1 Abakorinto 8:1-13
8 Naho ku birebana n’ibyokurya byatuwe ibigirwamana,+ tuzi ko twese dufite ubumenyi+ kuri ibyo. Ubumenyi butera kwiyemera, ariko urukundo rurubaka.+
2 Niba umuntu atekereza ko afite ubumenyi ku kintu runaka,+ aba atarakimenya uko yagombye kukimenya.+
3 Ariko niba umuntu akunda Imana,+ uwo muntu aba azwi na yo.+
4 Naho ku birebana no kurya ibyokurya+ byatuwe ibigirwamana, tuzi ko ikigirwamana nta cyo ari cyo+ mu isi, kandi ko nta yindi Mana iriho uretse imwe.+
5 Nubwo hariho ibyitwa “imana,”+ haba mu ijuru+ cyangwa ku isi,+ mbese nk’uko hariho “imana” nyinshi n’“abami” benshi,+
6 mu by’ukuri kuri twe hariho Imana imwe,+ Data,+ ari na yo ibintu byose bikomokaho, natwe tukaba turiho ku bwayo.+ Hariho n’Umwami umwe,+ ari we Yesu Kristo,+ ibintu byose bikaba byarabayeho binyuze kuri we,+ kandi natwe twabayeho binyuze kuri we.
7 Icyakora, abantu bose+ si ko bafite ubwo bumenyi. Ariko kugeza n’ubu hari bamwe bacyibuka imigenzo ifitanye isano n’ibigirwamana, barya ibyokurya bagatekereza ko byatuwe ibigirwamana,+ maze imitimanama yabo idakomeye ikandura.+
8 Ariko ibyokurya si byo bizatuma dushimwa n’Imana.+ Iyo tutariye nta cyo tuba duhombye, kandi niyo turiye ntibitwongerera icyubahiro.+
9 Ahubwo mukomeze kwirinda kugira ngo uburenganzira mufite, mu buryo runaka butabera igisitaza abadakomeye.+
10 Umuntu aramutse akubonye, wowe ufite ubumenyi, wicaye urira mu rusengero rw’ikigirwamana, ese ntibyatuma umutimanama w’uwo muntu udakomeye utinyuka, ku buryo bigera n’aho arya ibyokurya byatuwe ibigirwamana?+
11 Mu by’ukuri, ubumenyi bwawe burimbuza uwo muntu udakomeye, kandi ari umuvandimwe wawe Kristo yapfiriye.+
12 Ariko iyo mucumura ku bavandimwe banyu muri ubwo buryo, kandi mugakomeretsa umutimanama wabo+ udakomeye, muba mucumura kuri Kristo.
13 Ku bw’ibyo rero, niba ibyokurya bibera igisitaza+ umuvandimwe wanjye, sinzongera kurya inyama ukundi, kugira ngo ntabera igisitaza+ umuvandimwe wanjye.