Abefeso 5:1-33
5 Ku bw’ibyo rero, nimwigane Imana+ nk’abana bakundwa,
2 kandi mukomeze kugendera mu rukundo+ nk’uko Kristo na we yabakunze+ akabitangira, akaba ituro+ n’igitambo ku Mana, bifite impumuro nziza.+
3 Ubusambanyi+ n’ibikorwa by’umwanda by’ubwoko bwose cyangwa umururumba+ ntibikigere binavugwa rwose muri mwe+ nk’uko bikwiriye abera,+
4 cyangwa imyifatire iteye isoni+ cyangwa amagambo y’ubupfu cyangwa amashyengo ateye isoni:+ ibyo ni ibintu bidakwiriye, ahubwo mushime Imana.+
5 Kuko ibi mubizi, ubwanyu mukaba mubisobanukiwe neza ko nta musambanyi+ cyangwa umuntu ukora ibikorwa by’umwanda cyangwa umunyamururumba,+ ni ukuvuga usenga ibigirwamana, ufite umurage uwo ari wo wose mu bwami bwa Kristo n’ubw’Imana.+
6 Ntihakagire umuntu ubashukisha amagambo y’amanjwe,+ kuko ibyo bintu bivuzwe haruguru ari byo bituma Imana isuka umujinya wayo ku batumvira.+
7 Ku bw’ibyo rero, ntimukifatanye na bo,+
8 kuko kera mwari umwijima,+ ariko none muri umucyo+ mwunze ubumwe n’Umwami. Mukomeze kugenda nk’abana b’umucyo,
9 kuko imbuto z’umucyo zikubiyemo uburyo bwose bwo kugira neza no gukiranuka no kugendera mu kuri.+
10 Mukomeze mugenzure mumenye neza icyo Umwami yemera,+
11 kandi mureke kwifatanya+ na bo mu mirimo itera imbuto kandi y’umwijima,+ ahubwo mujye muyamagana,+
12 kuko ibintu bakorera mu ibanga no kubivuga biteye isoni.+
13 Ibintu byose byamaganwa+ bigaragazwa n’umucyo, kuko ikintu cyose kigaragajwe+ kiba ari umucyo.
14 Ni yo mpamvu ivuga iti “kanguka+ wowe usinziriye kandi uzuke uve mu bapfuye,+ Kristo azakumurikira.”+
15 Nuko rero, mwirinde cyane kugira ngo mutagenda+ nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge,
16 mwicungurira igihe gikwiriye,+ kuko iminsi ari mibi.+
17 Ku bw’ibyo, nimureke kuba abantu badashyira mu gaciro, ahubwo mukomeze kwiyumvisha+ ibyo Yehova ashaka.+
18 Nanone ntimugasinde+ divayi irimo ubwiyandarike,+ ahubwo mukomeze kuzuzwa umwuka,+
19 mubwirane za zaburi+ n’amagambo yo gusingiza+ Imana n’indirimbo z’umwuka, muririmbira+ Yehova kandi mumucurangira+ mu mitima yanyu
20 mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, buri gihe mushimira+ Imana yacu, ari na yo Data, ku bw’ibintu byose.
21 Mujye mugandukirana+ mutinya Kristo.
22 Abagore bagandukire+ abagabo babo nk’uko bagandukira Umwami,
23 kuko umugabo ari umutware w’umugore we,+ nk’uko Kristo na we ari umutware w’itorero+ akaba n’umukiza w’uwo mubiri.
24 Koko rero, nk’uko itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore na bo bagandukira abagabo babo muri byose.+
25 Bagabo, mukomeze gukunda abagore banyu+ nk’uko Kristo na we yakunze itorero kandi akaryitangira,+
26 kugira ngo aryeze,+ arisukure aryuhagije amazi binyuze ku ijambo,+
27 ngo abone uko yiha iryo torero rifite ubwiza buhebuje,+ ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikindi cyose gisa n’ibyo, ahubwo ribe iryera kandi ridafite inenge.+
28 Muri ubwo buryo, abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we aba yikunda,
29 kuko nta muntu wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira akawukuyakuya+ nk’uko Kristo abigirira itorero,
30 kuko turi ingingo z’umubiri we.+
31 “Ni yo mpamvu umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe.”+
32 Iri banga ryera+ rirakomeye. Ubu noneho ndavuga ibyerekeye Kristo n’itorero.+
33 Ariko nanone, umuntu wese muri mwe abe ari ko akunda umugore we+ nk’uko yikunda; ku rundi ruhande, umugore agomba kubaha cyane+ umugabo we.