INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Yehova yampaye ibirenze ibyo nari nkwiriye
Igihe nari mfite imyaka 17 nari umusore nk’abandi kandi hari byinshi narotaga kuzageraho. Nabaga ndi kumwe n’incuti zanjye dutera urwenya kandi nakundaga umukino wo koga n’umupira w’amaguru. Ariko ku mugoroba umwe, ubuzima bwanjye bwahindutse mu kanya nk’ako guhumbya. Nakoze impanuka ikomeye y’ipikipiki maze bituma ngagara umubiri wose uretse umutwe. Hashize imyaka igera kuri 30 ibyo bibaye, kandi kuva ubwo simbasha kuva aho ndi.
Nakuriye mu mugi wa Alicante mu burasirazuba bwa Esipanye. Iwacu hahoraga ibibazo, kandi niberaga mu muhanda bitewe n’uko ababyeyi bacu batatwitagaho. Naje kugirana ubucuti n’umukozi wakoraga mu igaraji ryari hafi y’iwacu witwa José María. Yagiraga urugwiro kandi ni we wanyitagaho akanyereka urukundo nari naraburiye iwacu. Igihe nabaga mpangayitse yamberaga umuvandimwe n’incuti nyakuri, nubwo yandushaga imyaka 20.
Abahamya ba Yehova bari baratangiye kwigisha José María Bibiliya. Yakundaga gusoma Ibyanditswe, kandi ibyo bamwigishaga nanjye yarabinyigishaga. Namutegaga amatwi mwubashye ariko sinigeze nshishikazwa n’ibyo yambwiraga. Icyo gihe nari ingimbi kandi nabaga mfite utuntu twinshi mpugiyemo. Nyamara ibintu byose byari bigiye guhinduka.
IMPANUKA YAHINDUYE UBUZIMA BWANJYE
Ubundi sinkunda kuvuga byinshi kuri iyo mpanuka. Icyo mvuga gusa ni uko icyo gihe nari umupfapfa n’indangare. Mu munsi umwe gusa ubuzima bwanjye bwarahindutse burundu. Nari umusore w’amarere, ariko mu kanya nk’ako guhumbya nisanze nagagaye, ntashobora no kwikura aho ndi. Mbabwije ukuri, kwakira ubwo bumuga byarangoye. Nakomezaga kwibaza nti “ese ubu koko kubaho hari icyo bikimariye?”
José María yaje kunsura, hanyuma bidatinze amfasha kubona Abahamya ba Yehova bo muri ako gace nari ndwariyemo, kugira ngo bajye baza kunsura ku bitaro. Kuba baransuye kenshi byankoze ku mutima. Nkimara kuva mu cyumba cy’indembe natangiye kwiga Bibiliya. Namenye impamvu nyakuri ituma abantu bababara kandi bagapfa, menya n’impamvu Imana ireka ibintu bibi bikabaho. Nanone namenye ko Imana idusezeranya ko isi yose izaturwa n’abantu batungaye kandi ko nta wuzongera kuvuga ati “ndarwaye” (Yesaya 33:24). Iryo sezerano ryatumye niringira ko mu gihe kizaza nzabaho neza cyane.
Maze kuva mu bitaro, nize Bibiliya nshyizeho umwete. Nateranaga amwe mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, kandi nkajya kubwiriza ndi mu igare ry’abamugaye. Ku itariki ya 5 Ugushyingo 1988, nabatirijwe mu kintu kimeze nk’umuvure bogeramo. Icyo gihe nari mfite imyaka 20. Yehova Imana yamfashije kongera kwishimira ubuzima. Ariko se ni iki nari gukora ngo mushimire?
NAKOMEJE KUJYA MBERE
Nubwo namugaye, hari ibyo nshobora kugeraho mu murimo nkorera Yehova. Nifuzaga gukomeza kujya mbere (1 Timoteyo 4:15). Mu mizo ya mbere ntibyanyoroheye kuko abagize umuryango wanjye bandwanyije banziza ko nahinduye idini. Ariko abavandimwe na bashiki banjye duhuje ukwizera, bambaye hafi. Bakoraga ibishoboka byose bakamfasha kujya mu materaniro yose no kubwiriza uko bikwiriye.
Ariko uko igihe cyagendaga gihita, byaragaragaraga ko nari nkeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye. Nashakishije ikigo cyanyitaho, maze nza kubona ikigo cyita ku bamugaye kiri mu mugi wa Valencia, ku birometero 160 mu majyaruguru ya Alicante. Muri icyo kigo ni ho haje kuba iwanjye.
Nubwo ntava mu buriri nkomeza gukorera Yehova
Nubwo ntabasha kuva mu buriri, niyemeje gukomeza gukorera Yehova. Nafashe amafaranga leta igenera abamugaye nongeraho n’izindi mfashanyo nabonaga, maze ngura telefoni na orudinateri icomekwa hafi y’igitanda cyanjye. Buri gitondo hari umukozi w’icyo kigo uza kumfungurira orudinateri n’iyo telefoni. Kugira ngo ngire ibyo nkora kuri orudinateri nifashisha akantu gafashe ku kananwa. Nanone mfite agakoni mfatisha umunwa nkandika nomero za telefoni kugira ngo mpamagare abantu.
Iryo koranabuhanga rimfasha rite? Mbere na mbere rituma njya ku rubuga rwa jw.org no ku ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower. Ibyo bikoresho bingirira akamaro cyane. Akenshi mara amasaha runaka ku munsi niyigisha kandi nkora ubushakashatsi mu bitabo bishingiye kuri Bibiliya, kugira ngo ndusheho kumenya Imana n’imico yayo. Igihe cyose ngize irungu cyangwa nkumva ncitse intege, mbona ikintu kuri urwo rubuga kingarurira ubuyanja.
Nanone orudinateri yanjye imfasha gutega amatwi ibivugirwa mu materaniro no kuyifatanyamo. Nyatangamo ibitekerezo, ngahagararira abateranye mu isengesho kandi nkabasomera igazeti y’Umunara w’Umurinzi mu gihe nahawe iyo nshingano. Nubwo ntashobora kugera aho abandi baba bateraniye, numva rwose ko ndi mu bagize itorero.
Telefoni na orudinateri bimfasha kubwiriza neza. Yego sinshobora kubwiriza ku nzu n’inzu nk’uko abandi Bahamya hafi ya bose babigenza, ariko ndabwiriza. Ibyo bikoresho bimfasha kugeza ku bandi ibyo nizera. Nkunda kuganira n’abantu kuri telefoni, ku buryo abasaza bansabye kuba umuhuzabikorwa wa gahunda yo kubwiriza hakoreshejwe telefoni. Iyo gahunda ifasha by’umwihariko abagize itorero batabasha kuva mu rugo, bagakora neza umurimo wo kubwiriza.
Ariko ubuzima bwanjye ntibushingiye ku ikoranabuhanga
gusa. Buri munsi, incuti zanjye ziza kunsura, zikazana na bene wabo cyangwa abo zigisha Bibiliya. Hari n’igihe bansaba kwigisha abo bantu biga Bibiliya. Nanone abagize itorero bajya bansura maze tukigira Bibiliya hamwe mu rwego rw’umuryango. Nishimira cyane kubona abana bato bicaye iruhande rwanjye, bakambwira impamvu bakunda Yehova.Nishimira ko abantu bansura ari benshi. Icyumba cyanjye gihoramo abantu baturutse imihanda yose. Abakozi bo muri icyo kigo batangazwa n’ukuntu nkundwa n’abantu benshi. Buri munsi nshimira Yehova kuko yatumye mba umwe mu bagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe.
NKOMEJE GUHATANA
Buri gihe iyo hagize umuntu unsuhuza hanyuma akambaza amakuru, mpita mubwira nti “nkomeje guhatana.” Nzi neza ko urwo rugamba ntarurwana jyenyine. Abakristo bose bari ku rugamba nubwo baba bahanganye n’ibibazo bitandukanye. Urwo rugamba ni rwo Bibiliya yita “intambara nziza yo kwizera” (1 Timoteyo 6:12). Ni iki cyamfashije gukomeza guhatana muri iyi myaka yose ishize? Nsenga Yehova buri munsi mushimira ko yamfashije kugira ubuzima bufite intego. Nanone ngerageza guhugira mu murimo w’Imana kandi ngakomeza guhanga amaso ibiri imbere.
Nkunda gutekereza ukuntu isi nshya izaba imeze, igihe nzaba nshobora kwiruka no gusimbuka. Hari igihe njya ntera urwenya n’incuti yanjye José María, ubu na we akaba yaramugaye amaguru kubera imbasa, tuvuga ukuntu tuzarushanwa mu isiganwa ryo kwiruka. Njya mubaza nti “ni nde uzasiga undi?” Na we akansubiza ati “icy’ingenzi ni ukugera muri paradizo. Naho iby’uzatsinda byo nta cyo bimbwiye.”
Kwakira ubumuga bwanjye no guhangana na bwo ntibyagiye binyorohera. Nzi ko nakoze ikosa rikomeye bitewe n’ubupfapfa, bikangiraho ingaruka zikomeye. Icyakora nishimira ko Yehova atantereranye. Yampaye byinshi harimo umuryango mugari w’abavandimwe kandi atuma nishimira ubuzima. Nanone nshimishwa no gufasha abandi hamwe no kuba mfite ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza. Ngerageje kuvuga muri make uko niyumva, navuga ko Yehova yampaye ibirenze ibyo nari nkwiriye.