1 Abakorinto 13:1-13
13 Niyo navuga mu ndimi+ z’abantu n’iz’abamarayika ariko singire urukundo, naba mpindutse nk’icyuma kibomborana cyangwa kirangira.+
2 Niyo nagira impano yo guhanura+ kandi nkamenya amabanga yose yera,+ nkagira n’ubumenyi bwose,+ kandi niyo nagira ukwizera kose kwatuma nimura imisozi+ nkayitereka ahandi, ariko singire urukundo, nta cyo naba ndi cyo.+
3 Niyo natanga ibyo ntunze byose kugira ngo ngaburire abandi,+ ndetse niyo natanga umubiri wanjye+ kugira ngo mbone uko nirata, ariko singire urukundo,+ nta cyo byanyungura.
4 Urukundo+ rurihangana+ kandi rukagira neza.+ Urukundo ntirugira ishyari,+ ntirwirarira,+ ntirwiyemera,+
5 ntirwitwara mu buryo buteye isoni,+ ntirushaka inyungu zarwo,+ ntirwivumbura.+ Ntirubika inzika y’inabi rwagiriwe.+
6 Ntirwishimira gukiranirwa,+ ahubwo rwishimira ukuri.+
7 Rutwikira byose,+ rwizera byose,+ rwiringira byose,+ rwihanganira byose.+
8 Urukundo ntirushira.+ Ariko zaba impano zo guhanura, zizakurwaho; zaba impano zo kuvuga izindi ndimi, zizagira iherezo; bwaba ubumenyi, buzakurwaho.+
9 Dufite ubumenyi butuzuye+ kandi duhanura igice,+
10 ariko igihe icyuzuye kizaba cyaje,+ ikituzuye kizakurwaho.
11 Nkiri uruhinja, navugaga nk’uruhinja, ngatekereza nk’uruhinja, nkibwira nk’uruhinja. Ariko ubu ubwo namaze kuba umugabo,+ nikuyemo imico nk’iy’uruhinja.
12 Muri iki gihe turebera mu ndorerwamo y’icyuma ibirorirori,+ ariko icyo gihe bizaba ari imbonankubone.+ Muri iki gihe nzi ho igice, ariko icyo gihe nzamenya ibintu neza nk’uko nanjye nzwi neza.+
13 Icyakora, ubu hasigaye ukwizera, ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu; ariko ikiruta byose muri ibyo ni urukundo.+