1 Abatesalonike 3:1-13
3 Ku bw’ibyo, ubwo tutashoboraga gukomeza kubyihanganira, twabonye ari byiza gusigara twenyine muri Atene,+
2 maze twohereza Timoteyo,+ umuvandimwe wacu akaba n’umukozi w’Imana utangaza ubutumwa bwiza+ bwerekeye Kristo, kugira ngo abakomeze kandi abahumurize ku bwo kwizera kwanyu,
3 ngo hatagira uhungabanywa n’ayo makuba.+ Namwe ubwanyu muzi neza ko ibyo bigomba kutugeraho.+
4 Mu by’ukuri, igihe twari iwanyu twababwiye mbere y’igihe+ ko twagombaga kugerwaho n’amakuba,+ kandi muzi ko ari ko byagenze koko.+
5 Ni yo mpamvu igihe ntari ngishoboye kubyihanganira, namutumye kugira ngo amenye ibyo kwizera kwanyu,+ ngo wenda ahari Umushukanyi+ ataba yarabashutse mu buryo runaka, maze tukaba twararuhiye ubusa.+
6 Ariko ubu Timoteyo amaze kutugeraho avuye iwanyu,+ kandi yatuzaniye inkuru nziza ihereranye no kwizera kwanyu n’urukundo rwanyu,+ n’ukuntu mudukumbura iteka mwifuza kutubona nk’uko natwe twifuza kubabona.+
7 Ni yo mpamvu, bavandimwe, nubwo dukennye kandi tukaba turi mu mibabaro, twahumurijwe+ no kwizera mugaragaza,+
8 kuko ubu twumva tuguwe neza niba mushikamye mu Mwami.+
9 Ni shimwe ki twakwitura Imana ku bwanyu, ku bw’ibyishimo+ byose mudutera imbere y’Imana yacu?
10 Dusenga Imana amanywa n’ijoro twinginga+ cyane kugira ngo tubabone maze tubahe ibyiza bibura ku kwizera kwanyu.+
11 Imana yacu, ari na yo Data, hamwe n’Umwami wacu Yesu+ batuyobore neza mu nzira igana iwanyu.
12 Byongeye kandi, Umwami abagwirize+ kandi abasesekarize urukundo+ mukundana n’urwo mufitiye abantu bose, nk’uko natwe tubakunda,
13 kugira ngo akomeze imitima yanyu, ibe iyera itariho umugayo+ imbere y’Imana, ari na yo Data, mu gihe cyo kuhaba+ k’Umwami wacu Yesu ari kumwe n’abera be bose.+