1 Timoteyo 6:1-21
6 Abikoreye umugogo w’ububata bose bakomeze kubona ko ba shebuja bakwiriye guhabwa icyubahiro cyuzuye,+ kugira ngo izina ry’Imana n’inyigisho bitavugwa nabi.+
2 Byongeye kandi, abafite ba shebuja bizera+ ntibakabasuzugure+ bitwaje ko ari abavandimwe.+ Ahubwo barusheho kugira umwete wo kubakorera, kuko abungukirwa n’umurimo wabo mwiza ari abo bahuje ukwizera kandi bakundwa.
Ujye ukomeza kubigisha ibyo bintu+ kandi ubagire iyo nama.
3 Niba hari umuntu wigisha indi nyigisho+ kandi ntiyemere amagambo mazima+ y’Umwami wacu Yesu Kristo cyangwa inyigisho zihuje no kwiyegurira Imana,+
4 aba afite ubwibone,+ nta kintu na kimwe asobanukiwe,+ ahubwo aba yarashajijwe+ no kubaza ibibazo no kujya impaka z’amagambo.+ Ibyo ni byo bitera kwifuza,+ ubushyamirane, gutukana,+ gukeka ibibi
5 n’impaka zirimo amahane ku bintu bidafashije, biba mu bantu bononekaye mu bwenge+ batagira ukuri,+ bibwira ko kwiyegurira Imana ari uburyo bwo kwibonera indamu.+
6 Mu by’ukuri, kwiyegurira Imana+ birimo inyungu nyinshi,+ iyo bijyanye no kugira umutima unyuzwe.+
7 Kuko nta cyo twazanye mu isi, kandi nta n’icyo dushobora kuyivanamo.+
8 Nuko rero, niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tuzanyurwa n’ibyo.+
9 Icyakora, abamaramaje kuba abakire bagwa mu bishuko+ no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza,+ riroha abantu mu bibarimbuza bikabangiza rwose,+
10 kuko gukunda+ amafaranga ari umuzi+ w’ibibi by’ubwoko bwose,+ kandi hari abantu bayararikiye barayoba bava mu byo kwizera, maze bihandisha imibabaro myinshi+ ahantu hose.
11 Icyakora wowe muntu w’Imana, uhunge ibyo bintu.+ Ahubwo ukurikire gukiranuka, kwiyegurira Imana, kwizera, urukundo, kwihangana no kwitonda.+
12 Urwane intambara nziza yo kwizera,+ ugundire ubuzima bw’iteka wahamagariwe kandi ukaturira uko kwizera+ imbere y’abahamya benshi.
13 Ndaguha aya mategeko+ imbere y’Imana ibeshaho byose n’imbere ya Kristo Yesu, we muhamya+ watangarije mu ruhame+ ubuhamya bwiza imbere ya Ponsiyo Pilato,+
14 ngo witondere ibyategetswe utariho ikizinga n’umugayo, kugeza ku kuboneka+ k’Umwami wacu Yesu Kristo.
15 Uko kuboneka kuzerekanwa mu gihe cyako cyagenwe,+ kwerekanwe n’ufite ububasha bwinshi wenyine+ kandi ugira ibyishimo, ari we Mwami+ w’abami+ n’umutware utwara abatware,
16 we wenyine ufite kudapfa,+ uba mu mucyo utegerwa.+ Nta muntu wigeze kumureba, kandi nta wabasha kumureba.+ Icyubahiro+ n’ubushobozi bibe ibye iteka ryose. Amen.
17 Wihanangirize abakire+ bo muri iyi si ya none ngo be kwiyemera,+ kandi be kwiringira ubutunzi butiringirwa,+ ahubwo biringire Imana, yo iduha ibintu byose ikadukungahaza kugira ngo tubyishimire.+
18 Bakore ibyiza,+ babe abakire ku mirimo myiza,+ batange batitangiriye itama, biteguye gusangira n’abandi;+
19 bibikire ubutunzi ahantu hari umutekano,+ ubutunzi buzababera urufatiro rwiza+ rw’igihe kizaza, kugira ngo bashobore kugundira ubuzima nyakuri.+
20 Timoteyo we, jya urinda icyo waragijwe,+ uzibukire amagambo y’amanjwe akerensa ibyera, kandi uzibukire amagambo avuguruzanya y’ibyo bita “ubumenyi”+ kandi atari bwo,
21 kuko hari bamwe bayobye bakava mu byo kwizera+ bitewe no kwiratana bene ubwo bumenyi.
Ubuntu butagereranywa bubane namwe.