1 Ibyo ku Ngoma 18:1-17

18  Nyuma y’ibyo, Dawidi atsinda Abafilisitiya+ arabacogoza, yigarurira Gati+ n’imidugudu ihakikije ayambuye Abafilisitiya.  Atsinda n’i Mowabu,+ Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawidi, bakajya bamuzanira amakoro.+  Dawidi atsinda Hadadezeri+ umwami w’i Soba,+ amutsindira i Hamati+ igihe Hadadezeri yari agiye gutegeka ku ruzi rwa Ufurate.+  Dawidi amunyaga amagare y’intambara igihumbi, afata mpiri ingabo ze ibihumbi birindwi zigendera ku mafarashi, n’ingabo zigenza ibihumbi makumyabiri.+ Amafarashi+ yose akurura amagare ayatema ibitsi,+ ariko asigaza ijana muri yo.  Abanyasiriya b’i Damasiko baje gutabara Hadadezeri umwami w’i Soba,+ Dawidi abicamo abagabo ibihumbi makumyabiri na bibiri.  Hanyuma Dawidi ashyira imitwe y’ingabo i Damasiko muri Siriya,+ Abanyasiriya bahinduka abagaragu ba Dawidi, bakajya bamuzanira amakoro.+ Yehova yakizaga Dawidi aho yajyaga hose.+  Nanone Dawidi anyaga abagaragu ba Hadadezeri ingabo ziburungushuye+ zicuzwe muri zahabu, azijyana i Yerusalemu.+  Umwami Dawidi akura iminyago myinshi cyane y’umuringa i Tibuhati+ n’i Kuni, imigi ya Hadadezeri. Uwo muringa ni wo Salomo yacuzemo ikigega cy’amazi*+ na za nkingi+ n’ibikoresho bicuzwe mu muringa.+  Towu umwami w’i Hamati+ yumvise ko Dawidi yatsinze ingabo zose za Hadadezeri+ umwami w’i Soba, 10  ahita atuma umuhungu we Hadoramu+ ku Mwami Dawidi ngo amubaze amakuru ye kandi amushimire ko yarwanye na Hadadezeri akamutsinda (kuko hari harabayeho intambara nyinshi hagati ya Hadadezeri na Towu). Uwo muhungu yari azanye ibintu by’ubwoko bwose bicuzwe muri zahabu, ibicuzwe mu ifeza+ n’ibicuzwe mu muringa. 11  Ibyo na byo Umwami Dawidi abyereza+ Yehova nk’uko yari yaramwereje ifeza na zahabu yanyaze muri aya mahanga yose:+ mu Bedomu, mu Bamowabu,+ mu Bamoni,+ mu Bafilisitiya+ no mu Bamaleki.+ 12  Abishayi+ mwene Seruya+ yishe Abedomu ibihumbi cumi n’umunani, abatsinda mu Kibaya cy’Umunyu.+ 13  Ashyira imitwe y’ingabo muri Edomu, Abedomu bose baba abagaragu ba Dawidi.+ Yehova yakizaga Dawidi aho yajyaga hose.+ 14  Dawidi akomeza gutegeka Isirayeli yose,+ agacira abantu bose imanza zitabera kandi zikiranuka.+ 15  Yowabu mwene Seruya ni we wari umugaba w’ingabo,+ naho Yehoshafati+ mwene Ahiludi akaba umwanditsi. 16  Sadoki+ mwene Ahitubu na Ahimeleki+ mwene Abiyatari bari abatambyi, naho Shavusha+ akaba umunyamabanga. 17  Benaya+ mwene Yehoyada+ yayoboraga Abakereti+ n’Abapeleti.+ Abahungu ba Dawidi ni bo bari ibyegera by’umwami.+

Ibisobanuro ahagana hasi