1 Ibyo ku Ngoma 10:1-14
10 Abafilisitiya+ bateye Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga, Abafilisitiya bakomeza kubicira ku musozi wa Gilibowa.+
2 Abafilisitiya basatira Sawuli n’abahungu be, bica Yonatani+ na Abinadabu+ na Maliki-Shuwa,+ abahungu ba Sawuli.+
3 Urugamba rurahinana rwibasira Sawuli, abarashi baza kumubona, baramukomeretsa.+
4 Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro+ ati “kura inkota+ yawe unsogote, bariya Bafilisitiya batakebwe+ bataza kunyica urubozo.”+ Ariko uwamutwazaga intwaro arabyanga,+ kuko yari afite ubwoba bwinshi cyane. Nuko Sawuli afata inkota ye ayishitaho.+
5 Uwatwazaga Sawuli intwaro abonye ko apfuye, na we yishita ku nkota ye arapfa.+
6 Nguko uko Sawuli n’abahungu be batatu n’abo mu nzu ye bose bapfiriye icyarimwe.+
7 Abisirayeli bose bari batuye mu bibaya babonye ko ingabo za Sawuli zahunze kandi ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, bava mu migi yabo barahunga,+ maze Abafilisitiya baraza bayituramo.
8 Bukeye, Abafilisitiya baje gucuza+ intumbi, basanga Sawuli n’abahungu be baguye ku musozi wa Gilibowa.+
9 Baramucuza, bamuca umutwe+ bamwambura n’intwaro ze, bohereza intumwa mu gihugu cy’Abafilisitiya hose ngo zibimenyeshe+ ibigirwamana+ byabo n’abaturage.
10 Hanyuma intwaro ze bazishyira mu nzu y’imana yabo,+ igihanga cye bakimanika ku nzu ya Dagoni.+
11 Abaturage bose b’i Yabeshi+ y’i Gileyadi bumva ibyo Abafilisitiya bari bakoreye Sawuli byose.+
12 Abagabo b’intwari bose bahita bahaguruka, batwara umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be bayizana i Yabeshi, amagufwa yabo bayahamba munsi y’igiti kinini+ i Yabeshi,+ bamara iminsi irindwi biyiriza ubusa.+
13 Nguko uko Sawuli yapfuye azize ubuhemu bwe, kuko yahemukiye+ Yehova ntiyumvire ijambo rya Yehova, kandi akaba yaragiye gushikisha ku mushitsi.+
14 Ntiyigeze agisha Yehova inama.+ Ni cyo cyatumye Imana imwica, ubwami bwe ikabuha Dawidi mwene Yesayi.+