Abalewi 14:1-57

14  Yehova akomeza kubwira Mose ati  “iri ni ryo tegeko rizakurikizwa ku munsi wo kwemeza ko umubembe+ ahumanutse. Azashyikirizwe umutambyi.+  Umutambyi azasohoke ajye inyuma y’inkambi amusuzume. Niba uwo mubembe yarakize+ indwara ye y’ibibembe,  umutambyi azategeke ko ashaka inyoni ebyiri nzima zidahumanye,+ ishami ry’igiti cy’isederi,+ ubudodo bw’umutuku+ na hisopu+ kugira ngo yiyeze.  Umutambyi azategeke ko inyoni imwe yicirwa hejuru y’ikibindi kirimo amazi meza.+  Naho ya nyoni nzima yasigaye azayifate, afate na rya shami ry’igiti cy’isederi, ubudodo bw’umutuku na hisopu, maze abivike mu maraso ya ya nyoni yiciwe hejuru y’amazi meza.  Amaraso yayo azayaminjagire+ incuro ndwi+ ku muntu waje kwihumanuza ibibembe maze atangaze ko ahumanutse.+ Ya nyoni nzima azayirekure ijye mu gasozi.+  “Wa muntu waje kwihumanuza azamese imyenda ye,+ yiyogoshe umubiri wose kandi yiyuhagire+ maze abe ahumanutse, hanyuma abone kwinjira mu nkambi. Azamare iminsi irindwi aba hanze y’ihema rye.+  Ku munsi wa karindwi azogoshe umusatsi we+ wose n’ubwanwa n’ingohe. Azogoshe umubiri wose, amese imyenda ye kandi yiyuhagire; azaba ahumanutse. 10  “Ku munsi wa munani+ azafate amasekurume abiri y’intama akiri mato kandi atagira inenge, afate n’intama y’inyagazi itagira inenge,+ itarengeje umwaka, na bitatu bya cumi bya efa y’ifu inoze yo gutanga ho ituro ry’ibinyampeke+ rivanze n’amavuta, hamwe na logi* y’amavuta.+ 11  Umutambyi utangaza ko uwo muntu ahumanutse azamujyane imbere ya Yehova ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, ajyane n’ibyo bintu. 12  Umutambyi azafate isekurume y’intama imwe ikiri nto, ayitambe ho igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha,+ ayitambane na logi+ y’amavuta. Azabizunguze bibe ituro rizunguzwa+ imbere ya Yehova. 13  Azabagire ahantu hera+ iyo sekurume y’intama ikiri nto, aho+ babagira igitambo gitambirwa ibyaha n’igitambo gikongorwa n’umuriro, kuko igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha ari icy’umutambyi+ kimwe n’igitambo gitambirwa ibyaha. Ni icyera cyane. 14  “Umutambyi azafate ku maraso y’igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha, ayashyire ku gutwi kw’iburyo kwa wa muntu waje kwihumanuza, no ku gikumwe cy’ikiganza cye cy’iburyo no ku ino rinini ry’ikirenge cye cy’iburyo.+ 15  Umutambyi azafate kuri logi+ y’amavuta ayasuke ku kiganza cye cy’ibumoso. 16  Umutambyi azakoze urutoki rwe rw’iburyo muri ya mavuta ari ku kiganza cye cy’ibumoso, maze ayaminjagire incuro ndwi+ imbere ya Yehova. 17  Umutambyi azafate ku mavuta azaba asigaye ku kiganza cye ayashyire ku gutwi kw’iburyo kwa wa muntu waje kwihumanuza, no ku gikumwe cy’ikiganza cye cy’iburyo no ku ino rinini ry’ikirenge cye cy’iburyo aho yashyize amaraso y’igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha.+ 18  Amavuta azaba asigaye ku kiganza cy’umutambyi azayashyire ku mutwe wa wa muntu waje kwihumanuza, maze umutambyi amutangire impongano+ imbere ya Yehova. 19  “Umutambyi  azatambe igitambo gitambirwa ibyaha+ maze atangire impongano umuntu waje kwiyezaho guhumana kwe, hanyuma abage igitambo gikongorwa n’umuriro. 20  Umutambyi azatambe igitambo gikongorwa n’umuriro n’ituro ry’ibinyampeke,+ abyosereze ku gicaniro; umutambyi+ azamutangire impongano+ maze abe ahumanutse.+ 21  “Niba uwo muntu ari umukene+ akaba adafite ubushobozi bwo kubibona,+ azafate isekurume y’intama imwe ikiri nto yo gutamba ho igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha kugira ngo ibe ituro rizunguzwa maze imubere impongano, afate na kimwe cya cumi cya efa y’ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ho ituro ry’ibinyampeke na logi y’amavuta, 22  n’intungura+ ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, akurikije uko ubushobozi bwe bungana, imwe ibe iy’igitambo gitambirwa ibyaha indi ibe iy’igitambo gikongorwa n’umuriro. 23  Nuko ku munsi wa munani+ azazizanire umutambyi imbere ya Yehova ku muryango w’ihema ry’ibonaniro,+ kugira ngo umutambyi yemeze ko ahumanutse.+ 24  “Umutambyi azafate isekurume y’intama ikiri nto y’igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha,+ afate na logi y’amavuta, abizunguze bibe ituro rizunguzwa imbere ya Yehova.+ 25  Umutambyi azabage ya sekurume y’intama ikiri nto y’igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha, afate ku maraso yayo ayashyire ku gutwi kw’iburyo kwa wa muntu waje kwihumanuza, no ku gikumwe cy’ikiganza cye cy’iburyo no ku ino rinini ry’ikirenge cye cy’iburyo.+ 26  Umutambyi azafate kuri ya mavuta ayasuke ku kiganza cye cy’ibumoso.+ 27  Azakoze urutoki rwe rw’iburyo muri ya mavuta ari ku kiganza cye cy’ibumoso, maze ayaminjagire+ incuro ndwi imbere ya Yehova. 28  Umutambyi azafate kuri ya mavuta ari ku kiganza cye ayashyire ku gutwi kw’iburyo kwa wa muntu waje kwihumanuza, no ku gikumwe cy’ikiganza cye cy’iburyo no ku ino rinini ry’ikirenge cye cy’iburyo, aho yashyize amaraso y’igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha.+ 29  Amavuta azaba asigaye ku kiganza cy’umutambyi azayashyire ku mutwe+ wa wa muntu waje kwihumanuza, kugira ngo amutangire impongano imbere ya Yehova. 30  “Azatambe imwe muri za ntungura cyangwa kimwe mu byana by’inuma, icyo azaba yashoboye kubona;+ 31  kimwe mu byo yashoboye kubona kizabe igitambo gitambirwa ibyaha+ ikindi kibe igitambo gikongorwa n’umuriro,+ abitangane n’ituro ry’ibinyampeke. Umutambyi azatangire impongano+ uwo muntu waje kwihumanuza imbere ya Yehova. 32  “Iryo ni ryo tegeko rirebana n’umuntu warwaye indwara y’ibibembe, ariko akaba adashobora kubona igitambo gisabwa kugira ngo umutambyi atangaze ko ahumanutse.” 33  Yehova abwira Mose na Aroni ati 34  “nimugera mu gihugu cy’i Kanani,+ icyo nzabaha ho gakondo,+ maze ngateza ibibembe inzu yo muri icyo gihugu mbaha ho gakondo,+ 35  nyir’iyo nzu azasange umutambyi amubwire ati ‘nabonye ibintu bimeze nk’ibibembe mu nzu yanjye.’ 36  Umutambyi azategeke ko bakura ibintu byose muri iyo nzu mbere y’uko ayinjiramo ngo asuzume ibyo bibembe, kugira ngo atavuga ko ibintu byose biyirimo bihumanye. Nibamara kubikuramo azayinjiremo ayisuzume. 37  Nareba ibyo bibembe agasanga byarafashe mu nkuta z’inzu, bifite ibara ry’umutuku cyangwa umuhondo uvanze n’icyatsi kibisi, kandi bikaba bisa n’ibiri imbere mu rukuta, 38  umutambyi azasohoke ajye ku muryango w’iyo nzu ayifunge,+ imare iminsi irindwi. 39  “Ku munsi wa karindwi umutambyi azagaruke ayisuzume.+ Nasanga ibibembe byarakwiriye ahandi mu nkuta z’iyo nzu, 40  azategeke ko basenya+ amabuye yafashwe n’ibibembe, maze bayajugunye inyuma y’umugi ahantu hahumanye. 41  Azategeke ko bahomora ibumba rihomye ku nkuta hose imbere mu nzu, iryo bumba bahomoye barimene inyuma y’umugi ahantu hahumanye. 42  Bazafate andi mabuye bayubakishe aho bashenye ya yandi bataye. Umutambyi azategeke ko bafata irindi bumba, barihomeshe iyo nzu. 43  “Ariko ibibembe nibyongera gutunguka muri iyo nzu nyuma yo gusenya amabuye ayubatse no guhomora ibumba riyihomye, 44  umutambyi+ azinjire muri iyo nzu ayisuzume. Nasanga ibibembe byarafashe n’ahandi, bizaba ari ibibembe byandura+ biri muri iyo nzu. Iyo nzu izaba ihumanye. 45  Azategeke ko iyo nzu isenywa, amabuye yayo n’ibiti byayo n’ibumba ryayo ryose bijyanwe inyuma y’umugi ahantu hahumanye.+ 46  Ariko umuntu wese uzinjira muri iyo nzu igihe izaba igifunze,+ azaba ahumanye ageze nimugoroba;+ 47  kandi umuntu wese uzaryama muri iyo nzu azamese imyenda ye,+ n’umuntu wese uzayiriramo azamese imyenda ye. 48  “Ariko nibamara guhoma iyo nzu umutambyi akaza kuyisuzuma agasanga ibibembe bitaragize ahandi bifata, azatangaze ko iyo nzu idahumanye, kuko ibibembe bizaba byarakize.+ 49  Umutambyi najya gukora umuhango wo kweza iyo nzu, azafate inyoni ebyiri,+ ishami ry’isederi,+ ubudodo bw’umutuku+ na hisopu. 50  Azafate inyoni imwe ayicire hejuru y’ikibindi kirimo amazi meza.+ 51  Azafate ishami ry’igiti cy’isederi, hisopu,+ ubudodo bw’umutuku na ya nyoni nzima, maze abivike mu maraso ya ya nyoni yiciwe hejuru y’amazi meza, ayaminjagire+ ku nzu incuro ndwi.+ 52  Azakore umuhango wo kweza iyo nzu akoresheje amaraso y’iyo nyoni, ya mazi meza, ya nyoni nzima, ishami ry’isederi, hisopu n’ubudodo bw’umutuku. 53  Ya nyoni nzima azayirekure ijye inyuma y’umugi mu gasozi kandi ahongerere+ iyo nzu. Izaba ihumanutse. 54  “Iryo ni ryo tegeko rihereranye n’indwara y’ibibembe,+ indwara yo gupfuka ubwoya,+ 55  ibibembe bifata imyenda,+ ibibembe bifata inzu, 56  ibintu bisesa ku mubiri, ibikoko n’ibibara.+ 57  Muzajye murikurikiza mwemeza+ ko ikintu gihumanye cyangwa kidahumanye. Iryo ni ryo tegeko rihereranye n’ibibembe.”+

Ibisobanuro ahagana hasi