Abalewi 18:1-30
18 Yehova akomeza kubwira Mose ati
2 “vugana n’Abisirayeli ubabwire uti ‘ndi Yehova Imana yanyu.+
3 Ntimuzakore nk’ibyo abo mu gihugu cya Egiputa mwahozemo bakora,+ kandi ntimugakore ibyo abo mu gihugu cy’i Kanani mbajyanamo bakora;+ ntimuzakurikize amategeko yabo.
4 Muzakurikize amategeko+ yanjye kandi mukomeze amateka+ yanjye, abe ari yo mugenderamo.+ Ndi Yehova Imana yanyu.
5 Muzakomeze amategeko n’amateka yanjye, kuko umuntu uzayakomeza azabeshwaho na yo.+ Ndi Yehova.+
6 “‘Ntihazagire umuntu wo muri mwe wegera mwene wabo wa bugufi ngo amwambike ubusa.*+ Ndi Yehova.
7 Ntukambike ubusa so+ cyangwa nyoko. Uwo ni nyoko, ntukamwambike ubusa.
8 “‘Ntukambike ubusa muka so.+ Ubwambure bwe ni ubwa so.
9 “‘Ntukambike ubusa mushiki wawe,+ yaba ari umukobwa uvuka kuri so cyangwa kuri nyoko, mwaba mwaravukiye mu rugo rumwe cyangwa yaravukiye ahandi.
10 “‘Ntukambike ubusa umukobwa w’umuhungu wawe cyangwa uw’umukobwa wawe, kuko ubwambure bwabo ari ubwambure bwawe.
11 “‘Ntukambike ubusa umukobwa wa muka so, kuko ari urubyaro rwa so akaba na mushiki wawe.
12 “‘Ntukambike ubusa mushiki wa so. Ni amaraso ya so.+
13 “‘Ntukambike ubusa nyoko wanyu, kuko ari amaraso ya nyoko.
14 “‘Ntugakoze isoni umuvandimwe wa so ngo uryamane n’umugore we umwambike ubusa. Ni muka so wanyu.+
15 “‘Ntukambike ubusa umukazana wawe.+ Ni umugore w’umuhungu wawe. Ntukamwambike ubusa.
16 “‘Ntukambike ubusa umugore w’umuvandimwe wawe.+ Ubwambure bwe ni ubw’umuvandimwe wawe.
17 “‘Nurongora umugore, ntuzambike ubusa umukobwa we.+ Ntuzambike ubusa umukobwa w’umuhungu we cyangwa uw’umukobwa we. Ni amaraso amwe. Ibyo ni ukwiyandarika.+
18 “‘Igihe umugore wawe akiriho, ntugafate uwo bava inda imwe ngo umwambike ubusa, umugire mukeba we.+
19 “‘Ntukegere umugore uhumanyijwe no kujya mu mihango+ ngo umwambike ubusa.+
20 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina n’umugore wa mugenzi wawe kugira ngo bitaguhumanya.+
21 “‘Ntukagire uwo mu rubyaro rwawe utura+ Moleki.+ Ntukanduze+ izina ry’Imana yawe bene ako kageni. Ndi Yehova.+
22 “‘Ntukaryamane n’umugabo+ nk’uko uryamana n’umugore.+ Ibyo ni ikizira.
23 “‘Ntukaryamane n’inyamaswa+ kugira ngo bitaguhumanya, kandi ntihazagire umugore uhagarara imbere y’inyamaswa ngo bagirane imibonano mpuzabitsina.+ Ibyo bitandukanye n’ibyo imibiri y’abantu yaremewe.
24 “‘Ntimukagire ikintu na kimwe muri ibyo mwiyandurisha, kuko amahanga yose ngiye kwirukana imbere yanyu yabyiyandurishije.+
25 Ni cyo gituma icyo gihugu cyanduye. Nzakiryoza icyaha cyacyo kandi abaturage bacyo bazacyirukanwamo.+
26 Muzakomeze amategeko n’amateka yanjye,+ kandi ntihazagire ikintu na kimwe muri ibyo bizira byose mukora, yaba kavukire cyangwa umwimukira utuye muri mwe.+
27 Kuko abantu bababanjirije muri icyo gihugu bakoze ibyo bizira byose,+ none icyo gihugu kikaba cyanduye.
28 Ibyo bizatuma mutacyirukanwamo muzira ko mwacyanduje nk’uko amahanga yakibayemo mbere yanyu azacyirukanwamo.+
29 Nihagira ukora kimwe muri ibyo bizira byose, uwo muntu uzagikora azicwe akurwe mu bwoko bwe.+
30 Muzubahirize ibyo mbasaba, mwirinde gukora ibyo bizira byakozwe mbere yanyu,+ kugira ngo bitabahumanya. Ndi Yehova Imana yanyu.’”