1 Ibyo ku Ngoma 22:1-19

22  Hanyuma Dawidi aravuga ati “aha ni ho hazaba inzu+ ya Yehova Imana y’ukuri n’igicaniro+ cyo gutambiraho ibitambo bikongorwa n’umuriro muri Isirayeli.”  Nuko Dawidi ategeka ko bakoranya abimukira+ bari mu gihugu cya Isirayeli, hanyuma abagira abakozi bo guconga amabuye,+ kugira ngo baconge amabuye+ yo kubakisha inzu y’Imana y’ukuri.  Ateganya n’ubutare bwinshi cyane bwo gucuramo imisumari y’inzugi zo ku marembo n’ibifashi, n’umuringa mwinshi umuntu atabasha gupima,+  n’ibiti by’amasederi+ bitagira ingano, kuko Abasidoni+ n’Abanyatiro+ bazaniye Dawidi ibiti by’amasederi byinshi cyane.  Dawidi aravuga ati “umuhungu wanjye Salomo aracyari muto, ntaraba inararibonye,+ kandi inzu igomba kubakirwa Yehova izaba ifite ubwiza butagereranywa,+ kuko nta yindi bizaba bihwanyije ubwiza+ mu mahanga yose. Reka mutegurire ibyo azakenera.” Dawidi akora imyiteguro myinshi mbere y’uko apfa.+  Hanyuma Dawidi ahamagaza umuhungu we Salomo kugira ngo amutegeke kubakira inzu Yehova Imana ya Isirayeli.  Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati “jye ubwanjye nifuje mu mutima+ wanjye kubaka inzu izitirirwa izina+ rya Yehova Imana yanjye.  Ariko Yehova yarambwiye ati ‘wamennye amaraso atagira ingano,+ kandi warwanye intambara zikomeye.+ Ntuzubaka inzu izitirirwa izina ryanjye,+ kuko wamennye amaraso menshi cyane imbere yanjye.  Icyakora ugiye kubyara umuhungu.+ Azaba umuntu utuje, kandi nzamuha amahoro impande zose murinde abanzi be.+ Azitwa Salomo,*+ kandi mu gihe cye nzaha Isirayeli amahoro+ n’umutuzo. 10  Ni we uzubaka inzu izitirirwa izina ryanjye.+ Azambera umwana+ nanjye mubere se.+ Nzakomeza intebe ye y’ubwami+ muri Isirayeli kugeza ibihe bitarondoreka.’ 11  “Nuko rero mwana wanjye, Yehova azabane nawe, maze uzashobore kubakira Yehova Imana yawe inzu, nk’uko yabikuvuzeho.+ 12  Icyakora Yehova azaguhe ubwenge no kujijuka,+ kandi azaguhe amategeko azagufasha kuyobora Isirayeli kugira ngo ukomeze amategeko ya Yehova Imana yawe.+ 13  Nukurikiza amabwiriza+ n’amategeko+ Yehova yategetse+ Mose ku birebana na Isirayeli, uzagira icyo ugeraho.+ Gira ubutwari kandi ukomere.+ Ntutinye+ cyangwa ngo ukuke umutima.+ 14  Mu mibabaro+ yanjye nateguriye inzu ya Yehova italanto ibihumbi ijana za zahabu+ n’italanto miriyoni z’ifeza, n’umuringa+ n’ubutare+ umuntu adashobora gupima kuko ari byinshi cyane. Nateguye n’ibiti n’amabuye, ariko ibyo uzabyongeraho ibindi. 15  Ufite abakozi benshi cyane, abahanga mu guconga amabuye no kuyubaka,+ ababaji n’abahanga bose bashoboye imirimo itandukanye.+ 16  Hari zahabu, ifeza, umuringa n’ubutare, byose bitagira ingano.+ Haguruka ukore,+ kandi Yehova azabane nawe.”+ 17  Dawidi ategeka ibikomangoma byose byo muri Isirayeli gufasha umuhungu we Salomo, agira ati 18  “ese Yehova Imana yanyu ntari kumwe namwe?+ Ntiyabahaye ihumure impande zose?+ Yahanye mu maboko yanjye abaturage b’iki gihugu, kandi iki gihugu cyaneshejwe imbere ya Yehova+ n’ubwoko bwe. 19  None nimushake Yehova Imana yanyu+ n’umutima wanyu wose n’ubugingo bwanyu bwose,+ muhaguruke mwubakire urusengero+ Yehova Imana y’ukuri,+ kandi muzane isanduku+ y’isezerano rya Yehova n’ibikoresho byera by’Imana y’ukuri, mubishyire mu nzu yitirirwa izina+ rya Yehova.”

Ibisobanuro ahagana hasi