Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nkunda kuganira n’urubyiruko rwo mu itorero ryacu

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

Nari naratwawe na siporo

Nari naratwawe na siporo
  • IGIHE YAVUKIYE: 1928

  • IGIHUGU: KOSITA RIKA

  • KERA: NAKUNDAGA IMIKINO N’URUSIMBI

IBYAMBAYEHO

Nakuriye mu mugi wa Puerto Limón uri ku cyambu, mu burasirazuba bwa Kosita Rika. Twavutse turi abana umunani, nkaba ndi uwa karindwi. Data yapfuye mfite imyaka umunani gusa, mama asigara aturera wenyine.

Nakundaga umukino wa Baseball cyane, kandi natangiye kuwukunda kuva nkiri umwana. Ndi hafi kugira imyaka makumyabiri, nagiye mu ikipi y’abakinnyi batabigize umwuga. Igihe nakinaga muri iyo kipi, nkaba nari ngeze mu myaka 20, umuntu ushinzwe gushakisha abakinnyi yansabye kujya mu ikipi y’abakinnyi babigize umwuga yo muri Nikaragwa. Icyakora nanze kujyayo, kuko mama yari arwaye kandi akaba ari jye wamwitagaho. Nyuma yaho hari undi wansabye kujya mu ikipi y’igihugu ya Kosita Rika. Icyo gihe bwo narabyemeye, maze nkina mu ikipi y’igihugu kuva mu wa 1949 kugeza mu wa 1952. Nakinnye imikino myinshi muri Kiba, Megizike no muri Nikaragwa. Nari umuhanga muri uwo mukino, ku buryo nakinaga incuro 17 nta kosa na rimwe nkoze. Iyo numvaga abafana banyogeza, byaranshimishaga cyane.

Ikibabaje ni uko nishoye no mu busambanyi. Nubwo nari mfite umukobwa w’incuti twabanaga, nabaga mfite n’abandi bagore ku ruhande. Nari umusinzi, ku buryo hari igihe natashye nasinze, bukeye bwaho ndibaza nti “ubu se nageze aha nte?” Nanone nakinaga urusimbi kandi nkajya muri za tombola.

Igihe nari ngihugiye muri ibyo byose, mama yabaye Umuhamya wa Yehova. Yatangiye kujya ankundisha Abahamya, ariko nabanje kumunanira kuko nari naratwawe na siporo. Iyo twabaga dukora imyitozo, igihe cyo kurya cyarageraga nkumva nta nzara mfite. Narawukundaga bitavugwa, ku buryo nta kindi nabaga ntekereza uretse uwo mukino.

Igihe twarimo dukina, nkaba nari mfite imyaka 29, nagiye gufata umupira ndavunika bikomeye. Maze koroherwa, sinongeye kuba umukinnyi wabigize umwuga. Ariko nakomeje gutoza abakinnyi batabigize umwuga bo mu ikipi yo hafi y’iwacu.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE

Mu mwaka wa 1957, nagiye mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova, ryabereye kuri sitade nigeze gukiniramo. Igihe nari nicaye mu bandi, niboneye ukuntu Abahamya bari batuje, ukabona batandukanye n’abazaga muri uwo mukino, kuko bo wasangaga bafite urusaku rwinshi. Ibyo nabonye muri iryo koraniro, byatumye niyemeza kwiga Bibiliya mbifashijwemo n’Abahamya, ntangira no kujya mu materaniro yabo.

Ibintu nigaga muri Bibiliya byankoze ku mutima. Urugero, Yesu yahanuye ko mu minsi y’imperuka, abigishwa be bari kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana mu isi yose (Matayo 24:14). Nanone namenye ko Abakristo b’ukuri badahemberwa umurimo wo kubwiriza bakora. Yesu yaravuze ati “mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu.”—Matayo 10:8.

Ibyo nigaga muri Bibiliya, nabigereranyaga n’ibyo nabonaga Abahamya ba Yehova bakora. Nashimishwaga cyane n’ukuntu bakorana umwete umurimo wo kubwiriza. Nabonye ko bawukorana ubwitange nk’uko Yesu yabisabye Abakristo. Nasomye muri Mariko 10:21, mbona ko Yesu ansaba ‘kumukurikira nkaba umwigishwa we,’ maze numva nifuje kuba Umuhamya.

Icyakora gufata umwanzuro wa nyuma byantwaye igihe. Urugero, namaze imyaka myinshi njya muri tombola yo mu rwego rw’igihugu yabaga buri cyumweru. Ariko naje kumenya ko Bibiliya ivuga ko Imana irwanya abasenga “imana y’Amahirwe” n’abanyamururumba (Yesaya 65:11; Abakolosayi 3:5). Ibyo byatumye ndeka gukina urusimbi. Icyumweru cya mbere ndetse tombola, inomero yanjye yaratsinze. Abantu bampaye urw’amenyo kuko ntari nakinnye kuri icyo cyumweru. Bakomeje kumpatira kongera gukina ariko ndabahakanira. Sinongeye kujya gukina urusimbi.

Umunsi nabatirijweho mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova, nahuye n’ikindi kigeragezo kijyanye no kwambara “kamere nshya” (Abefeso 4:24). Uwo mugoroba, nasubiye muri hoteli nari ncumbitsemo, nsanga wa mukobwa wari incuti yanjye antegerereje ku muryango w’icyumba nabagamo. Yarambwiye ati “Sammy karibu. Ngwino turye ubuzima.” Ariko nahise muhakanira. Namubwiye ko naretse ibikorwa by’ubusambanyi, nkaba nsigaye ngendera ku mahame ya Bibiliya (1 Abakorinto 6:18). Yarambwiye ati “ubwo se ushatse kuvuga iki?” Yambwiye ko Bibiliya iremereza ibintu, maze ansaba ko twongera gukundana. Icyakora naramuretse nigira mu cyumba cyanjye maze nkubitaho urugi. Ubu nishimira ko kuva mu mwaka wa 1958 ndi Umuhamya wa Yehova, kandi nkaba narakomeje kugira imyifatire myiza.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO

Iyo ntekereje ukuntu kugendera ku mahame ya Bibiliya byamfashije, numva nakwandika igitabo. Bimwe mu byo nungutse harimo incuti nyancuti, ubuzima bufite icyerekezo n’ibyishimo nyakuri.

Na n’ubu ndacyakunda wa mukino, ariko nahinduye uko nawubonaga. Uwo mukino watumaga mbona amafaranga n’icyubahiro, ariko ibyo bintu niboneye ko bitaramba. Nyamara ubucuti mfitanye n’Imana n’abavandimwe banjye, byo bizahoraho iteka. Bibiliya igira iti “isi irashirana n’irari ryayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:17). Ubu nkunda Yehova n’ubwoko bwe kuruta ibindi bintu byose.