1 Ibyo ku Ngoma 26:1-32

26  Dore amatsinda y’abarinzi b’amarembo:+ muri bene Kora:+ Meshelemiya+ mwene Kore wo muri bene Asafu.  Bene Meshelemiya: uw’imfura ni Zekariya, uwa kabiri ni Yediyayeli, uwa gatatu ni Zebadiya, uwa kane ni Yatiniyeli,  uwa gatanu ni Elamu, uwa gatandatu ni Yehohanani, uwa karindwi ni Eliyeho-Enayi.  Bene Obedi-Edomu:+ uw’imfura ni Shemaya, uwa kabiri ni Yehozabadi, uwa gatatu ni Yowa, uwa kane ni Sakari, uwa gatanu ni Netaneli,  uwa gatandatu ni Amiyeli, uwa karindwi ni Isakari, uwa munani ni Pewuletayi. Koko rero, Imana yari yarahaye Obedi-Edomu umugisha.+  Umuhungu we Shemaya yabyaye abahungu bashoboye kandi b’abanyambaraga; babaye abatware b’imiryango.  Bene Shemaya ni Otini, Refayeli, Obedi na Elizabadi wavaga inda imwe na Elihu na Semakiya bari abagabo bashoboye.  Abo bose bari bene Obedi-Edomu, kandi bo n’abahungu babo n’abavandimwe babo, bari abagabo bashoboye kandi bujuje ibisabwa mu murimo. Uko ari mirongo itandatu na babiri bari bene Obedi-Edomu.  Meshelemiya+ yari afite abahungu n’abavandimwe bari abagabo bashoboye. Bose hamwe bari cumi n’umunani. 10  Hosa wo muri bene Merari yari afite abahungu. Shimuri ni we wari umutware nubwo atari umwana w’imfura,+ kuko se yamugize umutware;+ 11  uwa kabiri yari Hilukiya, uwa gatatu akaba Tebaliya, uwa kane akaba Zekariya. Bene Hosa n’abavandimwe be, bose hamwe bari cumi na batatu. 12  Muri ayo matsinda y’abarinzi b’amarembo, abatware bose babaga bafite imirimo bakora mu nzu ya Yehova, kimwe n’abavandimwe babo.+ 13  Kugira ngo babone abakora ku marembo atandukanye, bakoze ubufindo+ bakurikije amazu ya ba sekuruza+ batitaye ku miryango ikomeye cyangwa iyoroheje. 14  Ku irembo ryerekeye iburasirazuba, ubufindo bwerekanye Shelemiya.+ Bakoreye ubufindo irembo ryo mu majyaruguru,+ bwerekana umuhungu we Zekariya,+ wari umujyanama+ w’umunyabwenge. 15  Ubwo ku irembo ryo mu majyepfo bwerekanye Obedi-Edomu; abahungu+ be ni bo bari bashinzwe amazu y’ububiko.+ 16  Ubwo ku irembo ryo mu burengerazuba, hafi y’Irembo rya Shaleketi, ku nzira y’igihogere izamuka, bwerekanye Shupimu na Hosa.+ Itsinda rimwe ry’abarinzi+ ryabaga riri hafi y’irindi.+ 17  Mu burasirazuba hari Abalewi batandatu. Buri munsi, mu majyaruguru habaga hari bane, mu majyepfo+ hakaba bane, no mu mazu y’ububiko+ hakaba babiri babiri. 18  Ku ibaraza ryo mu burengerazuba, ku nzira y’igihogere+ hari bane, ku ibaraza hari babiri. 19  Ayo ni yo matsinda y’abarinzi b’amarembo bo muri bene Kora+ n’abo muri bene Merari.+ 20  Mu Balewi, Ahiya ni we wari ushinzwe ubutunzi+ bwo mu nzu y’Imana y’ukuri, n’ububiko bw’ibintu byejejwe.+ 21  Muri bene Ladani,+ ni ukuvuga Abagerushoni bakomotse kuri Ladani, Yehiyeli+ ni we wari umutware w’amazu ya ba sekuruza y’abakomoka kuri Ladani w’Umugerushoni. 22  Bene Yehiyeli ari bo Zetamu n’umuvandimwe we Yoweli,+ bari bashinzwe ububiko+ bw’inzu ya Yehova. 23  Muri bene Amuramu, bene Isuhari, bene Heburoni no muri bene Uziyeli,+ 24  Shebuweli+ mwene Gerushomu mwene Mose ni we wari umutware w’amazu y’ububiko. 25  Ku birebana n’abavandimwe be, Eliyezeri+ yabyaye Rehabiya,+ Rehabiya abyara Yeshaya, Yeshaya abyara Yoramu, Yoramu abyara Zikiri, Zikiri na we abyara Shelomoti. 26  Shelomoti uwo n’abavandimwe be ni bo bari bashinzwe ububiko bwose bw’ibintu byejejwe,+ ibyo umwami Dawidi,+ abatware b’amazu ya ba sekuruza,+ abatware b’ibihumbi, abatware b’amagana n’abatware b’ingabo bari barejeje. 27  Ibyo bezaga ni ibyo babaga banyaze mu ntambara+ n’ibyo babaga basahuye,+ kugira ngo bikoreshwe mu kwita ku nzu ya Yehova. 28  Nanone harimo ibintu byose byari byarejejwe na Samweli bamenya,+ Sawuli mwene Kishi, Abuneri+ mwene Neri na Yowabu+ mwene Seruya.+ Ibyo abantu bose bezaga byari bishinzwe Shelomiti n’abavandimwe be. 29  Muri bene Isuhari,+ Kenaniya n’abahungu be bari bashinzwe kwita ku nshingano zitari izo mu nzu y’Imana;+ bari abatware n’abacamanza+ muri Isirayeli. 30  Muri bene Heburoni,+ Hashabiya n’abavandimwe be, abagabo igihumbi na magana arindwi bashoboye,+ bari abagenzuzi b’intara ya Isirayeli yo mu karere ka Yorodani, mu burengerazuba; bitaga ku mirimo ya Yehova yose n’iy’umwami. 31  Muri bene Heburoni, Yeriya+ yari umutware w’amazu ya ba sekuruza n’imiryango ya bene Heburoni. Mu mwaka wa mirongo ine+ w’ingoma ya Dawidi, bashakishije abagabo b’intwari kandi b’abanyambaraga muri bene Heburoni, bababona i Yazeri+ y’i Gileyadi.+ 32  Abavandimwe be, abagabo bashoboye,+ bari ibihumbi bibiri na magana arindwi, bari abatware b’amazu ya ba sekuruza.+ Umwami Dawidi yabashinze Abarubeni, Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase,+ ngo bajye bita ku bintu by’Imana y’ukuri, n’ibintu+ by’umwami.

Ibisobanuro ahagana hasi