Abefeso 4:1-32

4  Ku bw’ibyo rero, jyewe imbohe+ iboshywe ku bw’Umwami, ndabinginga ngo mugende mu buryo bukwiranye+ no guhamagarwa kwanyu,+  mwiyoroshya rwose+ kandi mwitonda, mwihangana,+ mwihanganirana mu rukundo,+  mwihatira cyane gukomeza ubumwe bw’umwuka mu murunga w’amahoro ubahuza.+  Hariho umubiri umwe+ n’umwuka umwe,+ nk’uko hariho ibyiringiro bimwe,+ ari na byo mwahamagariwe.  Hariho Umwami umwe,+ ukwizera kumwe+ n’umubatizo umwe.+  Hariho Imana imwe,+ ari na yo Se w’abantu bose, uri hejuru ya bose, ukora binyuze kuri bose kandi agakorera muri bose.  None rero, buri wese muri twe yahawe ubuntu butagereranywa+ mu buryo buhuje n’impano Kristo yamugeneye.+  Ni yo mpamvu Imana igira iti “ubwo yazamukaga mu ijuru yajyanye imbohe; yatanze impano zigizwe n’abantu.”+  None se, aya magambo ngo “ubwo yazamukaga”+ hari ikindi asobanura kitari uko nanone yamanutse akaza hasi, ni ukuvuga ku isi?+ 10  Uwo wamanutse ni na we wazamutse+ ajya hejuru cyane y’amajuru yose,+ kugira ngo ahe ibintu byose kuzura.+ 11  Bamwe yabahaye kuba intumwa,+ abandi abaha kuba abahanuzi,+ abandi abaha kuba ababwirizabutumwa,+ abandi abaha kuba abungeri n’abigisha,+ 12  kugira ngo abera bagororwe+ bakore umurimo w’itorero, hagamijwe kubaka umubiri wa Kristo,+ 13  kugeza ubwo twese tuzagera ku bumwe mu kwizera no mu bumenyi nyakuri bw’Umwana w’Imana, tukagera ku kigero cy’umuntu ukuze rwose,+ tukagera ku rugero rushyitse rw’igihagararo cyuzuye cya Kristo,+ 14  kugira ngo tudakomeza kuba impinja, tumeze nk’abateraganwa+ n’imiraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’inyigisho,+ binyuze ku buryarya+ bw’abantu no ku mayeri yo guhimba uburyo bwo kuyobya abantu. 15  Ahubwo tujye tubwizanya ukuri,+ dukure mu rukundo+ muri byose, dukurira muri Kristo, ari we mutware.+ 16  Kuri we ni ho umubiri wose+ ukura gukura kwawo, kugira ngo wiyubake mu rukundo biturutse ku guteranyirizwa hamwe neza, kandi ugakorera hamwe binyuze ku ngingo zawo zose zitanga ibikenewe, mu buryo buhuje n’imikurire ya buri rugingo mu rugero rukwiriye.+ 17  Ku bw’ibyo, dore icyo mbabwira kandi nkagihamya mu Mwami: ntimukongere kugenda nk’uko abanyamahanga bagenda,+ bakurikiza ibitagira umumaro byo mu bwenge bwabo.+ 18  Ubwenge bwabo buri mu mwijima+ kandi batandukanyijwe+ n’ubuzima buva ku Mana, bitewe n’ubujiji+ buri muri bo no kwinangira+ kw’imitima yabo. 19  Bataye isoni,+ bishora mu bwiyandarike+ kugira ngo bakore ibikorwa by’umwanda+ by’uburyo bwose bafite umururumba.+ 20  Ariko mwe ntimwigishijwe ko Kristo ameze atyo,+ 21  niba mwaramwumvise kandi mukigishwa binyuze kuri we,+ nk’uko ukuri+ kuri muri Yesu, 22  ko mukwiriye kwiyambura kamere ya kera+ ihuza n’imyifatire yanyu ya kera, igenda yononekara+ ikurikije ibyifuzo byayo bishukana.+ 23  Ahubwo mwigishijwe ko mukwiriye guhindurwa bashya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwanyu,+ 24  kandi mukambara+ kamere nshya+ yaremwe+ mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka kandi ikaba ihuje no gukiranuka+ n’ubudahemuka nyakuri. 25  Ni yo mpamvu ubwo mwamaze kwiyambura ikinyoma,+ umuntu wese muri mwe akwiriye kubwizanya ukuri na mugenzi we,+ kuko turi ingingo za bagenzi bacu.+ 26  Nimurakara, ntimugakore icyaha;+ izuba ntirikarenge mukirakaye+ 27  kandi ntimugahe Satani* urwaho.+ 28  Umujura ntakongere kwiba,+ ahubwo akorane umwete akoreshe amaboko ye umurimo mwiza,+ kugira ngo abone icyo aha abafite icyo bakennye.+ 29  Ijambo ryose riboze ntirigaturuke mu kanwa kanyu,+ ahubwo mujye muvuga ijambo ryose ryiza ryo kubaka abandi mu gihe bikenewe, kugira ngo abaryumvise ribahe ikintu cyiza.+ 30  Nanone, ntimugatere agahinda umwuka wera w’Imana,+ ari na wo wakoreshejwe mu kubashyiraho ikimenyetso+ ku bw’umunsi wo gucungurwa, bishingiye ku ncungu.+ 31  Gusharira kose+ n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana+ bive muri mwe rwose hamwe n’ububi bwose.+ 32  Ahubwo mugirirane neza,+ mugirirane impuhwe,+ kandi mube mwiteguye kubabarirana rwose nk’uko Imana na yo yabababariye rwose binyuze kuri Kristo.+

Ibisobanuro ahagana hasi