Abakolosayi 1:1-29
1 Jyewe Pawulo, intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse,+ hamwe na Timoteyo+ umuvandimwe wacu,
2 ndabandikiye mwebwe abera n’abavandimwe bizerwa bunze ubumwe+ na Kristo bari i Kolosayi:
Ubuntu butagereranywa, n’amahoro biva ku Mana Data bibane namwe.+
3 Buri gihe dushimira+ Imana, Se w’Umwami wacu Yesu Kristo, iyo dusenga tubasabira,+
4 kubera ko twumvise ukuntu mwizera Kristo Yesu, hamwe n’urukundo mukunda abera bose,+
5 bitewe n’ibyiringiro+ by’ibyo mubikiwe mu ijuru.+ Ibyo byiringiro mwabyumvise mbere, igihe hatangazwaga ukuri k’ubwo butumwa bwiza+
6 bwabagezeho, ndetse bukaba bwera imbuto+ kandi bukagwira+ mu isi yose+ nk’uko bugwira no muri mwe, uhereye umunsi mwumviye ubuntu butagereranywa+ bw’Imana kandi mukabumenya neza nk’uko buri koko.+
7 Ibyo ni byo mwigishijwe na Epafura,+ umugaragu mugenzi wacu dukunda, akaba ari n’umukozi wa Kristo wizerwa uri mu cyimbo cyacu,
8 ari na we watumenyesheje urukundo rwanyu+ mukesha umwuka w’Imana.
9 Nanone, ni cyo gituma natwe uhereye igihe twabyumviye, tutahwemye gusenga tubasabira+ ko mwuzuzwa ubumenyi nyakuri+ bw’ibyo ishaka, mufite ubwenge bwose+ no gusobanukirwa mu buryo bw’umwuka.+
10 Ni bwo muzagenda nk’uko bikwiriye+ imbere ya Yehova,+ bityo mubone uko mumushimisha mu buryo bwuzuye, ari na ko mukomeza kwera imbuto mu murimo mwiza wose,+ kandi muzarushaho kugira ubumenyi nyakuri+ ku byerekeye Imana,
11 mukomezwa n’imbaraga zose zihuje n’ubushobozi bwayo bw’ikuzo,+ kugira ngo mushobore kwihangana+ mu buryo bwuzuye kandi mwihanganire ingorane zose mufite ibyishimo,
12 mushimira Data watumye mwuzuza ibisabwa kugira ngo muhabwe ku murage+ w’abera+ bari mu mucyo.+
13 Yaraducunguye adukura mu butware+ bw’umwijima maze atujyana+ mu bwami+ bw’Umwana we akunda,+
14 kandi biturutse kuri uwo Mwana, tubohorwa binyuze ku ncungu, tukababarirwa ibyaha byacu.+
15 Ni we shusho+ y’Imana itaboneka,+ akaba n’imfura+ mu byaremwe byose,
16 kuko yakoreshejwe+ mu kurema ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, zaba intebe z’ubwami cyangwa ubwami cyangwa ubutegetsi cyangwa ubutware.+ Ibindi byose byaremwe binyuze kuri we,+ kandi ni we byaremewe.
17 Nanone, yabayeho mbere y’ibindi bintu+ byose kandi byose byabayeho binyuze kuri we;+
18 ni we mutwe w’umubiri, ari wo torero.+ Ni we ntangiriro, akaba n’uwa mbere wazutse mu bapfuye,+ kugira ngo abe uwa mbere+ muri byose.
19 Imana yabonye ko ari byiza ko kuzura kose+ kuba muri we,
20 kandi ibintu byose,+ ari ibyo mu isi cyangwa ibyo mu ijuru, bikongera kwiyunga+ na yo binyuze kuri we, ikagarura amahoro+ binyuze ku maraso+ ya Yesu yamenewe ku giti cy’umubabaro.+
21 Koko rero, mwebwe abahoze muri abanzi b’Imana kandi mutandukanyijwe na yo+ kubera ko mwahozaga ibitekerezo ku bintu bibi,+
22 ubu yongeye kwiyunga+ namwe ikoresheje umubiri wa Yesu binyuze ku rupfu rwe,+ kugira ngo abamurike muri abera, mutagira inenge+ kandi mutariho umugayo+ imbere yayo.
23 Birumvikana ariko ko mugomba gukomeza kugira ukwizera,+ mwubatswe ku rufatiro ruhamye+ kandi mushikamye,+ mutavanwa ku byiringiro by’ubwo butumwa bwiza mwumvise+ kandi bwabwirijwe+ mu baremwe bose+ bari munsi y’ijuru. Jyewe Pawulo nabaye umukozi+ w’ubwo butumwa bwiza.
24 Ubu rero nishimira mu mibabaro mbabazwa ku bwanyu,+ kandi nanjye ubwanjye, mu mubiri wanjye sindababazwa mu rugero rwuzuye+ bitewe n’uko ndi urugingo rw’umubiri wa Kristo, ari wo torero.+
25 Nabaye umukozi+ w’iryo torero mu buryo buhuje n’inshingano Imana yampaye yo kuba igisonga+ ku bw’inyungu zanyu, kugira ngo mbwirize ijambo ry’Imana mu buryo bwuzuye,
26 ari ryo banga ryera+ ryahishwe uhereye muri gahunda z’ibintu za kera,+ no mu bantu bo mu bihe byahise. Ariko ubu ryahishuriwe+ abera bayo,
27 abo Imana yishimiye ko bamenyekanisha mu mahanga ubutunzi bw’ikuzo+ bw’iryo banga ryera.+ Iryo banga ryera ni Kristo+ wunze ubumwe namwe, ari ryo ribahesha ibyiringiro byo kuzahanwa ikuzo+ na we.
28 Uwo ni we twamamaza,+ tuburira umuntu wese kandi tukigisha umuntu wese dufite ubwenge bwose,+ kugira ngo umuntu wese tuzamumurike yuzuye,+ yunze ubumwe na Kristo.
29 Ibyo ni byo bituma nkorana umwete rwose, ngashyiraho imihati yose+ mu buryo buhuje n’imbaraga+ ze zinkoreramo.+