Abefeso 6:1-24
6 Bana, mwumvire ababyeyi+ banyu mwunze ubumwe+ n’Umwami, kuko ibyo ari byo bikiranuka:+
2 “wubahe so na nyoko,”+ kuko iryo ari ryo tegeko rya mbere riherekejwe n’isezerano,+
3 “kugira ngo ugubwe neza kandi uramire mu isi igihe kirekire.”+
4 Namwe ba se, ntimukarakaze abana banyu,+ ahubwo mukomeze kubarera+ mubahana+ nk’uko Yehova ashaka, kandi mubatoza kugira imitekerereze nk’iye.+
5 Namwe bagaragu, mwumvire ba shobuja bo ku mubiri+ nk’uko mwumvira Kristo, mubumvire mutinya kandi muhinda umushyitsi,+ mutaryarya mu mitima yanyu,
6 mudakorera ijisho nk’abashaka kunezeza abantu,+ ahubwo mumere nk’abagaragu ba Kristo mukora ibyo Imana ishaka mubigiranye ubugingo bwanyu bwose.+
7 Mube abagaragu mufite umutima ukunze nk’abakorera Yehova+ badakorera abantu,
8 kuko muzi ko icyiza cyose umuntu yakora azacyiturwa na Yehova,+ yaba umugaragu cyangwa uw’umudendezo.+
9 Namwe ba shebuja, mukomeze kubagenzereza mutyo, mureke kubashyiraho iterabwoba+ kuko muzi ko Shebuja, ari na we Shobuja,+ ari mu ijuru, kandi atarobanura ku butoni.+
10 Hanyuma rero, mukomeze kugwiza imbaraga+ mu Mwami no mu bushobozi+ bw’imbaraga ze.
11 Mwambare intwaro zuzuye+ ziva ku Mana, kugira ngo mushobore kurwanya amayeri+ ya Satani mushikamye,
12 kuko tudakirana+ n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’ubutegetsi+ n’ubutware,+ n’abategetsi b’isi+ b’uyu mwijima, hamwe n’ingabo z’imyuka mibi+ y’ahantu ho mu ijuru.
13 Kubera iyo mpamvu, mwambare intwaro zuzuye ziva ku Mana,+ kugira ngo mubashe kwihagararaho ku munsi mubi, maze nimumara gukora ibyo byose mu buryo bunonosoye, mubashe guhagarara mushikamye.+
14 Nuko rero, muhagarare mushikamye, mukenyeye+ ukuri+ kandi mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza,+
15 mu birenge byanyu+ mwambaye inkweto z’ubutumwa bwiza bw’amahoro.+
16 Ikirenze byose, mwitwaze ingabo nini yo kwizera,+ kuko ari yo muzashobora kuzimisha imyambi y’umubi yaka umuriro.+
17 Nanone, mwemere ingofero+ y’agakiza n’inkota+ y’umwuka,+ ari yo jambo ry’Imana,+
18 ari na ko mu buryo bwose bwo gusenga+ no kwinginga mukomeza gusenga mu mwuka igihe cyose.+ Ku bw’ibyo kandi, mukomeze kuba maso mudacogora, kandi mwinginga musabira abera bose,
19 nanjye munsabira kugira ngo mpabwe ubushobozi bwo kuvuga,+ mbumbure akanwa kanjye mvuge nshize amanga,+ kugira ngo menyekanishe ibanga ryera ry’ubutumwa bwiza,+
20 ubwo mbereye ambasaderi+ ndi mu minyururu, kandi mvuge ibyabwo nshize amanga nk’uko nkwiriye kubivuga.+
21 Noneho rero, kugira ngo namwe mushobore kumenya ibyanjye, ni ukuvuga ibyo nkora, umuvandimwe ukundwa Tukiko+ akaba n’umukozi wizerwa mu Mwami, azabamenyesha byose.+
22 Igitumye muboherereza, ni ukugira ngo mumenye ibyacu kandi ahumurize imitima yanyu.+
23 Amahoro n’urukundo hamwe no kwizera bituruka ku Mana Data n’Umwami Yesu Kristo, bibane n’abavandimwe.
24 Ubuntu butagereranywa+ bubane n’abantu bose bakunda Umwami wacu Yesu Kristo urukundo rudashobora kononekara.