1 Ibyo ku Ngoma 23:1-32

23  Igihe Dawidi yari ashaje+ neza kandi anyuzwe, yimitse umuhungu we Salomo+ aba umwami wa Isirayeli.  Nuko Dawidi akoranya ibikomangoma+ byose byo muri Isirayeli n’abatambyi+ n’Abalewi.+  Nuko babara Abalewi umwe umwe kuva ku bafite imyaka mirongo itatu kujyana hejuru,+ bose baba ibihumbi mirongo itatu n’umunani.  Muri abo harimo ibihumbi makumyabiri na bine bari bashinzwe kugenzura umurimo ukorerwa mu nzu ya Yehova; ibihumbi bitandatu bari abatware+ n’abacamanza;+  ibihumbi bine bari abarinzi b’amarembo,+ abandi ibihumbi bine bagasingiza+ Yehova bakoresheje ibikoresho+ Dawidi yerekejeho avuga ati “nabikoreye gusingiza Imana.”  Nuko Dawidi abashyira mu matsinda+ ya bene Lewi,+ ari bo Gerushoni, Kohati na Merari.  Mu Bagerushoni hari Ladani na Shimeyi.  Bene Ladani uko ari batatu ni Yehiyeli+ wari umutware, Zetamu na Yoweli.+  Bene Shimeyi uko ari batatu ni Shelomoti, Haziyeli na Harani. Bari abatware b’amazu ya ba sekuruza muri bene Ladani. 10  Bene Shimeyi ni Yahati, Zina, Yewushi na Beriya. Abo uko ari bane bari bene Shimeyi. 11  Yahati ni we wari umutware, Ziza akaba uwa kabiri. Yewushi na Beriya ntibari bafite abahungu benshi. Ni yo mpamvu babahurije hamwe bakaba inzu imwe mu miryango ya ba sekuruza.+ 12  Bene Kohati+ uko ari bane ni Amuramu, Isuhari,+ Heburoni+ na Uziyeli.+ 13  Bene Amuramu ni Aroni+ na Mose.+ Aroni yari yaratoranyirijwe+ kweza Ahera Cyane,+ we n’abahungu be kugeza ibihe bitarondoreka, kugira ngo bajye batambira ibitambo+ byoswa imbere ya Yehova, bamukorere+ kandi basabire abantu umugisha+ mu izina rye kugeza ibihe bitarondoreka. 14  Naho ku birebana na Mose umuntu w’Imana y’ukuri,+ abahungu be bakomeje kubarirwa mu muryango w’Abalewi.+ 15  Bene Mose ni Gerushomu+ na Eliyezeri.+ 16  Gerushomu yabyaye Shebuweli+ wari umutware. 17  Eliyezeri yabyaye Rehabiya+ wari umutware, kandi nta bandi bahungu yabyaye. Icyakora abahungu ba Rehabiya bo babaye benshi cyane. 18  Isuhari+ yabyaye Shelomiti+ wari umutware. 19  Bene Heburoni ni Yeriya wari umutware, uwa kabiri akaba Amariya, uwa gatatu akaba Yahaziyeli, uwa kane akaba Yekameyamu.+ 20  Bene Uziyeli+ ni Mika wari umutware, uwa kabiri akaba Ishiya. 21  Bene Merari+ ni Mahali na Mushi.+ Bene Mahali ni Eleyazari+ na Kishi. 22  Ariko Eleyazari yapfuye nta muhungu asize; yari afite abakobwa gusa. Nuko abavandimwe babo, bene Kishi, barabarongora.+ 23  Bene Mushi uko ari batatu ni Mahali, Ederi na Yeremoti.+ 24  Abo bari bene Lewi, babazwe hakurikijwe amazu ya ba sekuruza,+ bakaba bari abatware mu mazu ya ba sekuruza, kandi bari barahawe inshingano yo gukora imirimo+ mu nzu ya Yehova. Ni bo babazwe umwe umwe hakurikijwe amazina yabo, kuva ku bafite imyaka makumyabiri kujyana hejuru.+ 25  Dawidi yari yaravuze ati “Yehova Imana ya Isirayeli yahaye amahoro ubwoko bwe,+ kandi azatura i Yerusalemu kugeza ibihe bitarondoreka.+ 26  Nanone Abalewi ntibazongera guheka ihema cyangwa ibikoresho byaryo.”+ 27  Uwo ni wo mubare w’Abalewi bari bafite kuva ku myaka makumyabiri kujyana hejuru, babazwe hakurikijwe amabwiriza ya nyuma+ Dawidi yatanze. 28  Inshingano yabo yari iyo gufasha bene Aroni+ mu murimo bakoreraga mu mbuga zombi z’inzu ya Yehova,+ mu byumba byo kuriramo,+ bakabafasha kweza ibintu byera+ byose no mu mirimo yakorerwaga mu nzu y’Imana y’ukuri. 29  Nanone babafashaga mu mirimo irebana n’imigati yo kugerekeranya,+ ifu inoze+ yo guturaho ituro ry’ibinyampeke, utugati dusize amavuta+ tudasembuwe,+ imigati itetse ku ipanu,+ amarobe avanze n’amavuta,+ kugenzura ibipimo byose by’uburemere n’iby’ubunini,+ 30  kandi bazaga+ buri gitondo+ na buri mugoroba gushimira+ no gusingiza+ Yehova. 31  Babafashaga no mu mirimo yo gutambira Yehova ibitambo byose bikongorwa n’umuriro bitambwa ku masabato,+ ku mboneko z’ukwezi+ no mu minsi mikuru,+ hakurikijwe umubare wabyo n’amategeko abigenga, bakabikora igihe cyose imbere ya Yehova. 32  Bari bashinzwe no kurinda+ ihema ry’ibonaniro n’ahantu hera,+ bakarinda n’abavandimwe babo, bene Aroni, mu murimo bakoreraga mu nzu ya Yehova.+

Ibisobanuro ahagana hasi