yobu 34:10). Ariko nanone yamuhaye impano yo kwihitiramo ibimunogeye. Igihe ababyeyi bacu ba mbere bahitagamo kwigomeka ku Mana, batakaje ubutungane. Aho ni ho dukomora ingeso yo gukora ibibi.—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 32:4, 5.
Ese ibibi bizahoraho?
Imana ishaka ko tureka gukora ibibi (Imigani 27:11). Ni yo mpamvu itwigisha uko twakwirinda gukora ibibi n’icyo twakora kugira ngo tugire ibyishimo nyakuri. Icyakora muri iki gihe ntidushobora kugaragaza urukundo nk’urw’Imana mu buryo butunganye.—Soma muri Zaburi 32:8.
Nubwo ibibi byogeye, Imana irareka bigakomeza kubaho mu gihe runaka, kugira ngo abantu bose bibonere ingaruka zabyo (2 Petero 3:7-9). Icyakora vuba aha, isi izaturwa n’abantu bishimye kandi bumvira Imana.—Soma muri Zaburi 37:9-11.