1 Ibyo ku Ngoma 25:1-31
25 Nuko Dawidi n’abatware+ bayoboraga abandi batware b’ingabo+ batoranya abo gukora umurimo wo kuririmba, babakura muri bene Asafu, bene Hemani+ na bene Yedutuni,+ bahanuraga bakoresheje inanga+ na nebelu+ n’ibyuma birangira.+ Muri abo ni ho havuye abatoranyirijwe gukora uwo murimo.
2 Muri bene Asafu: Zakuri, Yozefu,+ Netaniya na Asharela.+ Bene Asafu bagenzurwaga na Asafu+ wahanuraga ayobowe n’umwami.
3 Mu muryango wa Yedutuni:+ abahungu ba Yedutuni ni Gedaliya,+ Seri,+ Yeshaya,+ Shimeyi, Hashabiya na Matitiya.+ Abo uko ari batandatu bayoborwaga na se Yedutuni wahanuraga acuranga inanga, ashimira Yehova kandi amusingiza.+
4 Mu muryango wa Hemani:+ abahungu ba Hemani ni Bukiya,+ Mataniya,+ Uziyeli,+ Shebuweli, Yerimoti, Hananiya,+ Hanani, Eliyata,+ Gidaliti,+ Romamuti-Ezeri,+ Yoshibekasha,+ Maloti,+ Hotiri+ na Mahaziyoti.
5 Abo bose bari bene Hemani wari bamenya+ w’umwami, watangazaga amagambo y’Imana y’ukuri, akazamura ihembe rye asingiza Imana. Imana y’ukuri yahaye Hemani abahungu cumi na bane n’abakobwa batatu.+
6 Abo bose baririmbiraga mu nzu ya Yehova bayobowe na se Hemani, bacuranga ibyuma birangira,+ nebelu+ n’inanga,+ umurimo bakoreraga mu nzu y’Imana y’ukuri.
Asafu, Yedutuni na Hemani babaga bayobowe n’umwami.+
7 Abo hamwe n’abavandimwe babo batojwe kuririmbira Yehova,+ kandi bose bari babifitemo ubuhanga.+ Bari magana abiri na mirongo inani n’umunani.
8 Bakoresheje ubufindo+ kugira ngo bamenye uko bari kujya bakora umurimo wabo, babukora batitaye ku mukuru cyangwa umuto,+ umuhanga+ cyangwa uwiga.
9 Ubufindo bwa mbere bwaguye kuri Yozefu mwene Asafu,+ ubwa kabiri bugwa kuri Gedaliya+ (we n’abavandimwe be n’abahungu be bari cumi na babiri);
10 ubwa gatatu kuri Zakuri,+ abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
11 ubwa kane kuri Isuri,+ abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
12 ubwa gatanu kuri Netaniya,+ abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
13 ubwa gatandatu kuri Bukiya, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
14 ubwa karindwi kuri Yesharela,+ abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
15 ubwa munani kuri Yeshaya, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
16 ubwa cyenda kuri Mataniya, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
17 ubwa cumi kuri Shimeyi, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
18 ubwa cumi na bumwe kuri Azareli,+ abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
19 ubwa cumi na bubiri kuri Hashabiya, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
20 ubwa cumi na butatu kuri Shubayeli,+ abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
21 ubwa cumi na bune kuri Matitiya, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
22 ubwa cumi na butanu kuri Yeremoti, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
23 ubwa cumi na butandatu kuri Hananiya, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
24 ubwa cumi na burindwi kuri Yoshibekasha, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
25 ubwa cumi n’umunani kuri Hanani, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
26 ubwa cumi n’icyenda kuri Maloti, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
27 ubwa makumyabiri kuri Eliyata, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
28 ubwa makumyabiri na bumwe kuri Hotiri, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
29 ubwa makumyabiri na bubiri kuri Gidaliti, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
30 ubwa makumyabiri na butatu kuri Mahaziyoti,+ abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri;
31 ubwa makumyabiri na bune kuri Romamuti-Ezeri,+ abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri.