2 Ibyo ku Ngoma 26:1-23
26 Hanyuma abaturage+ b’i Buyuda bose bafata Uziya+ wari ufite imyaka cumi n’itandatu, baramwimika+ aba umwami mu cyimbo cya se Amasiya.+
2 Umwami amaze gutanga agasanga ba sekuruza,+ Uziya yongeye kubaka Eloti+ ayigarurira u Buyuda.
3 Uziya+ yimye ingoma afite imyaka cumi n’itandatu, amara imyaka mirongo itanu n’ibiri ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Yekoliya+ w’i Yerusalemu.
4 Yakoze ibikwiriye mu maso ya Yehova,+ nk’ibyo se Amasiya yari yarakoze byose.+
5 Uziya yakomeje gushaka+ Imana mu minsi ya Zekariya wamwigishaga gutinya Imana y’ukuri.+ Mu gihe cyose yamaze ashaka Yehova, Imana y’ukuri yamuhaye umugisha.+
6 Nuko ajya kurwana n’Abafilisitiya,+ aca icyuho mu rukuta rw’i Gati,+ urw’i Yabune+ n’urwo muri Ashidodi,+ hanyuma yubaka imigi mu karere ka Ashidodi+ no mu Bufilisitiya.
7 Imana y’ukuri ikomeza kumufasha+ mu bitero yagabye ku Bafilisitiya no ku Barabu+ bari batuye i Guri-Bayali n’i Mewunimu.+
8 Nuko Abamoni+ batangira kujya bazanira Uziya amakoro.+ Aba ikirangirire+ hose kugeza no muri Egiputa, kuko yagaragaje imbaraga nyinshi bidasanzwe.
9 Uziya yubatse iminara+ muri Yerusalemu hafi y’Irembo ry’Imfuruka+ no hafi y’Irembo ry’Igikombe+ no hafi y’Inkingi ikomeza urukuta, arayikomeza.
10 Nanone yubatse iminara+ mu butayu, afukura amariba menshi (kuko yari afite amatungo menshi cyane), yubaka no muri Shefela+ no mu mirambi. Yari afite abahinzi n’abo gukorera inzabibu ze mu misozi n’i Karumeli, kuko yakundaga ubuhinzi.
11 Nanone kandi, Uziya yari afite ingabo zajyaga ku rugamba, abagabaga ibitero bari mu mitwe,+ hakurikijwe umubare+ w’abo Yeyeli umunyamabanga+ yabaruye afatanyije na Maseya. Abo bagabo bombi bayoborwaga + na Hananiya wari igikomangoma cy’umwami.+
12 Abatware bose b’amazu ya ba sekuruza,+ ni ukuvuga abagabo b’intwari+ kandi b’abanyambaraga,+ bari ibihumbi bibiri na magana atandatu.
13 Bayoboraga ingabo ibihumbi magana atatu na birindwi na magana atanu, ingabo zikomeye zafashaga umwami kurwanya umwanzi.+
14 Uziya ashakira ingabo zose amacumu,+ ingabo,+ ingofero,+ amakoti y’ibyuma,+ imiheto+ n’imihumetso.+
15 Nanone yakoreye i Yerusalemu ibikoresho by’intambara byakozwe n’abahanga, byo gushyira ku minara+ no hejuru y’inkuta kugira ngo bijye birasa imyambi n’ibibuye binini. Nuko aba ikirangirire+ hose kugeza no mu bihugu bya kure, kuko yafashijwe bitangaje agakomera.
16 Icyakora amaze gukomera, umutima we wishyize hejuru+ kugeza ubwo yirimbuza.+ Yahemukiye Yehova Imana ye, yinjira mu rusengero rwa Yehova yosereza umubavu ku gicaniro cyo koserezaho umubavu.+
17 Azariya umutambyi hamwe n’abandi batambyi ba Yehova mirongo inani, bari abagabo b’intwari, bahita binjira bamukurikiye.
18 Nuko bagerageza kubuza umwami Uziya,+ baramubwira bati “yewe Uziya we, kosereza umubavu Yehova si umurimo wawe,+ ahubwo ni umurimo w’abatambyi bene Aroni+ bejejwe kugira ngo bajye bosa umubavu. Sohoka uve mu rusengero; wahemutse kandi ntiwihesheje icyubahiro+ mu maso ya Yehova Imana.”
19 Ariko Uziya ararakara cyane.+ Igihe yari agifashe icyotero+ mu ntoki yosa umubavu, akirakariye abatambyi, ibibembe+ bihita bisesa+ mu gahanga ari imbere y’abatambyi mu nzu ya Yehova iruhande rw’igicaniro cyo koserezaho umubavu.
20 Umutambyi mukuru Azariya n’abandi batambyi bose bamurebye, basanga yasheshe ibibembe mu ruhanga.+ Bamusohora shishi itabona, na we yihutira gusohoka, kuko Yehova yari yamwibasiye.+
21 Umwami Uziya+ yarinze apfa ari umubembe. Yakuwe ku nshingano z’ibwami kuko yari umubembe,+ ajya kuba mu yindi nzu. Yari yaraciwe mu nzu ya Yehova; icyo gihe umuhungu we Yotamu ni we wari umutware w’urugo rw’umwami, agacira imanza abaturage bo mu gihugu.
22 Ibindi bintu Uziya yakoze,+ ibya mbere n’ibya nyuma, byanditswe n’umuhanuzi Yesaya+ mwene Amotsi.+
23 Amaherezo Uziya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza, ariko mu mva itari mu irimbi ry’abami,+ kuko bavugaga bati “ni umubembe.” Umuhungu we Yotamu+ yima ingoma mu cyimbo cye.