1 Ibyo ku Ngoma 15:1-29
15 Nuko Dawidi akomeza kubaka amazu+ mu Murwa wa Dawidi, ategura ahantu+ ho gushyira isanduku y’Imana y’ukuri, ahashinga ihema ryo kuyishyiramo.
2 Hanyuma aravuga ati “nta wundi muntu uzaheka isanduku y’Imana y’ukuri, keretse Abalewi kuko ari bo Yehova yatoranyije ngo bajye baheka isanduku ya Yehova+ kandi bamukorere+ kugeza ibihe bitarondoreka.”
3 Dawidi akoranyiriza Abisirayeli bose i Yerusalemu,+ kugira ngo bajye kuzana isanduku+ ya Yehova bayishyire ahantu yari yarayiteguriye.
4 Dawidi akoranya bene Aroni+ n’Abalewi.
5 Mu Bakohati haje Uriyeli+ wari umutware wabo n’abavandimwe be. Bari ijana na makumyabiri.
6 Mu Bamerari+ haje Asaya+ wari umutware wabo n’abavandimwe be. Bari magana abiri na makumyabiri.
7 Mu Bagerushomu+ haje Yoweli+ wari umutware wabo n’abavandimwe be. Bari ijana na mirongo itatu.
8 Muri bene Elizafani+ haje Shemaya+ wari umutware wabo n’abavandimwe be. Bari magana abiri.
9 Muri bene Heburoni haje Eliyeli wari umutware wabo n’abavandimwe be. Bari mirongo inani.
10 Muri bene Uziyeli+ haje Aminadabu wari umutware wabo n’abavandimwe be. Bari ijana na cumi na babiri.
11 Nanone Dawidi yahamagaje Sadoki+ na Abiyatari+ b’abatambyi na Uriyeli,+ Asaya,+ Yoweli,+ Shemaya,+ Eliyeli+ na Aminadabu b’Abalewi,
12 arababwira ati “dore ni mwe batware+ b’amazu ya ba sokuruza b’Abalewi. None nimwiyeze,+ mwe n’abavandimwe banyu, maze muzane isanduku ya Yehova Imana ya Isirayeli muyishyire ahantu nayiteguriye.
13 Ku ncuro ya mbere ntimwabikoze,+ ni yo mpamvu Yehova Imana yacu yaduciyemo icyuho+ kuko tutakurikije ubuyobozi bwayo nk’uko byari bisanzwe bikorwa.”+
14 Nuko Abatambyi n’Abalewi bariyeza+ kugira ngo bajye kuzana isanduku ya Yehova Imana ya Isirayeli.
15 Hanyuma Abalewi baheka+ isanduku y’Imana y’ukuri nk’uko Mose yari yarabitegetse abibwiwe na Yehova, bashyira imijishi yayo ku ntugu zabo.+
16 Dawidi asaba abatware b’Abalewi gushyira abavandimwe babo b’abaririmbyi+ mu myanya yabo, bafite ibikoresho by’umuzika+ na nebelu+ n’inanga+ n’ibyuma birangira,+ kugira ngo baririmbe mu ijwi riranguruye indirimbo ituma abantu bishima.
17 Abalewi bashyira Hemani+ mwene Yoweli n’abavandimwe be na Asafu+ mwene Berekiya mu myanya yabo. Mu bavandimwe babo b’Abamerari, hari Etani+ mwene Kushaya,
18 ari kumwe n’abavandimwe be bo mu itsinda rya kabiri,+ ari bo Zekariya,+ Beni, Yaziyeli, Shemiramoti, Yehiyeli, Uni, Eliyabu, Benaya, Maseya, Matitiya, Elifelehu, Mikineya, Obedi-Edomu+ na Yeyeli, bose bari abarinzi b’amarembo.
19 Bashyira mu myanya Hemani,+ Asafu+ na Etani, abaririmbyi bacurangaga ibyuma birangira bicuzwe mu muringa,+
20 na Zekariya, Aziyeli,+ Shemiramoti, Yehiyeli, Uni, Eliyabu, Maseya na Benaya bacurangaga inanga zifite amajwi yo hejuru,*+
21 na Matitiya,+ Elifelehu, Mikineya, Obedi-Edomu, Yeyeli na Azaziya bacurangaga inanga+ zifite ijwi ryo hasi,*+ kugira ngo bayobore abandi,
22 na Kenaniya+ wari umutware w’Abalewi bari bahetse Isanduku, akaba yarabahaga amabwiriza ahereranye n’uko bayiheka, kuko yari umuhanga,+
23 na Berekiya na Elukana barindaga+ Isanduku,
24 ndetse na Shebaniya, Yoshafati, Netaneli, Amasayi, Zekariya, Benaya na Eliyezeri, abatambyi bavuzaga impanda+ mu ijwi riranguruye imbere y’isanduku y’Imana y’ukuri, na Obedi-Edomu na Yehiya barindaga Isanduku.
25 Dawidi+ n’abakuru b’Abisirayeli+ n’abatware+ b’ibihumbi ni bo bagiye kuzana isanduku y’isezerano rya Yehova, bayikura mu rugo rwa Obedi-Edomu+ bishimye.+
26 Igihe Imana y’ukuri yafashaga+ Abalewi bari bahetse isanduku y’isezerano rya Yehova, batambye ibimasa birindwi bikiri bito n’amapfizi arindwi y’intama.+
27 Dawidi yari yambaye ikanzu itagira amaboko iboshye mu budodo bwiza. Abalewi bose bari bahetse Isanduku n’abaririmbyi na Kenaniya+ umutware w’abaririmbyi+ bari bahetse isanduku na bo bari bambaye batyo, uretse ko Dawidi we yari yarengejeho efodi+ iboshye mu budodo bwiza cyane.
28 Nuko Abisirayeli bose bazana isanduku y’isezerano rya Yehova barangurura amajwi y’ibyishimo,+ bavuza ihembe,+ impanda+ n’ibyuma birangira,+ kandi bacuranga nebelu n’inanga mu ijwi riranguruye.+
29 Isanduku y’isezerano+ rya Yehova igeze mu Murwa wa Dawidi, Mikali+ umukobwa wa Sawuli arebera mu idirishya, abona Umwami Dawidi abyina yitakuma yizihiza ibyo birori,+ amugayira+ mu mutima.