1 Ibyo ku Ngoma 24:1-31

24  Bene Aroni bari bagabanyijemo amatsinda. Bene Aroni ni Nadabu,+ Abihu,+ Eleyazari+ na Itamari.+  Icyakora Nadabu na Abihu+ bapfuye mbere y’uko se apfa,+ kandi nta bahungu basize. Eleyazari+ na Itamari ni bo bakomeje gukora umurimo w’ubutambyi.  Nuko Dawidi na Sadoki+ wo muri bene Eleyazari na Ahimeleki+ wo muri bene Itamari, bashyira bene Aroni mu matsinda bakoreragamo imirimo yabo.+  Icyakora muri bene Eleyazari harimo abatware benshi kuruta abo muri bene Itamari. Ni yo mpamvu babagabanyije abo batware, bene Eleyazari bakagira abatware b’amazu ya ba sekuruza cumi na batandatu, naho bene Itamari bakagira abatware b’amazu ya ba sekuruza umunani.  Bababagabanyije bakoresheje ubufindo,+ kuko muri bene Eleyazari no muri bene Itamari hagombaga kubamo abatware bashinzwe ahantu hera,+ n’abatware bashinzwe gukorera Imana y’ukuri.  Nuko Shemaya mwene Netaneli, umunyamabanga+ w’Abalewi, yandikira amazina yabo imbere y’umwami n’ibikomangoma n’umutambyi Sadoki+ na Ahimeleki+ mwene Abiyatari+ n’abatware mu mazu ya ba sekuruza b’abatambyi n’ab’Abalewi,+ akandika inzu imwe yo mu bakomoka kuri Eleyazari,+ n’inzu imwe yo mu bakomoka kuri Itamari,+ bityo bityo.  Ubufindo bwa mbere bwaguye kuri Yehoyaribu,+ ubwa kabiri bugwa kuri Yedaya,  ubwa gatatu kuri Harimu, ubwa kane kuri Seworimu,  ubwa gatanu kuri Malikiya, ubwa gatandatu kuri Miyamini, 10  ubwa karindwi kuri Hakosi, ubwa munani kuri Abiya,+ 11  ubwa cyenda kuri Yeshuwa, ubwa cumi kuri Shekaniya, 12  ubwa cumi na bumwe kuri Eliyashibu, ubwa cumi na bubiri kuri Yakimu, 13  ubwa cumi na butatu kuri Hupa, ubwa cumi na bune kuri Yeshebeyabu, 14  ubwa cumi na butanu kuri Biluga, ubwa cumi na butandatu kuri Imeri, 15  ubwa cumi na burindwi kuri Heziri, ubwa cumi n’umunani kuri Hapisesi, 16  ubwa cumi n’icyenda kuri Petahiya, ubwa makumyabiri kuri Yehezekeli, 17  ubwa makumyabiri na bumwe kuri Yakini, ubwa makumyabiri na bubiri kuri Gamuli, 18  ubwa makumyabiri na butatu kuri Delaya, ubwa makumyabiri na bune kuri Maziya. 19  Iyo ni yo gahunda+ bakurikizaga mu murimo+ bakoraga mu nzu ya Yehova, bakurikije uburenganzira+ bakomora kuri sekuruza Aroni, nk’uko Yehova Imana ya Isirayeli yari yarabimutegetse. 20  Mu Balewi basigaye, muri bene Amuramu+ hari Shubayeli,+ muri bene Shubayeli hari Yedeya. 21  Abakomoka kuri Rehabiya:+ muri bene Rehabiya hari Ishiya wari umutware; 22  muri bene Isuhari+ hari Shelomoti,+ muri bene Shelomoti hari Yahati; 23  muri bene Heburoni+ hari Yeriya+ wari umutware, uwa kabiri akaba Amariya, uwa gatatu Yahaziyeli, uwa kane Yekameyamu. 24  Uziyeli yabyaye Mika; muri bene Mika+ hari Shamiri. 25  Umuvandimwe wa Mika ni Ishiya; muri bene Ishiya hari Zekariya. 26  Bene Merari+ ni Mahali+ na Mushi;+ Yaziya yabyaye Beno. 27  Muri bene Merari: muri bene Yaziya hari Beno, Shohamu, Zakuri na Iburi. 28  Muri bene Mahali ni Eleyazari, utarigeze abyara abahungu.+ 29  Muri bene Kishi: Kishi yabyaye Yerameli. 30  Bene Mushi ni Mahali,+ Ederi na Yerimoti.+ Abo ni bo bakomoka ku Balewi hakurikijwe amazu ya ba sekuruza.+ 31  Na bo bakoze ubufindo+ nk’uko abavandimwe babo bene Aroni babukoreye imbere y’umwami Dawidi na Sadoki na Ahimeleki n’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’abatambyi n’ab’Abalewi. Uwabaga ari umutware ukomeye mu nzu ya ba sekuruza yafatwaga kimwe n’uwabaga ari umutware woroheje mu nzu ya ba sekuruza.+

Ibisobanuro ahagana hasi