2 Ibyo ku Ngoma 21:1-20

21  Amaherezo Yehoshafati aratanga asanga ba sekuruza,+ bamuhamba hamwe na ba sekuruza+ mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Yehoramu+ yima ingoma mu cyimbo cye.  Yari afite abavandimwe, bene Yehoshafati, ari bo Azariya, Yehiyeli, Zekariya, Azariya, Mikayeli na Shefatiya. Bose bari bene Yehoshafati umwami wa Isirayeli.  Nuko se abaha impano+ nyinshi cyane z’ifeza na zahabu n’ibintu by’igiciro cyinshi hamwe n’imigi igoswe n’inkuta yo mu Buyuda,+ ariko ubwami aburaga Yehoramu+ kuko ari we wari imfura.+  Yehoramu amaze kwima ingoma ya se, akomeza ubwami bwe, hanyuma yicisha inkota abavandimwe be+ bose na bimwe mu bikomangoma byo muri Isirayeli.  Yabaye umwami afite imyaka mirongo itatu n’ibiri, amara imyaka umunani ku ngoma+ i Yerusalemu.  Yagendeye mu nzira z’abami ba Isirayeli,+ akora nk’ibyo abo mu nzu ya Ahabu bakoze kuko yari yararongoye umukobwa wa Ahabu.+ Yakoraga ibibi mu maso ya Yehova.+  Icyakora Yehova ntiyashatse kurimbura inzu ya Dawidi,+ bitewe n’isezerano+ yari yaragiranye na Dawidi, kandi akaba yari yaramubwiye ko yari kuzamuha+ urubyaro* ruzakomeza gutegeka.+  Mu gihe cya Yehoramu, Abedomu+ bigometse ku Buyuda+ biyimikira umwami.+  Nuko Yehoramu yambuka aherekejwe n’abatware be n’amagare ye yose y’intambara. Ahaguruka nijoro yica Abedomu bari bamugose, hamwe n’abatware b’abagendera ku magare y’intambara. 10  Ariko Edomu yakomeje kwigomeka ku Buyuda kugeza n’uyu munsi. Icyo gihe ni bwo na Libuna+ yatangiye kwigomeka kuri Yehoramu, kuko yari yarataye Yehova Imana ya ba sekuruza.+ 11  Na we yari yarubatse utununga+ ku misozi yo mu Buyuda, atera abaturage b’i Yerusalemu gusambana,+ ayobya u Buyuda.+ 12  Amaherezo aza kubona urwandiko+ ruturutse ku muhanuzi Eliya+ rugira ruti “Yehova Imana ya sokuruza Dawidi aravuze ati ‘kubera ko utagendeye mu nzira za so Yehoshafati+ cyangwa iza Asa+ umwami w’u Buyuda, 13  ahubwo ukagendera mu nzira z’abami ba Isirayeli+ ugatera Abayuda n’abaturage b’i Yerusalemu gusambana,+ nk’uko abo mu nzu ya Ahabu boheje abandi gusambana,+ kandi ukaba warishe abavandimwe bawe, bene so, bari beza kukurusha,+ 14  Yehova agiye guteza ibyago bikomeye+ abantu bawe,+ abana bawe,+ abagore bawe n’ibyawe byose. 15  Uzafatwa n’indwara ikomeye,+ indwara y’amara, igende ikurembya kugeza ubwo uzazana amagara.’”+ 16  Nuko Yehova ateza+ Yehoramu Abafilisitiya+ n’Abarabu+ bari batuye hafi y’Abanyetiyopiya.+ 17  Barazamuka batera u Buyuda barabuvogera, basahura ibintu byose byari mu nzu y’umwami,+ bajyana abahungu be n’abagore be ho iminyago,+ ntibagira umuhungu we n’umwe basiga uretse Yehowahazi+ wari bucura bwe. 18  Nyuma y’ibyo byose Yehova amuteza indwara y’amara idakira.+ 19  Nuko nyuma y’igihe, hashize imyaka ibiri yuzuye, uburwayi bwe bumutera kuzana amagara,+ apfira muri ubwo burwayi bwe bubi. Abaturage be ntibamwosereza imibavu nk’uko bari barayoshereje+ ba sekuruza. 20  Yimye ingoma afite imyaka mirongo itatu n’ibiri, amara imyaka umunani ku ngoma i Yerusalemu. Amaherezo aratanga, apfa nta wukimwifuza.+ Bamuhamba mu Murwa wa Dawidi,+ ariko ntibamuhamba mu irimbi ry’abami.+

Ibisobanuro ahagana hasi