Abaroma 10:1-21
10 Bavandimwe, icyo umutima wanjye ubifuriza n’icyo mbasabira ku Mana, ni ukugira ngo rwose bakizwe.+
2 Ndahamya ko bafite ishyaka+ ry’Imana, ariko ridahuje n’ubumenyi nyakuri,+
3 kuko kuba bataramenye gukiranuka kw’Imana+ ahubwo bagashaka kwishyiriraho ukwabo bwite,+ byatumye batagandukira gukiranuka kw’Imana.+
4 Kristo ni we herezo ry’Amategeko,+ kugira ngo umuntu wese wizera ahabwe gukiranuka.+
5 Mose yanditse ko umuntu wakurikije gukiranuka kw’Amategeko azabeshwaho na ko.+
6 Ariko ku bihereranye no gukiranuka guturuka ku kwizera, Ibyanditswe bivuga bitya biti “ntukavuge mu mutima wawe+ uti ‘ni nde uzazamuka mu ijuru?,’+ ari byo kuvuga ngo ‘kumanura Kristo’;+
7 cyangwa uti ‘ni nde uzamanuka ikuzimu?,’+ ari byo kuvuga ngo ‘kuzamura Kristo mu bapfuye.’”+
8 Ariko se Ibyanditswe bivuga iki? “Ahubwo ijambo rirakwegereye cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe,”+ ari ryo “jambo”+ ryo kwizera, iryo tubwiriza.+
9 Niba utangariza mu ruhame iryo ‘jambo riri mu kanwa kawe,’+ ko Yesu ari Umwami,+ kandi ukizera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye,+ uzakizwa,+
10 kuko umutima+ ari wo umuntu yizeza bikamugeza ku gukiranuka, ariko akanwa akaba ari ko yatuza+ bikamuhesha agakiza.
11 Ibyanditswe bigira biti “nta wubaka+ ukwizera kwe kuri we uzamanjirwa.”+
12 Nta tandukaniro riri hagati y’Umuyahudi n’Umugiriki,+ kubera ko hariho Umwami umwe ubategeka bose, agakungahaza+ abamwambaza bose.
13 Kandi “umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa.”+
14 Ariko se, bazambaza bate uwo batizeye?+ Bazizera bate uwo batigeze bumva? Bazumva bate hatagize ubabwiriza?+
15 Kandi se bazabwiriza bate nta wabatumye?+ Nk’uko byanditswe ngo “mbega ukuntu ibirenge by’abatangaza ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza ari byiza!”+
16 Ariko kandi, bose si ko bumviye ubutumwa bwiza,+ kuko Yesaya yavuze ati “Yehova, ni nde wizeye ibyo yatwumvanye?”+
17 Kwizera guturuka ku byo umuntu yumvise.+ Ibyo na byo abyumva iyo hari uvuze ibya Kristo.+
18 Icyakora ndabaza niba batarumvise. Yee, mu by’ukuri, “ijwi ryabo ryageze mu isi yose,+ kandi amagambo yabo yageze ku mpera z’isi yose ituwe.”+
19 Ariko ndabaza niba Abisirayeli bataramenye.+ Mbere na mbere Mose yaravuze ati “nzabatera kugira ishyari binyuze ku kitari ishyanga, nzabatera kuzabiranywa n’uburakari binyuze ku ishyanga ry’abatagira ubwenge.”+
20 Ariko Yesaya we yavuze ashize amanga cyane ati “nabonywe n’abataranshatse,+ nagaragariye abatarambaririje.”+
21 Ariko ku byerekeye Isirayeli aravuga ati “umunsi wose nategeraga amaboko ubwoko butumvira+ kandi busubizanya agasuzuguro.”+