Abaroma 2:1-29
2 Ni yo mpamvu utagira icyo kwireguza wowe muntu,+ uwo waba uri we wese, niba uca urubanza;+ icyo uheraho ucira undi urubanza, ari cyo gituma nawe wiciraho iteka, kuko wowe uca urubanza+ ukora nk’ibyo akora.+
2 Ubu noneho tuzi ko urubanza Imana icira abakora ibintu nk’ibyo ruhuje n’ukuri.+
3 Ariko se wa muntu we,+ iyo ucira urubanza abakora ibyo kandi nawe ukarenga ukabikora, utekereza ko uzabona aho uhungira urubanza rw’Imana?+
4 Cyangwa se usuzugura ubutunzi bwo kugira neza kwayo+ no gutinda kurakara+ no kwihangana kwayo,+ kuko utazi ko kugira neza kw’Imana kuba kugerageza gutuma wihana?+
5 Ariko mu buryo buhuje no kwinangira kwawe+ n’umutima wawe utihana,+ wikururira umujinya+ wo ku munsi w’uburakari+ n’uwo guhishurwa+ k’urubanza rukiranuka rw’Imana.+
6 Izitura buri muntu wese ibihuje n’ibikorwa bye,+
7 ni ukuvuga ubuzima bw’iteka ku bashaka ikuzo n’icyubahiro no kutabora,+ binyuze ku gukomeza gukora ibyiza.
8 Ariko abakunda imyiryane+ kandi ntibumvire ukuri,+ ahubwo bakumvira ibyo gukiranirwa, bazagerwaho n’uburakari n’umujinya,+
9 kandi imibabaro n’amakuba bizagera ku muntu* wese ukora ibibi, mbere na mbere ku Muyahudi,+ hanyuma ku Mugiriki.+
10 Ariko ikuzo n’icyubahiro n’amahoro bizagera ku muntu wese ukora ibyiza,+ mbere na mbere ku Muyahudi,+ hanyuma ku Mugiriki,+
11 kuko Imana itarobanura ku butoni.+
12 Urugero, abakoze ibyaha bose nta mategeko, nanone bazarimbuka nta mategeko,+ ariko abakoze ibyaha bose bafite amategeko+ bazacirwa urubanza n’ayo mategeko,+
13 kuko abumva amategeko atari bo bakiranutsi imbere y’Imana, ahubwo abakora+ iby’ayo mategeko ni bo bazabarwaho gukiranuka.+
14 Iyo abanyamahanga+ badafite amategeko+ bakoze ibintu bisabwa n’amategeko+ babibwirijwe na kamere yabo, abo bantu nubwo badafite amategeko, bo ubwabo baba bihindukiye amategeko.
15 Ni bo bagaragaza ko ibisabwa n’amategeko byanditswe mu mitima yabo,+ ari na ko imitimanama yabo+ ihamanya na bo, kandi mu bitekerezo byabo ubwabo bakaregwa+ cyangwa bakagirwa abere.
16 Ibyo bizaba ku munsi Imana izakoresha Kristo Yesu kugira ngo ice imanza+ z’ibintu by’amabanga+ abantu bakora,+ hakurikijwe ubutumwa bwiza mbwiriza.+
17 Ariko noneho, ko uri Umuyahudi ku izina+ ukaba wishingikiriza ku mategeko+ kandi ukirata Imana,+
18 ukaba uzi ibyo ishaka+ kandi ukemera ibintu by’ingenzi kuruta ibindi bitewe n’uko wigishijwe Amategeko,+
19 ukaba wemera rwose ko ari wowe murandasi w’impumyi+ n’umucyo w’abari mu mwijima,+
20 ko ari wowe ukosora abadashyira mu gaciro,+ ukaba umwigisha w’impinja,+ kandi ukaba usobanukiwe ibintu by’ingenzi+ by’ubumenyi n’ukuri+ biboneka mu Mategeko;
21 none wigisha abandi, ntiwiyigisha?+ Wowe ubwiriza ngo “ntukibe,”+ uriba?+
22 Wowe uvuga uti “ntugasambane,”+ urasambana? Wowe ugaragaza ko wanga urunuka ibishushanyo bisengwa, wiba+ mu nsengero?
23 Wowe wirata amategeko, usuzuguza Imana wica Amategeko?+
24 Nk’uko byanditswe, “izina ry’Imana ritukwa mu banyamahanga+ biturutse kuri mwe.”
25 Mu by’ukuri, gukebwa+ bigira umumaro gusa iyo ukurikiza amategeko.+ Ariko iyo ucumura ku mategeko, gukebwa kwawe+ kuba guhindutse kudakebwa.+
26 Ariko se niba umuntu utarakebwe+ akurikiza ibisabwa+ n’Amategeko bikwiriye, kudakebwa kwe ntikuzahwana no gukebwa?+
27 Umunyamahanga utarakebwe nasohoza ibisabwa n’Amategeko, azagucira urubanza+ wowe ufite amategeko yanditswe ukaba waranakebwe, ariko ukarenga ukica amategeko.
28 Umuyahudi si ugaragara inyuma ko ari we,+ kandi gukebwa si ukw’inyuma ku mubiri.+
29 Ahubwo Umuyahudi ni uri we imbere,+ kandi gukebwa kwe ni uko mu mutima+ binyuze ku mwuka, bidaturutse ku mategeko yanditswe.+ Ishimwe+ ry’uwo ntirituruka ku bantu, ahubwo rituruka ku Mana.+