1 Ibyo ku Ngoma 2:1-55

2  Aba ni bo bene Isirayeli:+ Rubeni,+ Simeyoni,+ Lewi,+ Yuda,+ Isakari,+ Zabuloni,+  Dani,+ Yozefu,+ Benyamini,+ Nafutali,+ Gadi+ na Asheri.+  Bene Yuda ni Eri,+ Onani+ na Shela.+ Abo uko ari batatu yababyaranye n’umukobwa wa Shuwa, w’Umunyakananikazi. Eri imfura ya Yuda yakoraga ibibi mu maso ya Yehova, bituma amwica.+  Umukazana wa Yuda witwaga Tamari+ yamubyariye Peresi+ na Zera. Bene Yuda bose bari batanu.  Bene Peresi ni Hesironi na Hamuli.+  Bene Zera+ ni Zimuri, Etani, Hemani, Kalukoli na Dara.+ Bose hamwe bari batanu.  Bene Karumi+ ni Akari* wateje Isirayeli ibyago,+ wakoze igikorwa cy’ubuhemu ku birebana n’ibintu byagombaga kurimburwa.+  Etani+ yabyaye Azariya.  Hesironi+ yabyaye Yerameli,+ Ramu+ na Kelubayi. 10  Ramu yabyaye Aminadabu,+ Aminadabu abyara Nahashoni,+ wari umutware wa bene Yuda. 11  Nahashoni yabyaye Salima,+ Salima abyara Bowazi,+ 12  Bowazi abyara Obedi,+ Obedi abyara Yesayi.+ 13  Imfura ya Yesayi ni Eliyabu,+ uwa kabiri ni Abinadabu,+ uwa gatatu ni Shimeya,+ 14  uwa kane ni Netaneli, uwa gatanu ni Radayi, 15  uwa gatandatu ni Osemu, uwa karindwi ni Dawidi.+ 16  Bashiki babo ni Seruya na Abigayili.+ Bene Seruya uko ari batatu ni Abishayi,+ Yowabu+ na Asaheli.+ 17  Abigayili yabyaye Amasa+ kandi se wa Amasa yari Yeteri+ w’Umwishimayeli. 18  Kalebu mwene Hesironi+ yabyaye abahungu ku mugore we Azuba no kuri Yeriyoti. Aba ni bo bahungu Azuba yabyaye: Yesheri, Shobabu na Arudoni. 19  Amaherezo Azuba arapfa. Kalebu arongora Efurata+ babyarana Huri.+ 20  Huri yabyaye Uri,+ Uri abyara Besaleli.+ 21  Hesironi yaryamanye n’umukobwa wa Makiri+ se wa Gileyadi.+ Yamurongoye afite imyaka mirongo itandatu, amubyarira Segubu. 22  Segubu yabyaye Yayiri+ wategekaga imigi+ makumyabiri n’itatu mu karere ka Gileyadi. 23  Abageshuri+ n’Abasiriya+ baje kubambura Havoti-Yayiri+ na Kenati+ n’imidugudu ihakikije, yose hamwe ni imigi mirongo itandatu. Abo bose bari bene Makiri se wa Gileyadi. 24  Hesironi+ amaze gupfira i Kalebu-Efurata, umugore we Abiya yamubyariye Ashihuri se wa Tekowa.+ 25  Bene Yerameli+ wari imfura ya Hesironi, ni Ramu+ imfura ye, na Buna, na Oreni, na Osemu na Ahiya. 26  Yerameli yari afite undi mugore witwaga Atara, akaba nyina wa Onamu. 27  Bene Ramu+ imfura ya Yerameli ni Masi, Yamini na Ekeri. 28  Bene Onamu+ ni Shamayi na Yada. Bene Shamayi ni Nadabu na Abishuri. 29  Umugore wa Abishuri witwaga Abihayili yabyaye Ahubani na Molidi. 30  Bene Nadabu+ ni Seledi na Apayimu. Ariko Seledi yapfuye nta bana asize. 31  Apayimu yabyaye Ishi, Ishi abyara Sheshani,+ Sheshani abyara Ahilayi. 32  Bene Yada umuvandimwe wa Shamayi ni Yeteri na Yonatani. Ariko Yeteri yapfuye nta bana asize. 33  Bene Yonatani ni Peleti na Zaza. Abo ni bo bene Yerameli. 34  Sheshani+ nta bahungu yabyaye, keretse abakobwa gusa. Sheshani yari afite umugaragu w’Umunyegiputa+ witwaga Yaruha. 35  Nuko Sheshani ashyingira umukobwa we umugaragu we Yaruha, amubyarira Atayi. 36  Atayi yabyaye Natani, Natani abyara Zabadi,+ 37  Zabadi na we abyara Efulali, Efulali abyara Obedi, 38  Obedi abyara Yehu, Yehu abyara Azariya, 39  Azariya abyara Helesi, Helesi abyara Eleyasa, 40  Eleyasa abyara Sisimayi, Sisimayi abyara Shalumu, 41  Shalumu abyara Yekamiya, Yekamiya abyara Elishama. 42  Kalebu+ umuvandimwe wa Yerameli yabyaye Mesha imfura ye, wari se wa Zifu, na bene Maresha se wa Heburoni. 43  Bene Heburoni ni Kora, Tapuwa, Rekemu na Shema. 44  Shema yabyaye Rahamu se wa Yorikeyamu, Rekemu abyara Shamayi, 45  Shamayi abyara Mawoni, Mawoni abyara Beti-Suri.+ 46  Efa inshoreke ya Kalebu yabyaye Harani, Mosa na Gazezi. Harani yabyaye Gazezi. 47  Bene Yahidayi ni Regemu, Yotamu, Geshani, Peleti, Efa na Shafi. 48  Inshoreke ya Kalebu yitwaga Maka yabyaye Sheberi na Tiruhana. 49  Nyuma yamubyariye Shafi se wa Madumana,+ abyara na Sheva se wa Makubena na Gibeya.+ Umukobwa wa Kalebu+ yitwaga Akisa.+ 50  Abo ni bo bahungu ba Kalebu. Bene Huri+ imfura ya Efurata+ ni Shobali+ se wa Kiriyati-Yeyarimu,+ 51  Salima se wa Betelehemu+ na Harefu se wa Beti-Gaderi. 52  Bene Shobali+ se wa Kiriyati-Yeyarimu ni Harowe hamwe n’igice cy’Abamenuhoti. 53  Imiryango ikomoka kuri Kiriyati-Yeyarimu ni Abayeteri,+ Abaputi, Abashumati n’Abamishurayi. Abo ni bo bakomotsweho n’Abasorati+ n’Abeshitawoli.+ 54  Bene Salima ni Betelehemu,+ Ataroti-Beti-Yowabu, Abanyanetofa,+ Abasori n’igice cy’Abamanahati. 55  Imiryango y’abanditsi bari batuye i Yabesi+ ni Abatirati, Abashimeyati n’Abasukati. Abo bari Abakeni+ bakomotse kuri Hamati, wakomotsweho n’inzu ya Rekabu.+

Ibisobanuro ahagana hasi