Abaroma 7:1-25

7  None se bavandimwe, mwaba mutazi (kuko mbwira abazi amategeko) ko Amategeko atwara umuntu igihe cyose akiri muzima?+  Urugero, umugore washatse aba ahambiriwe n’amategeko ku mugabo we mu gihe akiri muzima. Ariko iyo umugabo we apfuye, aba abohowe ku itegeko ry’umugabo we.+  Ubwo rero, mu gihe umugabo we akiriho, yakwitwa umusambanyi aramutse abaye uw’undi mugabo.+ Ariko iyo umugabo we apfuye, aba abohowe ku itegeko ry’umugabo we, ku buryo atakwitwa umusambanyi aramutse abaye uw’undi mugabo.+  None rero bavandimwe, namwe mwapfuye ku byerekeye Amategeko+ binyuze ku mubiri wa Kristo, kugira ngo mube ab’undi,+ wa wundi wazuwe mu bapfuye,+ kugira ngo twere imbuto+ zihesha Imana icyubahiro.  Igihe twabagaho dukurikiza iby’umubiri,+ iruba ryo gukora ibyaha ryashyirwaga ahabona n’Amategeko, ryakoreraga mu ngingo zacu kugira ngo twerere urupfu imbuto.+  Ariko ubu twabohowe ku Mategeko,+ kuko twapfuye+ ku byari bituboshye, kugira ngo tube imbata+ mu buryo bushya binyuze ku mwuka,+ atari mu buryo bwa kera bw’amategeko yanditswe.+  None se tuvuge iki? Mbese Amategeko ni icyaha?+ Ibyo ntibikabeho! Mu by’ukuri simba naramenye icyaha+ iyo ntakimenyeshwa n’Amategeko. Urugero, simba naramenye kwifuza,+ iyo amategeko aba ataravuze ati “ntukifuze.”+  Ariko icyaha cyatijwe umurindi n’itegeko,+ kizana muri jye ukwifuza k’uburyo bwose, kuko igihe hatariho amategeko icyaha cyari cyarapfuye.+  Koko rero, nigeze kubaho ntatwarwa n’amategeko;+ ariko itegeko rije+ icyaha cyongera kubaho, ariko jye ndapfa.+ 10  Itegeko ryari iryo gutanga ubuzima,+ nasanze ritera urupfu,+ 11  kuko icyaha cyatijwe umurindi n’itegeko maze kiranshuka,+ kinyica binyuze kuri ryo. 12  Ubundi, Amategeko ubwayo ni ayera kandi itegeko ryose ni iryera,+ rirakiranuka+ kandi ni ryiza.+ 13  None se, icyari cyiza cyampindukiye urupfu? Ibyo ntibikabeho! Ahubwo icyaha ni cyo cyampindukiye urupfu, kugira ngo bigaragare ko icyaha ari cyo kizana urupfu muri jye binyuze kuri icyo cyiza,+ kugira ngo icyaha kirusheho kuba icyaha binyuze kuri iryo tegeko.+ 14  Tuzi ko Amategeko ari ay’umwuka,+ ariko jye ndi uwa kamere; nagurishirijwe gutwarwa n’icyaha,+ 15  kuko ibyo nkora ntabizi. Ibyo nifuza si byo nkora; ahubwo ibyo nanga ni byo nkora. 16  Icyakora niba ibyo ntifuza ari byo nkora,+ nemera ko Amategeko ari meza.+ 17  Ariko noneho, si jye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo.+ 18  Nzi ko muri jye, ni ukuvuga mu mubiri wanjye, nta cyiza kibamo,+ kuko ubushobozi bwo kwifuza+ mbufite, ariko ubushobozi bwo gukora+ icyiza bwo simbugire. 19  Icyiza nifuza si cyo nkora,+ ahubwo ikibi ntifuza ni cyo nkora. 20  Niba rero icyo nifuza atari cyo nkora, si jye uba nkigikora, ahubwo ni icyaha kimbamo.+ 21  Ubwo rero, mbona iri tegeko rinyerekeyeho: iyo nifuza gukora icyiza,+ ikibi kiba kiri kumwe nanjye.+ 22  Mu by’ukuri, mu mutima wanjye nishimira+ amategeko y’Imana, 23  ariko mu ngingo zanjye+ mbona irindi tegeko rirwanya+ itegeko ryo mu bwenge bwanjye,+ rinjyana ndi imbohe rikanshyikiriza itegeko+ ry’icyaha riri mu ngingo zanjye. 24  Mbega ukuntu ndi uwo kubabarirwa! Ni nde uzankiza uyu mubiri untera urupfu?+ 25  Imana ishimwe binyuze kuri Yesu Kristo Umwami wacu!+ Nuko rero, mu bwenge bwanjye ndi imbata y’amategeko y’Imana,+ ariko mu mubiri wanjye ndi imbata y’amategeko y’icyaha.+

Ibisobanuro ahagana hasi