Abefeso 2:1-22
2 Byongeye kandi, ni mwe Imana yahinduye bazima nubwo mwari mwarapfiriye mu bicumuro byanyu no mu byaha byanyu,+
2 ibyo mwahoze mugenderamo mukurikiza ibyo+ muri iyi si, mukurikiza umutegetsi+ w’ubutware bw’ikirere, ni ukuvuga umwuka+ ubu ukorera mu batumvira.+
3 Ni koko, igihe twari tukiri muri bo, twese twitwaraga mu buryo buhuje n’irari ry’imibiri yacu,+ dukora ibyo imibiri yacu n’ibitekerezo byacu byifuza,+ kandi muri kamere yacu twari abana b’umujinya+ kimwe n’abandi bose.
4 Ariko Imana, yo ikungahaye ku mbabazi,+ ku bw’urukundo rwayo rwinshi yadukunze,+
5 yaduhinduranye bazima na Kristo, ndetse n’igihe twari twarapfiriye mu byaha byacu,+ kuko mwakijijwe binyuze ku buntu butagereranywa.+
6 Nanone yatuzuriye+ hamwe itwicaza hamwe ahantu ho mu ijuru+ twunze ubumwe na Kristo Yesu,
7 kugira ngo mu bihe bigiye kuza,+ hazagaragazwe ubutunzi buhebuje+ bw’ubuntu butagereranywa bwayo, n’ineza yatugaragarije twunze ubumwe+ na Kristo Yesu.
8 Koko rero, ubwo buntu butagereranywa ni bwo bwatumye mukizwa biturutse ku kwizera,+ kandi ibyo ntibyaturutse kuri mwe,+ ahubwo ni impano y’Imana.+
9 Oya, ntibyaturutse ku mirimo+ kugira ngo hatagira umuntu ugira impamvu yo kwirata,+
10 kuko turi umurimo w’intoki zayo,+ kandi twaremwe+ twunze ubumwe+ na Kristo Yesu kugira ngo dukore imirimo myiza,+ iyo Imana yaduteguriye mbere y’igihe+ ngo tuyigenderemo.
11 Ku bw’ibyo rero, mukomeze kuzirikana ko kera mwari abanyamahanga ku mubiri,+ abo “abakebwe” n’intoki ku mubiri+ bitaga “abatarakebwe,”
12 kandi ko icyo gihe mutari mufite Kristo.+ Mwari mutandukanyijwe+ n’ishyanga rya Isirayeli muri abanyamahanga ku masezerano y’ibyasezeranyijwe;+ nta byiringiro+ mwari mufite kandi mwari mu isi mutagira Imana.+
13 Ariko noneho ubwo mwunze ubumwe na Kristo Yesu, mwebwe abahoze muri kure mwigijwe hafi n’amaraso+ ya Kristo,
14 kuko ari we mahoro yacu,+ we watumye amatsinda abiri+ y’abantu aba rimwe+ kandi agasenya urukuta+ rwari hagati yabo rwabatandukanyaga.+
15 Binyuze ku mubiri we,+ yakuyeho urwango,+ ari rwo Mategeko yari agizwe n’amateka,+ kugira ngo amatsinda abiri y’abantu+ ayarememo umuntu umwe mushya wunze ubumwe na we+ kandi yimakaze amahoro,
16 no kugira ngo ashobore kunga+ rwose abo babiri abagire umubiri umwe+ ku Mana binyuze ku giti cy’umubabaro,+ kuko yishe rwa rwango+ binyuze kuri we ubwe.
17 Mwebwe abari kure hamwe n’abari hafi,+ yaraje abatangariza ubutumwa bwiza bw’amahoro,+
18 kuko binyuze kuri we, twe abari bagize amatsinda abiri+ twegera+ Data binyuze ku mwuka umwe.+
19 Ku bw’ibyo rero, ntimukiri abanyamahanga+ rwose kandi ntimukiri abimukira,+ ahubwo musangiye ubwenegihugu+ n’abera,+ kandi muri abo mu nzu+ y’Imana.
20 Mwubatswe ku rufatiro+ rw’intumwa+ n’abahanuzi,+ Kristo Yesu ubwe akaba ari we buye ry’urufatiro rikomeza imfuruka.+
21 Muri we, inzu yose iteranyirizwa hamwe igafatana neza,+ ikazamurwa ikaba urusengero rwera rwa Yehova.+
22 Muri we,+ namwe murubakwa mugahinduka ahantu Imana itura binyuze ku mwuka wayo.+