1 Ibyo ku Ngoma 6:1-81
6 Bene Lewi+ ni Gerushoni,+ Kohati+ na Merari.+
2 Bene Kohati ni Amuramu,+ Isuhari,+ Heburoni+ na Uziyeli.+
3 Bene Amuramu+ ni Aroni,+ Mose+ na Miriyamu.+ Bene Aroni ni Nadabu,+ Abihu,+ Eleyazari+ na Itamari.+
4 Eleyazari+ yabyaye Finehasi,+ Finehasi abyara Abishuwa,+
5 Abishuwa abyara Buki, Buki abyara Uzi,+
6 Uzi abyara Zerahiya, Zerahiya abyara Merayoti,+
7 Merayoti abyara Amariya, Amariya abyara Ahitubu,+
8 Ahitubu abyara Sadoki,+ Sadoki abyara Ahimasi,+
9 Ahimasi abyara Azariya, Azariya abyara Yohanani,
10 Yohanani abyara Azariya.+ Uwo ni we wakoraga umurimo w’ubutambyi mu nzu Salomo yubatse i Yerusalemu.
11 Azariya yabyaye Amariya,+ Amariya abyara Ahitubu,+
12 Ahitubu abyara Sadoki,+ Sadoki abyara Shalumu,
13 Shalumu abyara Hilukiya,+ Hilukiya abyara Azariya,
14 Azariya abyara Seraya,+ Seraya abyara Yehosadaki.+
15 Yehosadaki ni we wajyanywe igihe Yehova yajyanaga u Buyuda na Yerusalemu mu bunyage akoresheje Nebukadinezari.
16 Bene Lewi+ ni Gerushomu, Kohati na Merari.
17 Aya ni yo mazina ya bene Gerushomu: Libuni+ na Shimeyi.+
18 Bene Kohati+ ni Amuramu,+ Isuhari, Heburoni na Uziyeli.+
19 Bene Merari ni Mahali na Mushi.+
Iyi ni yo miryango y’Abalewi hakurikijwe amazu ya ba sekuruza:+
20 mu Bagerushomu: Gerushomu yabyaye Libuni,+ Libuni abyara Yahati, Yahati abyara Zima,
21 Zima abyara Yowa,+ Yowa abyara Ido, Ido abyara Zera, Zera abyara Yeyaterayi.
22 Mu Bakohati: Kohati yabyaye Aminadabu, Aminadabu abyara Kora,+ Kora abyara Asiri,
23 Asiri abyara Elukana, Elukana abyara Ebiyasafu,+ Ebiyasafu abyara Asiri,
24 Asiri abyara Tahati, Tahati abyara Uriyeli, Uriyeli abyara Uziya, Uziya abyara Shawuli.
25 Bene Elukana+ ni Amasayi na Ahimoti.
26 Elukana yabyaye Zofayi,+ Zofayi abyara Nahati,
27 Nahati abyara Eliyabu,+ Eliyabu abyara Yerohamu, Yerohamu abyara Elukana.+
28 Imfura ya Samweli+ ni Yoweli, uwa kabiri ni Abiya.+
29 Merari yabyaye Mahali,+ Mahali abyara Libuni, Libuni abyara Shimeyi, Shimeyi abyara Uza,
30 Uza abyara Shimeya, Shimeya abyara Hagiya, Hagiya abyara Asaya.
31 Aba ni bo Dawidi+ yahaye inshingano yo kuyobora abaririmbyi bo mu nzu ya Yehova igihe bari bamaze gushyiramo Isanduku.+
32 Bari bafite inshingano+ yo kuririmbira+ imbere y’ihema ry’ibonaniro, kugeza igihe Salomo yubakiye inzu ya Yehova i Yerusalemu.+ Basohozaga inshingano yabo bakurikije amabwiriza bahawe.+
33 Aya ni yo mazina y’abari bafite iyo nshingano, n’ay’ababakomokaho: mu Bakohati hari umuririmbyi Hemani+ wari mwene Yoweli,+ mwene Samweli,+
34 mwene Elukana,+ mwene Yerohamu, mwene Eliyeli,+ mwene Towa,
35 mwene Sufi,+ mwene Elukana mwene Mahati, mwene Amasayi,
36 mwene Elukana, mwene Yoweli, mwene Azariya, mwene Zefaniya,
37 mwene Tahati mwene Asiri mwene Ebiyasafu+ mwene Kora,+
38 mwene Isuhari,+ mwene Kohati, mwene Lewi, mwene Isirayeli.
39 Umuvandimwe we Asafu+ wahagararaga iburyo bwe yari mwene Berekiya,+ mwene Shimeya,
40 mwene Mikayeli, mwene Baseya, mwene Malikiya,
41 mwene Etuni, mwene Zera, mwene Adaya,
42 mwene Etani, mwene Zima, mwene Shimeyi,
43 mwene Yahati,+ mwene Gerushomu,+ mwene Lewi.
44 Mu bavandimwe babo b’Abamerari,+ ari na bo bahagararaga ibumoso, hari Etani+ mwene Kishi,+ mwene Abudi, mwene Maluki,
45 mwene Hashabiya, mwene Amasiya, mwene Hilukiya,
46 mwene Amusi, mwene Bani, mwene Shemeri,
47 mwene Mahali, mwene Mushi,+ mwene Merari,+ mwene Lewi.
48 Abavandimwe babo b’Abalewi+ ni bo bakoraga imirimo+ yose yo mu ihema, inzu y’Imana y’ukuri.
49 Aroni+ n’abahungu be boserezaga ibitambo+ ku gicaniro cy’ibitambo bikongorwa n’umuriro+ n’igicaniro cyo koserezaho umubavu,+ bagakora imirimo yose ifitanye isano n’ibintu byera cyane kandi bagatangira impongano+ Abisirayeli,+ bakurikije ibyo Mose umugaragu w’Imana y’ukuri yari yarabategetse byose.
50 Aba ni bo bene Aroni:+ Aroni yabyaye Eleyazari,+ Eleyazari abyara Finehasi,+ Finehasi abyara Abishuwa,+
51 Abishuwa abyara Buki, Buki abyara Uzi, Uzi abyara Zerahiya,+
52 Zerahiya abyara Merayoti, Merayoti+ abyara Amariya, Amariya abyara Ahitubu,+
53 Ahitubu abyara Sadoki,+ Sadoki abyara Ahimasi.+
54 Aha ni ho bene Aroni bo mu muryango w’Abakohati+ batuye mu migi igoswe n’inkuta,+ aho bahawe hakoreshejwe ubufindo.
55 Mu gihugu cy’u Buyuda bahawe Heburoni+ n’amasambu ahakikije.
56 Amasambu akikije umugi bayahaye Kalebu+ mwene Yefune+ hamwe n’imidugudu yaho.+
57 Bene Aroni bahawe imigi y’ubuhungiro,+ ari yo Heburoni+ na Libuna+ n’amasambu ahakikije, Yatiri+ na Eshitemowa+ n’amasambu ahakikije,
58 Hileni+ n’amasambu ahakikije, Debiri+ n’amasambu ahakikije,
59 Ashani+ n’amasambu ahakikije, Beti-Shemeshi+ n’amasambu ahakikije.
60 Muri gakondo y’umuryango wa Benyamini bahawe Geba+ n’amasambu ahakikije, Alemeti+ n’amasambu ahakikije, Anatoti+ n’amasambu ahakikije. Iyo migi yose uko ari cumi n’itatu+ yagabanyijwe imiryango yabo.
61 Bene Kohati bari basigaye bahawe imigi icumi+ muri gakondo y’undi muryango no muri gakondo y’igice cy’abagize umuryango wa Manase, bayihabwa hakoreshejwe ubufindo.
62 Bene Gerushomu+ bahawe imigi cumi n’itatu hakurikijwe imiryango yabo, bayihabwa muri gakondo y’umuryango wa Isakari,+ uwa Asheri,+ uwa Nafutali+ n’uwa Manase+ i Bashani.
63 Bene Merari,+ hakurikijwe imiryango yabo, bahawe imigi cumi n’ibiri muri gakondo y’umuryango wa Rubeni,+ uwa Gadi+ n’uwa Zabuloni,+ bayihabwa hakoreshejwe ubufindo.
64 Nguko uko Abisirayeli bahaye Abalewi+ imigi n’amasambu ayikikije.+
65 Nanone bakoresheje ubufindo babaha iyo migi muri gakondo y’umuryango wa Yuda,+ uwa Simeyoni+ n’uwa Benyamini,+ bayivuze mu mazina.
66 Imwe mu miryango y’Abakohati yahawe imigi yo guturamo muri gakondo y’umuryango wa Efurayimu.+
67 Nanone kandi bahawe umugi w’ubuhungiro wa Shekemu+ n’amasambu ahakikije mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, Gezeri+ n’amasambu ahakikije,
68 Yokimeyamu+ n’amasambu ahakikije, Beti-Horoni+ n’amasambu ahakikije,
69 Ayaloni+ n’amasambu ahakikije, na Gati-Rimoni+ n’amasambu ahakikije.
70 Muri gakondo y’igice cy’abagize umuryango wa Manase, abo mu muryango w’Abakohati basigaye+ bahawe Aneri+ n’amasambu ahakikije, na Bileyamu+ n’amasambu ahakikije.
71 Muri gakondo y’igice cy’abagize umuryango wa Manase, bene Gerushomu+ bahawe Golani+ y’i Bashani n’amasambu ahakikije, na Ashitaroti+ n’amasambu ahakikije.
72 Muri gakondo y’umuryango wa Isakari bahawe Kedeshi+ n’amasambu ahakikije, Daberati+ n’amasambu ahakikije,
73 Ramoti+ n’amasambu ahakikije, na Anemu+ n’amasambu ahakikije.
74 Muri gakondo y’umuryango wa Asheri bahawe Mashali n’amasambu ahakikije, Abudoni+ n’amasambu ahakikije,
75 Hukoki+ n’amasambu ahakikije, na Rehobu+ n’amasambu ahakikije.
76 Muri gakondo y’umuryango wa Nafutali+ bahawe Kedeshi+ y’i Galilaya+ n’amasambu ahakikije, Hamoni n’amasambu ahakikije, na Kiriyatayimu+ n’amasambu ahakikije.
77 Muri gakondo y’umuryango wa Zabuloni,+ bene Merari basigaye bahawe Rimono+ n’amasambu ahakikije, na Tabori n’amasambu ahakikije.
78 Muri gakondo y’umuryango wa Rubeni,+ mu karere ko mu burasirazuba bwa Yorodani hafi y’i Yeriko, bahawe Beseri+ iri mu butayu n’amasambu ahakikije, Yahasi+ n’amasambu ahakikije,
79 Kedemoti+ n’amasambu ahakikije, na Mefati+ n’amasambu ahakikije.
80 Muri gakondo y’umuryango wa Gadi+ bahawe Ramoti+ y’i Gileyadi n’amasambu ahakikije, Mahanayimu+ n’amasambu ahakikije,
81 Heshiboni+ n’amasambu ahakikije, na Yazeri+ n’amasambu ahakikije.