Abalewi 4:1-35
4 Yehova avugana na Mose aramubwira ati
2 “bwira Abisirayeli uti ‘nihagira umuntu+ ukora icyaha atabigambiriye,+ agakora kimwe mu byo Yehova yabuzanyije, bizagende bitya:
3 “‘Niba umutambyi, uwasutsweho amavuta,+ akoze icyaha+ agatuma ubwoko bwose bugibwaho n’urubanza, icyo cyaha+ yakoze azagitangire ikimasa kikiri gito kitagira inenge, agiture Yehova kibe igitambo gitambirwa ibyaha.
4 Azazane icyo kimasa ku muryango w’ihema ry’ibonaniro+ imbere ya Yehova, arambike ikiganza mu ruhanga+ rwacyo, maze akibagire imbere ya Yehova.
5 Umutambyi, uwasutsweho amavuta,+ azafate ku maraso y’icyo kimasa ayajyane mu ihema ry’ibonaniro;
6 hanyuma akoze urutoki+ muri ayo maraso ayaminjagire incuro ndwi+ imbere ya Yehova, imbere ya wa mwenda ukingiriza ahera.
7 Umutambyi azafateho amaraso make ayashyire ku mahembe+ y’igicaniro cyo koserezaho umubavu uhumura neza imbere ya Yehova, igicaniro kiri mu ihema ry’ibonaniro. Amaraso yose asigaye y’icyo kimasa azayasuke hasi, ahateretse+ igicaniro gitambirwaho igitambo gikongorwa n’umuriro, kiri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
8 “‘Naho urugimbu rwose rw’icyo kimasa gitambirwa ibyaha, azarukure. Azakure urugimbu rwo ku nyama zo mu nda, urugimbu rwose rwo ku mara,+
9 impyiko zombi n’urugimbu ruziriho, ari na rwo ruri ku rukiryi. Naho urugimbu rwo ku mwijima azarukurane n’impyiko.+
10 Bizabe ari nka bya bindi yakuye ku kimasa cyatambwe ho igitambo gisangirwa.+ Umutambyi azabyosereze ku gicaniro bibe igitambo gikongorwa n’umuriro.+
11 “‘Ariko uruhu n’inyama zose n’umutwe n’amaguru n’amara n’amayezi+ by’icyo kimasa,
12 ni ukuvuga icyo kimasa cyose, azabijyane inyuma y’inkambi+ ahantu hadahumanye, aho bamena ivu ririmo urugimbu,+ maze abitwike.+ Azabitwikire aho bamena ivu ririmo urugimbu.
13 “‘Niba iteraniro ryose ry’Abisirayeli rikoze icyaha+ ritabigambiriye, ariko abagize iteraniro ntibamenye ko bakoze kimwe mu bintu byose Yehova yababujije gukora bityo bakagibwaho n’urubanza,+
14 icyaha bakoze bica iryo tegeko nikimenyekana,+ iteraniro ryose rizatange ikimasa kikiri gito, kibe igitambo gitambirwa ibyaha. Bazakizane imbere y’ihema ry’ibonaniro.
15 Abakuru b’iteraniro bazarambike ibiganza byabo mu ruhanga+ rw’icyo kimasa imbere ya Yehova, kandi icyo kimasa kizabagirwe imbere ya Yehova.
16 “‘Umutambyi, uwasutsweho amavuta,+ azafate ku maraso y’icyo kimasa ayajyane mu ihema ry’ibonaniro.+
17 Azakoze urutoki muri ayo maraso ayaminjagire incuro ndwi imbere ya Yehova, imbere ya wa mwenda ukingiriza.+
18 Azafateho amaraso make ayashyire ku mahembe y’igicaniro+ kiri imbere ya Yehova, igicaniro kiri mu ihema ry’ibonaniro. Amaraso yose asigaye azayasuke hasi, ahateretse igicaniro gitambirwaho igitambo gikongorwa n’umuriro,+ kiri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
19 Azakure urugimbu rwose rw’icyo kimasa, arwosereze ku gicaniro.+
20 Icyo kimasa azakigenze nk’uko yagenje cya kimasa cya mbere cyatanzwe ho igitambo gitambirwa ibyaha; uko ni ko azakigenza. Umutambyi azabatangire impongano,+ bityo bababarirwe.
21 Icyo kimasa azakijyane inyuma y’inkambi agitwike nk’uko yatwitse cya kimasa+ cya mbere. Ni igitambo gitambirwa ibyaha by’iteraniro.+
22 “‘Umutware+ nakora icyaha, agakora atabigambiriye kimwe mu byo Yehova Imana ye yabuzanyije+ byose, maze akagibwaho n’urubanza,
23 cyangwa se hakagira umumenyesha+ ko yakoze icyaha akica itegeko, azazane isekurume+ y’ihene ikiri nto kandi itagira inenge, ayitange ho igitambo.
24 Azarambike ikiganza cye mu ruhanga+ rw’iyo sekurume ikiri nto, ayibagire imbere ya Yehova,+ ahajya habagirwa igitambo gikongorwa n’umuriro. Ni igitambo gitambirwa ibyaha.+
25 Umutambyi azakoze urutoki mu maraso y’icyo gitambo gitambirwa ibyaha, ayashyire ku mahembe+ y’igicaniro gitambirwaho igitambo gikongorwa n’umuriro. Azasigara azayasuke hasi, ahateretse igicaniro gitambirwaho igitambo gikongorwa n’umuriro.
26 Urugimbu rwacyo rwose azarwosereze ku gicaniro nk’uko yosheje urugimbu yakuye ku gitambo gisangirwa.+ Umutambyi azamutangire impongano y’icyaha cye,+ bityo akibabarirwe.
27 “‘Umuntu wo muri rubanda nakora icyaha atabigambiriye, agakora kimwe mu byo Yehova yabuzanyije, maze akagibwaho n’urubanza,+
28 cyangwa se hakagira umumenyesha ko yakoze icyaha, azazane ihene y’inyagazi+ itagira inenge, ayitange ho igitambo cy’icyaha cye.
29 Azarambike ikiganza cye mu ruhanga+ rw’iyo hene yatanze ho igitambo gitambirwa ibyaha, ayibagire aho babagira igitambo gikongorwa n’umuriro.+
30 Umutambyi azakoze urutoki mu maraso y’icyo gitambo gitambirwa ibyaha, ayashyire ku mahembe+ y’igicaniro gitambirwaho igitambo gikongorwa n’umuriro. Amaraso yose azasigara azayasuke hasi, ahateretse igicaniro.+
31 Azakure urugimbu+ rwacyo rwose nk’uko urwo ku gitambo gisangirwa+ rwakuwe, kandi umutambyi azarwosereze ku gicaniro rube impumuro icururutsa Yehova.+ Umutambyi azamutangire impongano, bityo ababarirwe.+
32 “‘Ariko nazana umwana w’intama+ ho igitambo gitambirwa ibyaha, azazane inyagazi itagira inenge.+
33 Azarambike ikiganza cye mu ruhanga rw’iyo ntama yatanze ho igitambo gitambirwa ibyaha, ayibagire aho babagira+ igitambo gikongorwa n’umuriro.
34 Umutambyi azakoze urutoki mu maraso y’icyo gitambo gitambirwa ibyaha, ayashyire ku mahembe y’igicaniro gitambirwaho igitambo gikongorwa n’umuriro.+ Amaraso yose azasigara azayasuke hasi, ahateretse igicaniro.
35 Urugimbu rwacyo rwose azarukure nk’uko bakura urugimbu rw’umwana w’intama watanzwe ho igitambo gisangirwa, kandi umutambyi azarwosereze ku gicaniro hejuru y’ibitambo bikongorwa n’umuriro+ bitambirwa Yehova. Umutambyi azamutangire impongano+ y’icyaha yakoze, bityo akibabarirwe.+