Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Nabonye ikintu cyiza kiruta kuba Nyampinga

Nabonye ikintu cyiza kiruta kuba Nyampinga

Mu mwaka wa 1984, nambitswe ikamba rya Nyampinga wa Hong Kong. Ibyo byatumye mpinduka ikirangirire. Ifoto yanjye yabaga iri ku binyamakuru. Naje kuba umuririmbyi, umubyinnyi, nkajya ntanga ibiganiro mbwirwaruhame kuri televiziyo zitandukanye kandi nkambara imyenda y’akataraboneka. Si ibyo gusa, kuko byageze nubwo nicarana n’abantu bakomeye, urugero nka guverineri wa Hong Kong.

Mu mwaka wakurikiyeho, natangiye gukina filimi kandi akenshi nakinaga mu mwanya w’ibanze. Abanyamakuru barahuruye bambaza iby’ubuzima bwanjye, abafotora bakabyigana bamfotora, abandi bakantumira mu gihe cyo gusohora filimi zabo. Hari n’abantumiraga mu birori nkaba ndi umushyitsi mukuru, akaba ari jye utaha cyangwa ngatangiza imishinga, abandi bakanyakira ku meza. Abantu bose ni jye babaga bahanze amaso.

Igihe nakinaga filimi

Icyakora uko iminsi yagendaga ihita indi igataha, ni ko nagendaga mbona ko ibyo byose nta cyo byari bimaze. Nakundaga gukina filimi z’imirwano kandi ibyo byari biteje akaga. Abakinnyi ba filimi bo muri Hong Kong ntibagiraga uburyo bwo gukinisha abandi bantu mu gace ka filimi gateje akaga nk’uko bimeze muri filimi z’i Hollywood muri Amerika. Ni yo mpamvu bimwe mu bintu biteje akaga ari jye wabyikiniraga, urugero nko gusimbukisha moto imodoka. Filimi nyinshi nakinnye zabaga zirimo ibikorwa by’ubusambanyi n’urugomo hakaba n’izabaga zirimo ubupfumu.

Mu mwaka wa 1995, nashakanye n’umuntu watunganyaga za filimi. Nubwo nari mfite ibintu byose byashoboraga gutuma ngira ibyishimo urugero nk’uburanga, ubukire n’umugabo unkunda, nari narihebye kandi nahoranaga intimba ku mutima. Niyemeje kureka gukina filimi.

NONGERA KWIBUKA IBY’ABAHAMYA

Natangiye kwibuka ukuntu kera nkiri umwana muto nakundaga Imana. Icyo gihe, buri wa gatandatu najyanaga na mukuru wanjye gusura umuryango w’Abahamya ba Yehova. Umutware w’uwo muryango, ari we Joe McGrath yatwigishaga Bibiliya, turi kumwe n’abakobwa be batatu. Wari umuryango urangwa n’urugwiro hamwe n’urukundo. Joe yakundaga umugore we n’abana be kandi akabubaha. Nanone twajyanaga na bo mu materaniro no mu makoraniro. Ibyo bihe byari bishimishije pe! Iyo nabaga ndi kumwe n’abo Bahamya numvaga ntuje.

Hagati aho ariko, iwacu byarimo bicika. Data yitwaraga nabi cyane ku buryo mama yagize agahinda kenshi, bikagera ubwo arwaye indwara yo kwiheba. Igihe nari hafi kugira imyaka icumi, mama yavuye mu Bahamya ba Yehova. Jye narakomeje ariko mfite imitima ibiri, nuko nza kubatizwa mfite imyaka 17. Ariko hashize igihe gito, nakoze ibyaha ncibwa mu itorero.

NIYEMEJE KUGARUKIRA YEHOVA

Hashize igito nshatse, abasaza babiri bo mu itorero ry’Abahamya ba Yehova ryo hafi aho baje kunsura. Bansobanuriye icyo nakora kugira ngo ngarukire Yehova Imana, nyuma yaho bampa umumisiyonari witwa Cindy kugira ngo amfashe kugarura agatege. Kubera ko icyo gihe ukwizera kwanjye kwari kwaragabanutse cyane, namusabye ko yansobanurira ukuntu Bibiliya ari ijambo ry’Imana. Yanyeretse ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bumwe na bumwe bwasohoye. Buhoro buhoro, twaje kuba incuti magara, ansaba kunyigisha inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya, ndabimwemerera. Icyo gihe ni bwo bwa mbere nabonye ko Yehova ari Imana yuje urukundo kandi ko yifuza ko nagira ibyishimo.

Igihe nasubiraga mu materaniro, nabonye ko guteranira hamwe n’Abahamya ba Yehova byampeshaga ibyishimo biruta ibyo nagiraga igihe nabaga ndi kumwe n’abo twakinanaga filimi. Ariko ibyambayeho nkiri muto byatumye ntakariza abantu icyizere, nanjye ubwanjye numva ndiyanze. Umwe mu bari bagize itorero nabagamo yamfashije guhangana n’ibyo bibazo byo kwiheba akoresheje Bibiliya. Nanone yanyigishije uko nabona incuti nyancuti.

IKINTU CYIZA KIRUTA KUBA NYAMPINGA

Mu mwaka wa 1997, jye n’umugabo wanjye twimukiye i Hollywood, muri leta ya Kaliforuniya, muri Amerika. Igihe twari muri uwo mugi, narushijeho gukora umurimo wo kubwiriza no kwigisha abandi Ijambo ry’Imana. Kwigisha Bibiliya byatumye ngira ibyishimo biruta ibyo nagiraga igihe nari nyampinga n’igihe nakinaga filimi. Urugero, mu mwaka wa 2002, nahuye n’umukobwa twari tuziranye witwa Cheri na we wari waraturutse muri Hong Kong. Hari ibintu byinshi twari duhuriyeho. Yari yarabaye Nyampinga wa Hong Kong mu mwaka ubanziriza uwo nabayemo Nyampinga, kandi ni we wanyambitse ikamba. Nawe yaje kuba umukinnyi wa filimi, nyuma yaho aza no kujya azitunganya, kandi yakoranye n’abantu bakomeye. Uretse n’ibyo kandi, na we yari yarimukiye i Hollywood.

Nongeye kumva ngiriye Cheri impuhwe igihe namenyaga ko yapfushije fiyansi we, wapfuye amarabira azize indwara y’umutima. Nubwo yari Umubuda, abo bahuje idini ntibashoboye kumuhumuriza. Na we yari yaragize ubuzima bwiza abandi bantu bifuza. Ariko nta muntu yizeraga kandi yahoranaga agahinda. Natangiye kumwigisha ibyo nize muri Bibiliya, ariko ibyo yize mu idini ry’Ababuda bigatuma adashishikazwa n’ibyo namwigishaga.

Igihe Cheri yakinaga filimi

Umunsi umwe mu mwaka wa 2003, Cheri yampamagaye ari mu mugi wa Vancouver muri Kanada arimo gukora filimi. Yambwiye ko igihe yari atwaye imodoka yanyuze ahantu hari ibintu nyaburanga bikamushimisha, maze agasenga mu ijwi riranguruye abaza Imana ati “uri nde kandi witwa nde?” Icyo gihe yarakomeje aragenda anyura ku Nzu y’Ubwami, abona handitseho izina ry’Imana ari ryo “Yehova.” Yahise yumva ko ari nk’aho Imana imushubije, maze yiyemeza kubonana n’Abahamya ba Yehova vuba na bwangu. Amaze kubimbwira namurangiye Abahamya bo hafi y’aho yari ari, maze mu minsi mike aba atangiye kujya mu materaniro y’igishinwa yo mu mugi wa Vancouver.

Cheri yaje kumbwira ati “Abahamya barankunda pe! Nabonye nshobora kubabwira agahinda kanjye.” Ibyo byaranshimishije kuko naje kumenya ko igihe yakoraga filimi nta ncuti yagiraga. Yakomeje kujya mu materaniro, ariko mu mwaka wa 2005 abona ikiraka cyo gukorera filimi ebyiri ndende mu Bushinwa, maze bituma asubira muri Hong Kong. Igishimishije ni uko mu mwaka wa 2006, Cheri yabaye Umuhamya wa Yehova. Yabatirijwe mu ikoraniro ryabereye muri Hong Kong. Nubwo yifuzaga gukora byinshi mu murimo wa Yehova, ntibyamworoheraga kubera akazi ke ko gukora za filimi. Byatumaga atagira ibyishimo na bike.

GUFASHA ABANDI BITERA IBYISHIMO

Mu mwaka wa 2009, ubuzima bwa Cheri bwarahindutse. Yiyemeje kuva mu bya filimi kugira ngo akorere Yehova atizigamye. Ibyo byatumye agira incuti nyinshi mu itorero. Yatangiye kumara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, maze agafasha abandi kugira ubuzima bwiza.Matayo 24:14.

Cheri yaje kwiga ikinepali kugira ngo afashe itsinda ry’Abahamya bo muri Hong Kong bavuga urwo rurimi. Abantu bavuga ururimi rw’ikinepali muri Hong Kong barirengagizwa cyangwa bagasuzugurwa bitewe n’uko batazi icyongereza n’igishinwa, kandi umuco wabo ukaba utandukanye n’uw’abandi. Cheri yambwiye ko ashimishwa cyane no gufasha abantu kumenya Bibiliya. Urugero igihe yabwirizaga ku nzu n’inzu, yahuye n’umugore uvuga ikinepali, utari uzi Imana y’ukuri ari yo Yehova, ariko akaba yari azi bike kuri Yesu. Yifashishije Bibiliya amwereka ko Yesu yasengaga Se wo mu ijuru. Uwo mugore amaze kubona ko ashobora gusenga Imana y’ukuri, yemeye kwakira ubutumwa bwiza. Hashize igihe gito, umugabo we n’umukobwa we na bo batangiye kwiga Bibiliya.Zaburi 83:18; Luka 22:41, 42.

Cheri muri iki gihe

Maze kubona ukuntu Cheri ashimishwa no kumara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza, naribajije nti “ariko buriya jye mbuzwa n’iki kuwukora?” Icyo gihe nanjye nari narasubiye muri Hong Kong. Nahise mfata umwanzuro wo kwisuganya kugira ngo nongere igihe namaraga mu murimo wo kwigisha abandi ukuri ko muri Bibiliya. Nabonye ko gutega abandi amatwi no kubafasha gusobanukirwa Ijambo ry’Imana, bituma ngira ibyishimo nyakuri.

Nabonye ko gufasha abandi gusobanukirwa Ijambo ry’Imana, bituma ngira ibyishimo nyakuri

Urugero, nigishije Bibiliya umugore wo muri Viyetinamu wahoranaga intimba n’amarira amuzenga mu maso. Ubu yishimira ubuzima kandi ashimishwa no kuba afite incuti mu itorero.

Jye na Cheri twabonye ikintu cyiza kiruta kuba nyampinga. Nubwo gukina filimi bishimisha kandi bigatera ishema, kwigisha abantu ibya Yehova Imana ni byo bishimisha kurushaho kuko bituma ahabwa ikuzo. Twabonye ukuri kw’ibyo Yesu yavuze igihe yagiraga ati “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”Ibyakozwe 20:35.