2 Petero 3:1-18

3  Bakundwa, uru ni urwandiko rwa kabiri mbandikiye. Muri uru rwandiko, kimwe no mu rwa mbere,+ ndakangura ubushobozi bwanyu bwo gutekereza neza, mbibutsa+  ko mukwiriye kwibuka amagambo yavuzwe kera n’abahanuzi bera+ hamwe n’itegeko Umwami n’Umukiza wacu yatanze binyuze ku ntumwa+ zabatumweho.  Mubanze kumenya ibi, ko mu minsi y’imperuka+ hazaza abakobanyi+ bakobana, bakora ibihuje n’irari ryabo+  bavuga+ bati “uko kuhaba kwe kwasezeranyijwe kuri he?+ Dore uhereye igihe ba sogokuruza basinziriye mu rupfu, ibintu byose bikomeza kumera nk’uko byahoze kuva isi yaremwa.”+  Biyibagiza nkana ko ijuru ryahozeho+ kuva kera, kandi ko isi yakomejwe ivanywe mu mazi+ kandi igoswe n’amazi+ binyuze ku ijambo ry’Imana.  Ibyo ni byo byatumye isi y’icyo gihe irimburwa igihe yarengerwaga n’amazi.+  Ariko iryo jambo ni ryo nanone ryatumye ijuru+ n’isi+ biriho ubu bibikirwa umuriro,+ kandi bikaba bitegereje umunsi w’urubanza+ no kurimbuka kw’abatubaha Imana.+  Ariko bakundwa, iki kintu kimwe ntikikabisobe, ko umunsi umwe kuri Yehova ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ikaba ari nk’umunsi umwe.+  Yehova ntatinza isezerano rye,+ nk’uko bamwe babona ibyo gutinda, ahubwo arabihanganira kubera ko adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana.+ 10  Ariko umunsi wa Yehova+ uzaza nk’umujura.+ Kuri uwo munsi ijuru rizakurwaho+ habeho urusaku+ rwinshi cyane, ibintu by’ishingiro bishyuhe cyane bishonge,+ kandi isi+ n’ibikorwa biyirimo bizashyirwa ahagaragara.+ 11  Kubera ko ibyo byose bizashonga bityo, mbega ukuntu mukwiriye kuba abantu bafite imyifatire irangwa n’ibikorwa byera n’ibyo kwiyegurira Imana, 12  mutegereza+ kandi muhoza mu bwenge bwanyu ukuhaba k’umunsi wa Yehova!+ Kuri uwo munsi ijuru rizashya rishonge,+ kandi ibintu by’ishingiro bizashyuha cyane bishonge. 13  Ariko nk’uko isezerano rye riri, dutegereje ijuru rishya+ n’isi nshya,+ ibyo gukiranuka kuzabamo.+ 14  Ku bw’ibyo rero bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukore uko mushoboye kose kugira ngo amaherezo muzasangwe mu mahoro,+ mudafite ikizinga+ kandi mutagira inenge. 15  Byongeye kandi, muzirikane ko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza, nk’uko Pawulo umuvandimwe wacu ukundwa na we yabibandikiye+ akurikije ubwenge+ yahawe, 16  akavuga ibyerekeye ibyo nk’uko nanone abivuga mu nzandiko ze zose. Icyakora, muri izo nzandiko harimo bimwe bigoye gusobanukirwa, ibyo abatigishijwe n’abahuzagurika bagoreka, nk’uko bagenza n’ibindi Byanditswe+ byose, bakikururira kurimbuka. 17  Ariko mwebweho bakundwa, ubwo mumenye ibyo hakiri kare,+ mwirinde kugira ngo mutayoba mukajyana na bo, muyobejwe n’ikinyoma cy’abantu basuzugura amategeko, maze mukareka gushikama kwanyu.+ 18  Ahubwo ubuntu butagereranywa, n’ubumenyi ku byerekeye Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo bikomeze bigwire muri mwe.+ Nahabwe ikuzo ubu n’iteka ryose.+

Ibisobanuro ahagana hasi