Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | NI BA NDE BICAYE KU MAFARASHI YO MU BYAHISHUWE?

Ni ba nde bicaye ku mafarashi?

Ni ba nde bicaye ku mafarashi?

Iby’abantu bane bicaye ku mafarashi, bishobora kuba bigoye kubyumva kandi biteye ubwoba. Ariko ntibyagombye kuguhahamura. Impamvu bitagombye kuguhahamura ni uko Bibiliya hamwe n’ibintu bibaho muri iki gihe, bidufasha kumenya neza icyo buri wese agereranya. Nubwo abo bantu bagenda bateza ibyago ku isi, banagufitiye ubutumwa bwiza wowe n’umuryango wawe. Ubwo butumwa ni ubuhe? Reka tubanze dusobanukirwe buri wese mu bicaye kuri ayo mafarashi.

UWICAYE KU IFARASHI Y’UMWERU

Iryo yerekwa ritangira rigira riti “ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru, kandi uwari uyicayeho yari afite umuheto. Nuko ahabwa ikamba, arasohoka agenda anesha kugira ngo aneshe burundu.”—Ibyahishuwe 6:2.

Ni nde wicaye kuri iyo farashi y’umweru? Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ko ari “Jambo ry’Imana” (Ibyahishuwe 19:11-13). Yesu Kristo ni we Jambo, kuko ari umuvugizi w’Imana (Yohana 1:1, 14). Nanone yitwa “Umwami w’abami, n’Umutware w’abatware,” kandi akitwa “Uwizerwa kandi w’Ukuri” (Ibyahishuwe 19:16). Ni umwami w’intwari ku rugamba kandi ntakoresha ububasha bwe nabi. Ariko hari ibindi bibazo twakwibaza.

Ni nde uha Yesu ububasha bwo kunesha (Ibyahishuwe 6:2)? Umuhanuzi Daniyeli yeretswe Mesiya ameze nk’“umwana w’umuntu,” ahabwa “ubutware, icyubahiro n’ubwami,” abihawe n’Umukuru Nyir’ibihe byose ari we Yehova * Imana (Daniyeli 7:13, 14). Ubwo rero, Imana Ishoborabyose ni yo yahaye Yesu ububasha n’uburenganzira bwo gutegeka no guca imanza. Ifarashi y’umweru ikwiriye kugereranya intambara ikiranuka Umwana w’Imana arwana, kuko Ibyanditswe bikunda gukoresha ibara ry’umweru byerekeza ku muco wo gukiranuka.—Ibyahishuwe 3:4; 7:9, 13, 14.

Abicaye ku mafarashi batangiye urugendo ryari? Zirikana ko uwicaye ku ifarashi ya mbere ari we Yesu, yatangiye urugendo igihe yambikwaga ikamba (Ibyahishuwe 6:2). Ni ryari Yesu yambitswe ikamba, akaba umwami mu ijuru? Ntiyaryambitswe nyuma y’urupfu rwe, asubiye mu ijuru. Bibiliya igaragaza ko yabanje gutegereza (Abaheburayo 10:12, 13). Yesu yahaye abigishwa be ikimenyetso cyari kubereka ko igihe cyo gutegereza kirangiye kandi ko atangiye gutegekera mu ijuru. Yavuze ko natangira gutegeka, ibintu bizaba bibi ndetse bikagenda birushaho kuzamba. Hari kubaho intambara, inzara n’indwara z’ibyorezo (Matayo 24:3, 7; Luka 21:10, 11). Nyuma gato y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose yatangiye mu mwaka wa 1914, byaragaragaye ko isi yari igeze muri cya gihe Bibiliya yita ‘iminsi y’imperuka.’—2 Timoteyo 3:1-5.

None se kuki kuva mu mwaka wa 1914 ibintu byarushijeho kuzamba, kandi Yesu yari yimitswe? Ni uko icyo gihe Yesu yatangiye gutegeka mu ijuru; si ku isi. Intambara yabereye mu ijuru, maze Umwami Yesu, ari we Mikayeli, yirukana Satani n’abadayimoni be, abajugunya ku isi (Ibyahishuwe 12:7-9, 12). Kuva icyo gihe Satani afungiye ku isi kandi afite uburakari bwinshi kuko azi ko iminsi ye ibaze. Ariko vuba aha, Imana nimara kuvanaho Satani, ibyo ishaka bizakorwa mu isi (Matayo 6:10). Reka noneho turebe uko abari ku mafarashi atatu badufasha kumenya ko turi mu bihe bigoye by’‘iminsi y’imperuka.’ Abicaye kuri ayo mafarashi batandukanye n’uwa mbere, kuko bagereranya ibintu biba ku isi muri rusange, mu gihe uri ku ifarashi ya mbere agereranya umuntu umwe.

UWICAYE KU IFARASHI ITUKURA

Iyerekwa rikomeza rigira riti “nuko haza indi farashi itukura nk’umuriro, maze uwari uyicayeho ahabwa gukura amahoro mu isi kugira ngo bicane, kandi ahabwa inkota nini.”—Ibyahishuwe 6:4.

Uwicaye kuri iyo farashi agereranya intambara. Zirikana ko yakuye amahoro ku isi hose; si mu gihugu kimwe. Mu wa 1914 ni bwo bwa mbere habayeho intambara ikagera ku isi hose. Yakurikiwe n’intambara ya kabiri y’isi yose, yarushaga ubukana iya mbere. Hari abavuga ko abaguye mu ntambara zabayeho kuva mu mwaka wa 1914, barenga miriyoni 100, abandi batagira ingano zikabamugaza.

None se ubu bwo byifashe bite? Ni ubwa mbere mu mateka, abantu bagaragaza ko bafite ubushobozi bwo kurimbura ikiremwamuntu. Imiryango yitwa ko iharanira amahoro, urugero nk’Umuryango w’Abibumbye, na yo ubwayo yananiwe guhagarika uwicaye kuri iyo farashi.

UWICAYE KU IFARASHI Y’UMUKARA

Ubwo buhanuzi bukomeza bugira buti “nuko ngiye kubona mbona ifarashi y’umukara. Uwari uyicayeho yari afite umunzani mu ntoki ze. Numva ijwi risa n’irituruka hagati ya bya bizima bine rivuga riti ‘incuro imwe y’ingano igurwe idenariyo imwe, n’incuro eshatu z’ingano za sayiri zigurwe idenariyo imwe. Ariko ntugire icyo utwara amavuta ya elayo na divayi.’”—Ibyahishuwe 6:5, 6.

Uwicaye kuri iyo farashi agereranya inzara. Ubwo buhanuzi buvuga ko inzara yari guca ibintu ku buryo garama 700 z’ingano zari kugura idenariyo imwe. Idenariyo yanganaga n’igihembo cy’umukozi wakoze umunsi wose (Matayo 20:2). Nanone idenariyo yari kugura ibiro bibiri by’ingano za sayiri, zikaba zari zifite agaciro gake ugereranyije n’ingano zisanzwe. Kubonera umuryango munini ibiwutunga byari kugorana, ku buryo abantu bagiriwe inama yo kurondereza ibiribwa. Ibyo byari kugera no ku biribwa by’ibanze abantu b’icyo gihe bakundaga, harimo amavuta y’imyelayo na divayi.

Guhera mu mwaka wa 1914, twiboneye ukuntu iyo farashi y’umukara ikataje. Ibyo bigaragazwa n’uko mu kinyejana cya 20, abantu bagera kuri miriyoni 70 bishwe n’inzara. Hari umutegetsi wavuze ati “ugereranyije, mu mwaka wa 2012-2014, abantu bagera kuri miriyoni 805, ni ukuvuga kimwe cya cyenda cy’abatuye isi bose, baryaga nabi. Hari indi raporo yavuze iti “buri mwaka, inzara yica abantu baruta abicwa na sida, malariya n’igituntu ubateranyirije hamwe.” Nubwo abantu bakora uko bashoboye ngo bagaburire abashonje, ifarashi y’umukara ikomeje urugendo.

UWICAYE KU IFARASHI IGAJUTSE

Bibiliya ikomeza igira iti “ngiye kubona mbona ifarashi igajutse, kandi uwari uyicayeho yitwaga Rupfu. Nuko Imva igenda imukurikiye, bahabwa ububasha kuri kimwe cya kane cy’isi, kugira ngo bacyicishe inkota ndende, n’inzara n’icyorezo cy’indwara yica, n’inyamaswa z’inkazi zo mu isi.”—Ibyahishuwe 6:8.

Uwicaye ku ifarashi ya kane agereranya urupfu ruterwa n’ibyorezo by’indwara n’ibindi byago. Nyuma gato y’umwaka wa 1914, ibicurane byo muri Esipanye byishe abantu babarirwa muri miriyoni mirongo. Birashoboka ko abagera kuri miriyoni 500, ni ukuvuga umuntu umwe kuri batatu bariho icyo gihe, banduye iyo ndwara.

Icyakora indwara zaje nyuma, zarushaga iyo ubukana. Impuguke zivuga ko mu kinyejana cya 20, ubushita bwahitanye abantu babarirwa muri miriyoni magana. Kugeza n’ubu, abantu baracyicwa na sida, igituntu na malariya, nubwo ubuvuzi bwateye imbere.

Abantu baracyapfa bazize intambara, inzara n’indwara z’ibyorezo. Imva iragenda yakira benshi, kandi ntiratuza.

IBYIZA BIRI IMBERE

Ibibi biri hafi kuvaho kuko Yesu “agenda anesha.” Mu mwaka wa 1914 yirukanye Satani amujugunya ku isi, ariko urugamba ntirwari rurangiye (Ibyahishuwe 6:2; 12:9, 12). Vuba aha, kuri Harimagedoni, Yesu azambura Satani ububasha, arimbure n’abayoboke be bose (Ibyahishuwe 20:1-3). Yesu azahagarika ibikorwa by’abagendera ku mafarashi uko ari batatu, kandi akureho ibibi byose bateje. Azabikuraho ate? Reka turebe icyo Bibiliya ibivugaho.

Intambara zizavaho, habeho amahoro. Bibiliya igira iti ‘[Yehova] akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi; umuheto arawuvunagura, n’icumu araricagagura” (Zaburi 46:9). Abantu beza “bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:11.

Inzara izashira, habeho ibyokurya bihagije. Bibiliya igira iti “hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi; bizaba byinshi cyane mu mpinga z’imisozi.”—Zaburi 72:16.

Yesu ari hafi kuvanaho ibibazo abicaye ku mafarashi atatu bateje

Ibyorezo by’indwara n’urupfu bizavaho, abantu bose bagire ubuzima butunganye kandi babeho iteka. Imana “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”—Ibyahishuwe 21:4.

Igihe Yesu yari ku isi, yatweretse ibyo azakora igihe azaba ari umwami. Yimakaje amahoro kandi akora ibintu byinshi bitangaje, harimo kugaburira abantu babarirwa mu bihumbi, gukiza abarwayi no kuzura abapfuye.—Matayo 12:15; 14:19-21; 26:52; Yohana 11:43, 44.

Abahamya ba Yehova biteguye kugufasha bakoresheje Bibiliya, bakakwereka uko iby’ayo mafarashi bizarangira. Ese uzemera ko bakwigisha byinshi kurushaho?

^ par. 7 Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.