1 Ibyo ku Ngoma 28:1-21

28  Nuko Dawidi akoranyiriza i Yerusalemu abatware+ ba Isirayeli bose, abatware+ b’imiryango ya Isirayeli, abatware+ b’imitwe y’ingabo zakoreraga umwami, abatware b’ibihumbi,+ abatware b’amagana,+ abatware bari bashinzwe kwita ku mutungo+ w’umwami n’uw’abahungu be, hamwe n’amatungo+ ye n’ayabo,+ abatware b’ibwami,+ abagabo b’abanyambaraga,+ n’undi muntu wese w’intwari kandi w’umunyambaraga.  Hanyuma arahaguruka aravuga ati “Bavandimwe banjye, bene wacu, nimuntege amatwi. Nifuje mu mutima+ wanjye kubaka inzu isanduku y’isezerano rya Yehova izaruhukiramo ngo ibe intebe y’ibirenge+ by’Imana yacu, kandi nari narakoze imyiteguro yo kuyubaka.+  Ariko Imana y’ukuri yarambwiye iti ‘si wowe uzubaka inzu izitirirwa izina ryanjye;+ warwanye intambara nyinshi kandi wamennye amaraso.’+  Yehova Imana ya Isirayeli yantoranyije mu bo mu nzu ya data+ bose kugira ngo mbe umwami+ wa Isirayeli kugeza ibihe bitarondoreka. Imana yatoranyije Yuda ngo abe umutware,+ mu nzu ya Yuda itoranya inzu ya data,+ mu bahungu ba data+ iba ari jye itoranya+ ingira umwami wa Isirayeli yose.  None mu bahungu banjye bose (kuko Yehova yampaye abahungu benshi),+ yatoranyije umuhungu wanjye Salomo+ ngo yicare ku ntebe y’ubwami+ ya Yehova ategeke Isirayeli.  “Nanone yarambwiye ati ‘umuhungu wawe Salomo ni we uzanyubakira inzu+ n’imbuga zayo zombi; naramutoranyije ngo abe umwana wanjye,+ nanjye mubere se.+  Niyiyemeza amaramaje kumvira amategeko+ n’amateka+ yanjye nk’uko bimeze uyu munsi, nanjye nzakomeza ubwami+ bwe buhame kugeza ibihe bitarondoreka.’  Nuko rero, imbere y’Abisirayeli bose n’iteraniro+ rya Yehova n’imbere y’Imana,+ ndababwira nti ‘mwite ku mategeko yose ya Yehova Imana yanyu muyakomeze, kugira ngo mugume muri iki gihugu cyiza+ kandi muzakirage abana muzabyara, bakigumemo kugeza ibihe bitarondoreka.’  “None Salomo mwana wanjye, umenye+ Imana ya so uyikorere+ n’umutima wuzuye+ kandi wishimye,+ kuko Yehova agenzura imitima+ yose akamenya ibyo umutima utekereza n’ibyo wifuza.+ Numushaka uzamubona,+ ariko numuta+ na we azakureka burundu.+ 10  Dore ni wowe Yehova yatoranyije ngo wubake inzu izaba urusengero. Gira ubutwari kandi ukore.”+ 11  Nuko Dawidi aha umuhungu we Salomo igishushanyo mbonera+ cy’ibaraza,*+ ibyumba by’urusengero, ibyumba by’ububiko,+ ibyumba byo hejuru,+ ibyumba by’imbere n’icyumba cy’ihongerero.+ 12  Amuha n’igishushanyo mbonera cy’ibintu byose yahishuriwe n’umwuka w’Imana,+ ari byo imbuga zombi+ z’inzu ya Yehova, ibyumba byose byo kuriramo+ bikikije iyo nzu, ibyumba by’ububiko byo mu nzu y’Imana y’ukuri n’ububiko bw’ibintu byejejwe.+ 13  Amuha amabwiriza ahereranye n’amatsinda+ y’abatambyi n’ay’Abalewi, n’ahereranye n’imirimo yose ikorerwa mu nzu ya Yehova n’ibikoresho byose byo gukoresha mu nzu ya Yehova. 14  Amubwira uburemere bwa zahabu yose y’ibikoresho byari kuzakoreshwa mu mirimo itandukanye, n’uburemere bw’ifeza y’ibikoresho+ byose byari kuzakoreshwa mu mirimo itandukanye. 15  Amubwira uburemere bwa zahabu y’ibitereko by’amatara+ n’amatara yabyo, hakurikijwe uburemere bw’ibitereko by’amatara hamwe n’amatara yabyo; amubwira uburemere bw’ifeza y’ibitereko by’amatara n’amatara yabyo, hakurikijwe icyo ibitereko by’amatara byari kuzakoreshwa. 16  Amubwira uburemere bwa zahabu y’ameza yo gushyiraho imigati yo kugerekeranya,+ n’ubw’andi meza atandukanye, n’uburemere bw’ifeza yo gukora ameza; 17  n’uburemere bwa zahabu itunganyijwe y’amakanya, amabakure+ n’ibibindi, n’ubw’iy’amabakure+ mato atandukanye akurikije uburemere bwayo, n’uburemere bw’ifeza y’amabakure mato atandukanye akurikije uburemere bwayo; 18  n’uburemere bwa zahabu itunganyijwe y’igicaniro cyo koserezaho umubavu+ n’ubw’iy’igishushanyo cy’igare,+ ari ryo bakerubi+ ba zahabu barambura amababa yabo bagatwikira isanduku y’isezerano rya Yehova. 19  Dawidi aravuga ati “ibyo bintu byose byaranditswe,+ kuko ukuboko kwa Yehova kwari kundiho. Yansobanuriye ibintu byose byagombaga gukorwa hakurikijwe igishushanyo mbonera.”+ 20  Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati “gira ubutwari+ kandi ukomere, maze ukore. Ntutinye+ cyangwa ngo ukuke umutima,+ kuko Yehova Imana, Imana yanjye, ari kumwe nawe.+ Ntazagusiga+ cyangwa ngo agutererane kugeza aho imirimo yose y’inzu ya Yehova izarangirira. 21  Dore amatsinda y’abatambyi+ n’Abalewi+ bazajya bakora imirimo yose yo mu nzu y’Imana y’ukuri. Abanyabukorikori bose biteguye+ kugufasha mu mirimo+ yose, kandi abatware+ na rubanda rwose bazasohoza ibyo uzavuga byose.”

Ibisobanuro ahagana hasi