1 Ibyo ku Ngoma 21:1-30

21  Nuko Satani ahagurukira Isirayeli, yoshya+ Dawidi kubara Abisirayeli.  Dawidi abwira Yowabu+ n’abatware ati “mugende mubare+ Abisirayeli muhereye i Beri-Sheba+ mugere i Dani,+ munzanire umubare wabo kugira ngo nywumenye.”+  Ariko Yowabu aravuga ati “Yehova agwize abantu be bikube incuro ijana.+ Mwami databuja, ese bose si abagaragu ba databuja? Kuki databuja ashaka gukora ikintu nk’icyo?+ Kuki yatuma Isirayeli igibwaho n’urubanza?”  Icyakora ijambo ry’umwami+ riganza irya Yowabu; Yowabu aragenda+ azenguruka muri Isirayeli hose, hanyuma agaruka i Yerusalemu.+  Nuko Yowabu ashyikiriza Dawidi umubare w’abantu yabaze. Abisirayeli bose bari abagabo miriyoni imwe n’ibihumbi ijana batwara inkota,+ naho Abayuda bo bakaba abagabo ibihumbi magana ane na mirongo irindwi batwara inkota.  Yowabu ntiyabariyemo+ Abalewi+ n’Ababenyamini kuko atari yashimishijwe n’ijambo ry’umwami.  Ibyo bintu ntibyashimisha Imana y’ukuri,+ yibasira Isirayeli.  Nuko Dawidi abwira Imana y’ukuri ati “nacumuye+ cyane kuba nakoze iki kintu. None ndakwinginze ubabarire umugaragu wawe icyaha cye,+ kuko nakoze iby’ubupfu bukabije.”+  Yehova abwira Gadi+ wari bamenya+ wa Dawidi ati 10  “genda ubwire Dawidi uti ‘Yehova aravuze ati “ngushyize imbere ibihano bitatu,+ uhitemo kimwe abe ari cyo nguhanisha.”’”+ 11  Gadi asanga Dawidi+ aramubwira ati “Yehova aravuze ati ‘ngaho hitamo: 12  ari uguterwa n’inzara+ ikamara imyaka itatu cyangwa kumara amezi atatu wibasirwa n’abanzi+ bawe inkota yabo ikakugeraho, cyangwa se kumara iminsi itatu wibasiwe n’inkota ya Yehova,+ mu gihugu hagatera icyorezo,+ uburakari bw’umumarayika wa Yehova bukarimbura+ muri Isirayeli hose.’ Utekereze witonze umbwire icyo nsubiza uwantumye.” 13  Dawidi asubiza Gadi ati “ndahangayitse cyane. Ndakwinginze ureke ngwe mu maboko ya Yehova+ kuko imbabazi ze ari nyinshi.+ Ntundeke ngo ngwe mu maboko y’abantu.”+ 14  Hanyuma Yehova ateza icyorezo+ muri Isirayeli, hapfa abantu ibihumbi mirongo irindwi.+ 15  Nanone Imana y’ukuri yohereza i Yerusalemu umumarayika wayo ngo aharimbure.+ Atangiye kuharimbura Yehova arabibona, yisubiraho bitewe n’icyo cyago,+ maze abwira uwo mumarayika warimburaga ati “birahagije!+ Manura ukuboko.” Uwo mumarayika wa Yehova yari ahagaze hafi y’imbuga bahuriraho ya Orunani+ w’Umuyebusi.+ 16  Dawidi yubuye amaso abona umumarayika wa Yehova+ ahagaze hagati y’isi n’ijuru yakuye inkota+ ayitunze i Yerusalemu. Dawidi n’abakuru bari bambaye ibigunira+ bikubita hasi bubamye.+ 17  Dawidi abwira Imana y’ukuri ati “ese si jye watanze itegeko ryo kubara abantu? Si jye wacumuye ngakora ikibi?+ None se nk’izi ntama+ zo zakoze iki? Yehova Mana yanjye, ndakwinginze, ba ari jye n’inzu ya data ubangurira ukuboko kwawe, aho kukubangurira abantu bawe+ ubateza icyorezo.” 18  Umumarayika wa Yehova abwira Gadi+ ngo abwire Dawidi ajye kubakira Yehova igicaniro ku mbuga bahuriraho ya Orunani w’Umuyebusi.+ 19  Dawidi yumvise ijambo rya Yehova Gadi amubwiye ahita azamuka.+ 20  Hagati aho Orunani+ arahindukira abona umumarayika; abahungu be bane bari kumwe na we bari bihishe. Icyo gihe Orunani yari yahuye ingano. 21  Dawidi araza agera kwa Orunani. Orunani akubise amaso Dawidi+ ahita ava kuri iyo mbuga bahuriraho, yikubita hasi imbere ya Dawidi yubamye. 22  Dawidi abwira Orunani ati “mpa iyo mbuga bahuriraho kugira ngo mpubakire Yehova igicaniro. Uyimpe+ ndaguha amafaranga+ ayiguze kugira ngo icyorezo+ cye gukomeza guhitana abantu.” 23  Ariko Orunani abwira Dawidi ati “yijyanire,+ umwami databuja akore icyo abona gikwiriye mu maso ye. Dore nguhaye n’inka+ zo gutamba ho ibitambo bikongorwa n’umuriro, ibyo bahurisha+ ubigire inkwi,+ izi ngano uzigire ituro ry’ibinyampeke. Byose ndabiguhaye.”+ 24  Icyakora Umwami Dawidi abwira Orunani ati “oya, ngomba kuyigura nawe nkaguha amafaranga ayiguze;+ kuko ntashobora gufata ibyawe ngo mbiture Yehova ho ibitambo bikongorwa n’umuriro ntabiguze.” 25  Dawidi agura na Orunani aho hantu, amuha shekeli* magana atandatu za zahabu.+ 26  Dawidi ahubakira Yehova igicaniro+ agitambiraho ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa, kandi yambaza Yehova.+ Na we amusubiza akoresheje umuriro+ uvuye mu ijuru uramanuka ujya ku gicaniro gitambirwaho ibitambo bikongorwa n’umuriro. 27  Nanone Yehova ategeka wa mumarayika,+ asubiza inkota ye mu rwubati. 28  Icyo gihe Dawidi abonye ko Yehova amusubirije ku mbuga bahuriraho ya Orunani w’Umuyebusi, akomeza kujya ahatambira ibitambo.+ 29  Icyakora icyo gihe ihema rya Yehova Mose yari yarakoreye mu butayu hamwe n’igicaniro gitambirwaho ibitambo bikongorwa n’umuriro, byari bikiri ku kanunga k’i Gibeyoni.+ 30  Dawidi ntiyari yarashoboye kujyayo kugisha Imana inama, kuko yari yarakuwe umutima+ n’inkota y’umumarayika wa Yehova.

Ibisobanuro ahagana hasi