2 Petero 1:1-21

1  Jyewe Simoni Petero, umugaragu+ wa Yesu Kristo nkaba n’intumwa+ ye, ndabandikiye mwebwe abatoneshejwe nkatwe mugahabwa ukwizera guhwanye n’ukwacu,+ mubikesha gukiranuka+ kw’Imana yacu n’uk’Umukiza wacu Yesu Kristo.+  Ubuntu butagereranywa, n’amahoro bigwire muri mwe,+ binyuze ku bumenyi nyakuri+ ku byerekeye Imana, n’Umwami wacu Yesu,  kuko imbaraga z’Imana zaduhereye ubuntu ibintu byose bifitanye isano n’ubuzima+ no kwiyegurira Imana,+ tubiheshejwe n’ubumenyi nyakuri bw’uwaduhamagaye+ binyuze ku ikuzo+ n’ingeso nziza.  Binyuze kuri ibyo, yaduhereye ubuntu amasezerano y’agaciro kenshi kandi ahebuje,+ kugira ngo binyuze kuri byo mugire kamere+ y’Imana,+ mumaze guca ukubiri no kononekara ko mu isi+ guterwa n’irari ry’ibitsina ritagira rutangira.  Kubera iyo mpamvu, ibyo abe ari byo bituma mushyiraho umwete wose mubikuye ku mutima,+ maze ukwizera kwanyu mukongereho ingeso nziza,+ ingeso nziza muzongereho ubumenyi,+  ubumenyi mubwongereho kumenya kwifata, kumenya kwifata+ mubyongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kwiyegurira Imana,+  kwiyegurira Imana mukongereho urukundo rwa kivandimwe, urukundo rwa kivandimwe murwongereho gukunda abantu bose.+  Ibyo nibiba muri mwe bigasendera, bizatuma mutaba abantu batagira icyo bakora cyangwa batera imbuto+ ku birebana n’ubumenyi nyakuri bwerekeye Umwami wacu Yesu Kristo.  Umuntu aramutse adafite ibyo bintu yaba ari impumyi, akihuma amaso ngo atareba umucyo,+ kandi aba yibagiwe+ ko yejejweho+ ibyaha bye bya kera. 10  Kubera iyo mpamvu bavandimwe, murusheho gukora uko mushoboye kose kugira ngo mutume guhamagarwa+ kwanyu no gutoranywa+ kwanyu kurushaho guhama, kuko mutazigera mugwa nimukomeza kubigenza mutyo.+ 11  Ahubwo muzahabwa kwinjirana+ ikuzo mu bwami bw’iteka+ bw’Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo.+ 12  Kubera iyo mpamvu, nzahora niteguye kubibutsa+ ibyo bintu, nubwo mubizi kandi mukaba mushikamye mu kuri+ kuri muri mwe.+ 13  Icyakora igihe cyose nkiri muri iri hema,+ mbona ko nkwiriye kubakangura mbibutsa,+ 14  kuko nzi ko igihe cyo kwiyambura ihema ryanjye cyegereje+ cyane, mbese nk’uko n’Umwami wacu Yesu Kristo yabimbwiye.+ 15  Nanone, buri gihe nzajya nkora uko nshoboye kose kugira ngo nimara kugenda,+ namwe ubwanyu muzashobore kuvuga ibyo bintu. 16  Igihe twabamenyeshaga imbaraga z’Umwami wacu Yesu Kristo no kuhaba kwe,+ ntitwakurikije imigani y’ibinyoma yahimbanywe amayeri,+ ahubwo twabibamenyesheje dushingiye ku kuba turi abagabo biboneye ikuzo rye.+ 17  Imana, ari na yo Se, yamuhaye icyubahiro n’ikuzo,+ igihe ifite ikuzo rihebuje yamubwiraga aya magambo ngo “uyu ni Umwana wanjye nkunda nkamwemera.”+ 18  Koko rero, ayo magambo twayumvise+ aturutse mu ijuru igihe twari kumwe na we kuri wa musozi wera.+ 19  Ku bw’ibyo, dufite ijambo ry’ubuhanuzi+ ryarushijeho guhama,+ kandi muba mukoze neza iyo muryitayeho nk’itara+ rimurikira ahacuze umwijima, mu mitima yanyu, kugeza aho umuseke utambikiye, n’inyenyeri yo mu rukerera+ ikabandura. 20  Mbere na mbere, muzi ko nta buhanuzi bwo mu Byanditswe buturuka ku bisobanuro by’umuntu ku giti cye.+ 21  Nta na rimwe ubuhanuzi bwigeze buzanwa n’ubushake bw’umuntu,+ ahubwo abantu bavugaga ibyavaga ku Mana,+ kuko babaga bayobowe n’umwuka wera.+

Ibisobanuro ahagana hasi