1 Ibyo ku Ngoma 3:1-24
3 Aba ni bo bana Dawidi+ yabyariye i Heburoni:+ imfura ye ni Amunoni+ yabyaranye na Ahinowamu+ w’i Yezereli,+ uwa kabiri ni Daniyeli yabyaranye na Abigayili+ w’i Karumeli,+
2 uwa gatatu ni Abusalomu+ yabyaranye na Maka,+ umukobwa wa Talumayi+ umwami w’i Geshuri,+ uwa kane ni Adoniya+ yabyaranye na Hagiti,+
3 uwa gatanu ni Shefatiya yabyaranye na Abitali,+ uwa gatandatu ni Itureyamu yabyaranye n’umugore we Egila.+
4 Abo ni bo bahungu batandatu yabyariye i Heburoni. I Heburoni yahamaze imyaka irindwi n’amezi atandatu ari ku ngoma, hanyuma amara imyaka mirongo itatu n’itatu ku ngoma i Yerusalemu.+
5 Aba ni bo yabyariye i Yerusalemu:+ Shimeya,+ Shobabu,+ Natani+ na Salomo;+ abo uko ari bane yababyaranye na Batisheba+ umukobwa wa Amiyeli.+
6 Yabyaye na Ibuhari,+ Elishama,+ Elifeleti,+
7 Noga, Nefegi, Yafiya,+
8 Elishama,+ Eliyada na Elifeleti;+ bose bari icyenda.
9 Abo bose bari abahungu ba Dawidi utabariyemo abo yabyaranye n’inshoreke ze, na Tamari+ mushiki wabo.
10 Salomo yabyaye Rehobowamu,+ Rehobowamu abyara Abiya,+ Abiya abyara Asa,+ Asa abyara Yehoshafati,+
11 Yehoshafati abyara Yehoramu,+ Yehoramu abyara Ahaziya,+ Ahaziya abyara Yehowashi,+
12 Yehowashi abyara Amasiya,+ Amasiya abyara Azariya,+ Azariya abyara Yotamu,+
13 Yotamu abyara Ahazi,+ Ahazi abyara Hezekiya,+ Hezekiya abyara Manase,+
14 Manase abyara Amoni,+ Amoni abyara Yosiya.+
15 Bene Yosiya ni aba: imfura ye ni Yohanani, uwa kabiri ni Yehoyakimu,+ uwa gatatu ni Sedekiya,+ uwa kane ni Shalumu.
16 Yehoyakimu yabyaye Yekoniya,+ Yekoniya abyara Sedekiya.
17 Abahungu Yekoniya yabyaye ari mu nzu y’imbohe ni Salatiyeli,+
18 Malikiramu, Pedaya, Shenasari, Yekamiya, Hoshama na Nedabiya.
19 Bene Pedaya ni Zerubabeli+ na Shimeyi. Bene Zerubabeli ni Meshulamu, Hananiya (mushiki wabo yitwaga Shelomiti);
20 n’abandi batanu ari bo Hashuba, Oheli, Berekiya, Hasadiya na Yushabu-Hesedi.
21 Hananiya yabyaye Pelatiya+ na Yeshaya, Yeshaya abyara Refaya, Refaya abyara Arunani, Arunani abyara Obadiya, Obadiya abyara Shekaniya.
22 Bene Shekaniya ni Shemaya n’abahungu be (Hatushi, Igalu, Bariya, Neyariya na Shafati): bose hamwe ni batandatu.
23 Bene Neyariya ni Eliyowenayi, Hizikiya na Azirikamu: bose hamwe ni batatu.
24 Bene Eliyowenayi ni Hodaviya, Eliyashibu, Pelaya, Akubu, Yohanani, Delaya na Anani: bose hamwe ni barindwi.