1 Ibyo ku Ngoma 29:1-30

29  Umwami Dawidi abwira iteraniro ryose+ ati “umuhungu wanjye Salomo, uwo Imana yatoranyije,+ aracyari muto+ kandi ntaraba inararibonye, kandi umurimo wo kubaka urakomeye, kuko ingoro azubaka atari iy’umuntu,+ ahubwo ari iya Yehova Imana.  Nakoresheje imbaraga zanjye zose+ ntegurira+ inzu y’Imana yanjye zahabu+ yo gukora ibikoresho bya zahabu, ifeza yo gukora ibikoresho by’ifeza, umuringa wo gukora ibikoresho by’umuringa, ubutare+ bwo gukora ibikoresho by’ibyuma, ibiti+ byo gukoramo ibikoresho by’ibiti, amabuye ya shohamu,+ amabuye y’umurimbo yomekwa ku nkuta hakoreshejwe ibumba rikomeye, utubuye dukoreshwa mu gutaka, n’andi mabuye y’agaciro yose n’amabuye menshi cyane yo mu bwoko bw’urugarika yitwa alabasita.  Kubera ko nishimira+ inzu y’Imana yanjye, ntanze impano ya zahabu n’ifeza mvanye mu mutungo wanjye bwite;+ mbigeneye inzu y’Imana yanjye kugira ngo byiyongere ku bintu byose nateguriye iyo nzu yera.+  Ntanze italanto ibihumbi bitatu za zahabu, kuri zahabu yo muri Ofiri,+ n’italanto ibihumbi birindwi z’ifeza itunganyijwe, zo komeka mu byumba by’iyo nzu.  Iyo zahabu izakorwamo ibikoresho bya zahabu, ifeza ikorwemo ibikoresho by’ifeza, kandi bikoreshwe no mu mirimo yose izakorwa n’abanyabukorikori. None se ni nde ushaka kugira icyo atura Yehova uyu munsi?”+  Abatware+ b’amazu ya ba sekuruza,+ abatware+ b’imiryango ya Isirayeli, abatware b’ibihumbi,+ abatware b’amagana+ n’abatware bacungaga umutungo+ w’umwami batangana umutima ukunze.  Nuko batanga impano zari kuzakoreshwa mu kubaka inzu y’Imana y’ukuri zigizwe n’italanto ibihumbi bitanu za zahabu, idariki* ibihumbi icumi, italanto ibihumbi icumi z’ifeza, italanto ibihumbi cumi n’umunani z’umuringa n’italanto ibihumbi ijana z’ubutare.+  Abantu bose bari bafite amabuye y’agaciro barayatanga ngo ashyirwe mu bubiko bw’inzu ya Yehova bwagenzurwaga na Yehiyeli+ w’Umugerushoni.+  Abantu barishima cyane kuko bari batuye Yehova amaturo batanze ku bushake, amaturo batanganye umutima ukunze.+ Umwami Dawidi na we arishima cyane.+ 10  Nuko Dawidi asingiriza+ Yehova imbere y’iteraniro ryose,+ aravuga ati “Yehova data, Mana ya Isirayeli,+ uragahora usingizwa+ uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose. 11  Yehova, gukomera+ n’imbaraga+ n’ubwiza+ n’ikuzo+ n’icyubahiro+ ni ibyawe, kuko ibintu byose, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ari ibyawe.+ Yehova, ubwami ni ubwawe,+ wowe usumba byose.+ 12  Ubutunzi+ n’ikuzo+ ni wowe ubitanga, kandi ni wowe utegeka+ ibintu byose. Ububasha+ no gukomera+ biri mu kuboko kwawe, ni wowe ushobora gutuma abantu bakomera,+ kandi ni wowe uha bose imbaraga.+ 13  None rero Mana yacu, turagushimira+ dusingiza+ izina ryawe rihebuje.+ 14  “Nyamara se nkanjye ndi nde,+ kandi se ubwoko bwanjye bwo ni iki ku buryo twabona ubushobozi bwo gutanga amaturo nk’aya atanzwe ku bushake?+ Ibintu byose ni wowe ubitanga,+ kandi ibyo tuguhaye byavuye mu kuboko kwawe. 15  Imbere yawe turi abimukira+ nk’uko ba sogokuruza bose bari bameze. Iminsi yacu ku isi imeze nk’igicucu,+ kandi nta byiringiro dufite. 16  Yehova Mana yacu, ibi bintu byose twateguriye kubakisha inzu izitirirwa izina ryawe ryera byaturutse mu kuboko kwawe, kandi byose ni ibyawe.+ 17  Mana yanjye, nzi neza ko ugenzura imitima+ kandi ko wishimira gukiranuka.+ Nagutuye aya maturo yose ku bushake mfite umutima utunganye, kandi nashimishijwe no kubona abantu bawe bari hano bagutura amaturo ku bushake. 18  Yehova Mana ya ba sogokuruza Aburahamu, Isaka na Isirayeli,+ ujye ufasha aba bantu bakomeze kugira uwo mutima+ wo gutanga kandi bagukorere n’umutima wabo wose+ kugeza ibihe bitarondoreka. 19  Umuhungu wanjye Salomo uzamuhe kugira umutima wuzuye+ kugira ngo yumvire amategeko yawe,+ ibyo wahamije+ n’amabwiriza yawe,+ akore ibintu byose kandi yubake ingoro+ nakoreye imyiteguro.”+ 20  Dawidi abwira iteraniro+ ryose ati “nimusingize+ Yehova Imana yanyu.” Nuko abagize iteraniro bose basingiza Yehova Imana ya ba sekuruza, bikubita hasi+ bubamye+ imbere ya Yehova n’imbere y’umwami. 21  Ku munsi ukurikira uwo, bakomeza gutambira+ Yehova ibitambo, batambira Yehova ibitambo bikongorwa n’umuriro,+ batamba ibimasa bikiri bito igihumbi, amapfizi y’intama igihumbi, amasekurume y’intama igihumbi akiri mato, n’amaturo y’ibyokunywa+ atambanwa na byo n’ibindi bitambo byinshi cyane, ku bw’Abisirayeli bose.+ 22  Kuri uwo munsi bararya kandi banywera imbere ya Yehova bishimye cyane,+ bongera kwimika+ Salomo umuhungu wa Dawidi ku ncuro ya kabiri, bamusukaho amavuta imbere ya Yehova ngo abe umwami,+ na Sadoki+ bamusukaho amavuta ngo abe umutambyi. 23  Salomo yicara ku ntebe y’ubwami ya Yehova+ aba umwami mu cyimbo cya se Dawidi. Yabaye umwami mwiza+ kandi Abisirayeli bose baramwumviraga. 24  Abatware+ bose n’abanyambaraga+ n’abahungu b’Umwami Dawidi+ bose bayoboka umwami Salomo. 25  Yehova atuma Salomo akomera cyane+ mu maso y’Abisirayeli bose, kandi amuha icyubahiro kitigeze kigirwa n’undi mwami uwo ari we wese mu bamubanjirije muri Isirayeli.+ 26  Dawidi mwene Yesayi yategetse Isirayeli yose.+ 27  Dawidi yamaze ku ngoma ya Isirayeli imyaka mirongo ine.+ Yamaze imyaka irindwi ari ku ngoma i Heburoni,+ amara imyaka mirongo itatu n’itatu ku ngoma i Yerusalemu.+ 28  Amaherezo apfa ashaje neza+ kandi anyuzwe, afite ubutunzi+ n’icyubahiro.+ Umuhungu we Salomo yima ingoma mu cyimbo cye.+ 29  Ibyo umwami Dawidi yakoze, ibya mbere n’ibya nyuma, byanditswe mu magambo ya Samweli bamenya,+ mu magambo y’umuhanuzi Natani+ no mu magambo ya Gadi+ bamenya, 30  n’iby’ubwami bwe byose n’ubutwari bwe n’ibihe+ yanyuzemo, n’ibyabaye muri Isirayeli no ku bwami bwose bwo muri ibyo bihugu.+

Ibisobanuro ahagana hasi