Abaroma 5:1-21
5 Ku bw’ibyo rero, ubwo twabazweho gukiranuka biturutse ku kwizera,+ nimucyo dukomeze kugirana amahoro+ n’Imana binyuze ku Mwami wacu Yesu Kristo,
2 we nanone watumye tubasha kugera+ kuri ubu buntu butagereranywa duhagazemo ubu binyuze ku kwizera, kandi nimucyo twishime dushingiye ku byiringiro+ byo kuzabona ikuzo ry’Imana.
3 Kandi si ibyo gusa, ahubwo tujye twishima no mu gihe turi mu mibabaro,+ kubera ko tuzi ko imibabaro itera kwihangana,+
4 kwihangana na ko kugatuma tuba mu mimerere yo kwemerwa n’Imana,+ imimerere yo kwemerwa n’Imana na yo igatuma tugira ibyiringiro.+
5 Ibyiringiro ntibituma umuntu amanjirwa,+ kuko urukundo rw’Imana+ rwasutswe mu mitima yacu+ binyuze ku mwuka wera+ twahawe.
6 Mu by’ukuri, ubwo twari tukiri abanyantege nke,+ Kristo yapfiriye abatubaha Imana igihe cyagenwe kigeze.+
7 Birakomeye ko umuntu yapfira umukiranutsi.+ Ni iby’ukuri ko wenda umuntu yatinyuka gupfira+ umuntu mwiza,+
8 nyamara Imana yo yatweretse urukundo rwayo+ ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.+
9 Ikirenze kuri ibyo ariko, ubwo ubu twamaze kubarwaho gukiranuka binyuze ku maraso ye,+ tuzakizwa umujinya w’Imana binyuze kuri we.+
10 Niba igihe twari abanzi+ twariyunze n’Imana binyuze ku rupfu rw’Umwana wayo,+ ubu noneho ubwo twamaze kwiyunga, tuzarushaho gukizwa ku bw’ubuzima bwe.+
11 Kandi si ibyo gusa, ahubwo nanone twishimira mu Mana binyuze ku Mwami wacu Yesu Kristo, kuko binyuze kuri we ubu twamaze kwiyunga n’Imana.+
12 Ni yo mpamvu, nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe,+ n’urupfu+ rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ari na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha+...
13 Mbere y’uko Amategeko abaho, icyaha cyari mu isi; ariko nta muntu ubarwaho icyaha igihe nta mategeko ariho.+
14 Icyakora, kuva kuri Adamu kugeza kuri Mose,+ urupfu rwategekaga rumeze nk’umwami, ndetse rugategeka n’abatakoze icyaha gisa n’icya Adamu,+ wari ufite ishusho y’uwagombaga kuzaza.+
15 Ariko uko byari bimeze ku cyaha, si ko bimeze ku mpano. Niba icyaha cy’umuntu umwe cyaratumye abantu benshi bapfa, ubuntu butagereranywa bw’Imana n’impano yayo hamwe n’ubuntu butagereranywa bw’umuntu umwe,+ ari we Yesu Kristo, bwarushijeho kugwira bugera ku bantu benshi.+
16 Nanone uko ibintu byagenze binyuze ku muntu umwe wakoze icyaha,+ si ko bimeze ku mpano.+ Kuko urubanza+ rwo gucirwaho iteka rwaturutse ku cyaha kimwe,+ ariko impano yatanzwe bitewe n’ibyaha byinshi yatumye abantu babarwaho gukiranuka.+
17 Niba icyaha cy’umuntu umwe+ cyaratumye urupfu rutegeka nk’umwami+ bitewe n’uwo muntu, abahabwa ubuntu bwinshi butagereranywa,+ n’impano+ yo gukiranuka, bazarushaho gutegeka ari abami+ mu buzima binyuze ku muntu umwe, ari we Yesu Kristo.+
18 Nuko rero, nk’uko binyuze ku cyaha kimwe abantu b’ingeri zose baciriweho iteka,+ ni na ko binyuze ku gikorwa kimwe cyo gukiranuka+ abantu b’ingeri zose+ babarwaho gukiranuka, bagahabwa ubuzima.+
19 Nk’uko kutumvira k’umuntu umwe kwatumye benshi+ baba abanyabyaha, ni na ko kumvira+ k’umuntu umwe kuzatuma benshi+ baba abakiranutsi.+
20 Noneho Amategeko+ yaje yiyongeraho kugira ngo ibyaha bigwire.+ Ariko aho ibyaha+ byagwiriye, ubuntu butagereranywa+ na bwo bwarushijeho kugwira.
21 Kugira ngo bigende bite? Kugira ngo, nk’uko icyaha cyategetse nk’umwami hamwe n’urupfu,+ abe ari na ko ubuntu butagereranywa+ butegeka nk’umwami binyuze ku gukiranuka, ngo butange ubuzima bw’iteka+ binyuze kuri Yesu Kristo Umwami wacu.