1 Ibyo ku Ngoma 20:1-8
20 Nuko mu ntangiriro z’umwaka,+ igihe abami bajya mu ntambara,+ Yowabu ayobora ingabo zigaba igitero,+ ayogoza igihugu cy’Abamoni, araza agota n’i Raba;+ icyo gihe Dawidi we yigumiye i Yerusalemu. Yowabu atsinda+ Raba arayisenya.
2 Dawidi akura Malikamu* ikamba rya zahabu ku mutwe.+ Zahabu yari kuri iryo kamba yapimaga italanto imwe, kandi ryariho amabuye y’agaciro; nuko barishyira ku mutwe wa Dawidi. Yavanye iminyago myinshi cyane muri uwo mugi.+
3 Abantu bari muri uwo mugi abakuramo abagira abo+ gukera amabuye, gukoresha ibikoresho by’ibyuma bityaye, n’intorezo.+ Uko ni ko yagenje imigi yose y’Abamoni. Hanyuma Dawidi n’ingabo ze zose bagaruka i Yerusalemu.
4 Nyuma y’ibyo Abafilisitiya+ bongera gushoza intambara i Gezeri.+ Icyo gihe ni bwo Sibekayi+ w’i Husha yishe Sipayi wo mu bakomokaga ku Barefayimu;+ nuko Abafilisitiya barayoboka.
5 Nanone bongera kurwana n’Abafilisitiya, Eluhanani+ mwene Yayiri yica Lahumi, wavaga inda imwe na Goliyati+ w’Umunyagati. Lahumi yari afite icumu rifite uruti rungana n’igiti cy’ababoshyi.+
6 Nyuma yaho i Gati hongera kuba intambara.+ Icyo gihe hari umugabo wari munini bidasanzwe,+ wari ufite intoki esheshatu n’amano atandatu, byose hamwe ari makumyabiri na bine.+ Na we yakomokaga mu Barefayimu.+
7 Nuko akajya atuka+ Abisirayeli, amaherezo Yonatani mwene Shimeya+ umuvandimwe wa Dawidi aramwica.
8 Abo ni bo bakomokaga ku Barefayimu+ b’i Gati.+ Baguye+ mu maboko ya Dawidi no mu maboko y’abagaragu be.