1 Ibyo ku Ngoma 16:1-43
16 Nuko bazana isanduku y’Imana y’ukuri+ bayishyira mu ihema Dawidi yari yarayishingiye.+ Hanyuma batambira imbere y’Imana y’ukuri ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.+
2 Dawidi arangije gutamba ibitambo bikongorwa n’umuriro+ n’ibitambo bisangirwa,+ asabira abantu umugisha+ mu izina rya Yehova.+
3 Nuko agaburira+ Abisirayeli bose, abagabo n’abagore, buri wese amuha umugati wiburungushuye, umugati ukozwe mu mbuto z’umukindo n’ukozwe mu mizabibu.
4 Ashyira Abalewi+ imbere y’isanduku ya Yehova kugira ngo bajye bakora umurimo+ wo kwibutsa+ abantu ibyo Yehova Imana ya Isirayeli yakoze, bakamushimira+ kandi bakamusingiza.+
5 Asafu+ ni we wari umutware, uwa kabiri yari Zekariya, hakaza Yeyeli, Shemiramoti, Yehiyeli, Matitiya, Eliyabu, Benaya, Obedi-Edomu na Yeyeli,+ bacurangaga nebelu n’inanga,+ Asafu+ wacurangaga icyuma kirangira,+
6 Benaya na Yahaziyeli b’abatambyi bavuzaga impanda,+ bagahora imbere y’isanduku y’isezerano ry’Imana y’ukuri.
7 Uwo munsi ni bwo bwari bubaye ubwa mbere Dawidi aha+ Asafu+ n’abavandimwe be zaburi yahimbye yo gushimira+ Yehova ngo bayicurange. Iyo zaburi igira iti
8 “Mushimire Yehova,+ mwambaze izina rye;+Mumenyeshe abantu bo mu mahanga ibikorwa bye.+
9 Nimumuririmbire,+ mumucurangire;+Mwite ku mirimo yose itangaje yakoze.+
10 Mwirate izina+ rye ryera.+Imitima y’abashaka Yehova niyishime.+
11 Mushake Yehova n’imbaraga ze;+Mujye muhora mushaka mu maso he.+
12 Mwibuke ibikorwa bitangaje yakoze;+Mwibuke ibitangaza bye n’amategeko ava mu kanwa ke,+
13 Mwa rubyaro rwa Isirayeli umugaragu we mwe,+Mwebwe bene Yakobo, abo yatoranyije.+
14 Ni we Yehova Imana yacu;+ amategeko ye ari mu isi yose.+
15 Ibuka isezerano rye kugeza iteka ryose,+N’ijambo yategetse kugeza ku b’ibihe igihumbi,+
16 Isezerano yagiranye na Aburahamu+N’indahiro yarahiye Isaka;+
17 Kandi iyo ndahiro yarayikomeje ibera Yakobo itegeko,+Ibera Isirayeli isezerano rihoraho,+
18 Agira ati ‘nzaguha igihugu cy’i Kanani,+Kibe umurage mwagenewe.’+
19 Kandi ibyo byabaye igihe mwari mukiri bake;+Ni koko, mwari bake cyane muri n’abimukira muri icyo gihugu.+
20 Bakomeje kugenda bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi,+Bakava mu bwami bumwe bajya mu bundi.+
21 Nta muntu n’umwe yemereye kubanyaga;+Ahubwo yacyashye abami ababaziza,+
22 Arababwira ati ‘ntimukore ku bantu banjye natoranyije,Kandi ntimugirire nabi abahanuzi banjye.’+
23 Muririmbire Yehova, mwa batuye isi mwese mwe!+Uko bwije n’uko bukeye, mutangaze agakiza atanga!+
24 Mutangaze ikuzo rye mu mahanga,Mutangarize abantu bose ibitangaza yakoze.
25 Yehova arakomeye kandi akwiriye gusingizwa cyane.+Akwiriye gutinywa kurusha izindi mana zose.+
26 Kuko imana zose z’abanyamahanga ari imana zitagira umumaro;+Ariko Yehova we yaremye ijuru.+
27 Icyubahiro n’ikuzo biri aho aba;+Imbaraga n’ibyishimo biri mu buturo bwe.+
28 Mwa miryango y’amahanga mwe, mwemere Yehova;Mwemere ko Yehova afite ikuzo n’imbaraga.+
29 Mwemere ko izina rya Yehova rifite ikuzo;+Mwitwaze impano maze muze imbere ye.+
Mwikubite imbere ya Yehova mwambaye imyambaro yera yo kurimbana.+
30 Mwa batuye isi mwese mwe, muhindire umushyitsi* imbere ye.Isi na yo yarashimangiwe:
Ntizanyeganyega.+
31 Ijuru nirinezerwe n’isi yishime.+Bitangaze mu mahanga biti ‘Yehova yabaye umwami.’+
32 Inyanja n’ibiyirimo byose nibihinde nk’inkuba,+Mu gasozi hishimane n’ibirimo byose.+
33 Ibiti byo mu ishyamba byose na byo birangurure ijwi ry’ibyishimo imbere ya Yehova,+Kuko yaje gucira isi urubanza.+
34 Mushimire Yehova kuko ari mwiza;+Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+
35 Muvuge muti ‘Mana y’agakiza kacu, dukize,+Uduteranyirize hamwe udukure mu mahanga,+
Kugira ngo dusingize izina ryawe ryera,+ kandi twamamaze ishimwe ryawe tunezerewe.+
36 Yehova Imana ya Isirayeli nasingizwe, uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose.’”+
Abantu bose baravuga bati “Amen,” basingiza Yehova!+
37 Nuko Dawidi asiga Asafu+ n’abavandimwe be imbere y’isanduku y’isezerano rya Yehova, kugira ngo bakomeze gukorera+ imbere y’Isanduku bakurikije ibyagombaga gukorwa buri munsi;+
38 na Obedi-Edomu n’abavandimwe be, mirongo itandatu n’umunani; Obedi-Edomu mwene Yedutuni na Hosa bari abarinzi b’amarembo.
39 Yashyize Sadoki+ umutambyi n’abavandimwe be imbere y’ihema rya Yehova ryari ku kanunga k’i Gibeyoni,+
40 kugira ngo buri gihe, mu gitondo na nimugoroba, bajye batambira Yehova ibitambo bikongorwa n’umuriro ku gicaniro gitambirwaho ibitambo bikongorwa n’umuriro, bakurikije ibintu byose byanditse mu mategeko Yehova yategetse Abisirayeli.+
41 Bari kumwe na Hemani+ na Yedutuni n’abasigaye mu batoranyijwe+ bavuzwe mu mazina, kugira ngo bashimire Yehova+ kuko “ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose”;+
42 Hemani+ na Yedutuni+ hamwe na bo bavuzaga impanda+ n’ibyuma birangira n’ibindi bikoresho by’umuzika basingiza Imana y’ukuri; bene+ Yedutuni bari ku marembo.
43 Abantu bose barataha buri wese ajya iwe.+ Dawidi na we ajya iwe gusabira umugisha abo mu rugo rwe.