1 Ibyo ku Ngoma 17:1-27
17 Dawidi amaze gutura mu nzu ye,+ abwira umuhanuzi Natani+ ati “dore jye ntuye mu nzu yubakishijwe amasederi,+ naho isanduku+ y’isezerano rya Yehova iba mu ihema.”+
2 Natani asubiza Dawidi ati “genda ukore ibiri mu mutima wawe byose,+ kuko Imana y’ukuri iri kumwe nawe.”+
3 Nuko muri iryo joro, Imana ibwira+ Natani iti
4 “genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti ‘Yehova aravuze ati “si wowe uzanyubakira inzu yo guturamo.+
5 Kuva igihe nakuriye Abisirayeli muri Egiputa kugeza uyu munsi sinigeze mba mu nzu,+ ahubwo navaga mu ihema rimwe njya mu rindi, nkava mu buturo+ bumwe njya mu bundi.+
6 Ese muri icyo gihe cyose nagendanaga+ n’Abisirayeli, mu bacamanza ba Isirayeli nategetse kuragira ubwoko bwanjye, hari n’umwe nigeze mbaza nti ‘kuki mutanyubakiye inzu y’amasederi?’”’+
7 “Ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti ‘Yehova nyir’ingabo aravuze ati “ni jye wagukuye mu rwuri aho waragiraga umukumbi,+ nkugira umutware+ w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.
8 Nzabana nawe aho uzajya hose+ kandi nzatsemba abanzi+ bawe bose mbakure imbere yawe. Nzaguhesha izina+ rihwanye n’iry’abakomeye bo mu isi.+
9 Nzaha ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ahantu nta kabuza, mpabatuze+ bahagume, kandi ntibazongera kubuzwa amahwemo ukundi. Abakiranirwa+ ntibazongera kubananiza nk’uko bigeze kubigenza kera,+
10 ndetse no mu gihe cy’abacamanza+ natoranyaga kugira ngo bayobore ubwoko bwanjye bwa Isirayeli. Nzacisha bugufi abanzi bawe bose.+ Ikindi kandi, ‘Yehova azakubakira inzu.’+
11 “‘“Nugera ku iherezo ry’ubuzima bwawe ugatanga ugasanga ba sokuruza,+ nzahagurutsa uwo mu rubyaro rwawe, ni ukuvuga umwe mu bahungu bawe,+ kandi nzashimangira ubwami bwe mbukomeze.+
12 Ni we uzanyubakira inzu,+ kandi nzakomeza intebe y’ubwami bwe, ihame kugeza ibihe bitarondoreka.+
13 Nzamubera se+ kandi na we azambera umwana.+ Sinzamukuraho ineza yanjye yuje urukundo+ nk’uko nayikuye ku wakubanjirije.+
14 Nzamuha kuyobora inzu+ yanjye n’ubwami+ bwanjye kugeza ibihe bitarondoreka, kandi intebe ye y’ubwami+ izakomezwa kugeza ibihe bitarondoreka.”’”
15 Nuko Natani abwira Dawidi ayo magambo yose yabwiwe, n’ibyo yeretswe byose.+
16 Nyuma yaho Umwami Dawidi arinjira yicara imbere ya Yehova,+ aravuga ati “Yehova Mana, nkanjye ndi nde?+ Kandi se inzu yanjye yo ni iki+ kugira ngo ube warankoreye ibintu bingana bitya?+
17 Mana,+ ubonye ko ibyo bidahagije,+ uvuga ko n’inzu y’umugaragu wawe izagumaho kugeza ibihe bitarondoreka!+ Yehova Mana, wamfashe nk’umunyacyubahiro.+
18 Nkanjye Dawidi narenzaho iki ku birebana n’icyubahiro cyose uhaye umugaragu wawe,+ ko ari wowe uzi neza umugaragu wawe?+
19 Yehova, wakoze ibyo bintu byose bikomeye+ ugirira umugaragu wawe, ubikora nk’uko biri mu mutima wawe kandi urabigaragaza.+
20 Yehova, nta wuhwanye nawe,+ kandi mu mana zose twumvise, nta yindi Mana ibaho itari wowe.+
21 Ni irihe shyanga rindi mu isi rimeze nk’ubwoko bwawe bwa Isirayeli,+ abo wowe Mana y’ukuri wicunguriye ukabagira ubwoko bwawe,+ ukihesha izina ubakorera ibintu bikomeye+ kandi biteye ubwoba, wirukana amahanga+ imbere y’ubwoko bwawe wicunguriye ukabukura muri Egiputa?
22 Witoranyirije ubwoko bwawe bwa Isirayeli ubugira ubwawe+ kugeza ibihe bitarondoreka; none nawe Yehova, wabaye Imana yabo.+
23 None rero Yehova, amagambo wavuze ku birebana n’umugaragu wawe no ku birebana n’inzu ye abe impamo kugeza ibihe bitarondoreka, usohoze ibyo wavuze.
24 Izina+ ryawe niribe iryo kwizerwa kandi rikomere+ kugeza ibihe bitarondoreka, abantu bavuge bati ‘Yehova nyir’ingabo,+ Imana ya Isirayeli,+ ni Imana ya Isirayeli,’+ kandi inzu y’umugaragu wawe Dawidi ikomere imbere yawe.+
25 Kuko wowe Mana yanjye wahishuriye umugaragu wawe umugambi ufite wo kumwubakira inzu.+ Ni yo mpamvu umugaragu wawe agutuye iri sengesho.
26 Yehova, uri Imana y’ukuri,+ kandi wasezeranyije umugaragu wawe ibyo bintu byiza.+
27 None rero uhe umugisha inzu y’umugaragu wawe kugira ngo ikomeze kuba imbere yawe kugeza ibihe bitarondoreka,+ kuko wowe ubwawe Yehova wayihaye umugisha, kandi izawuhorana kugeza ibihe bitarondoreka.”+