Amosi 3:1-15
3 “Nimutege amatwi ijambo Yehova abavugaho+ mwa Bisirayeli mwe, ijambo mvuga ku birebana n’ishyanga nakuye mu gihugu cya Egiputa+ nti
2 ‘ni mwe gusa namenye+ mu miryango yose yo ku isi.+ Ni yo mpamvu nzabaryoza ibicumuro byanyu byose.+
3 “‘Ese abantu babiri bajyana batasezeranye ngo bagire aho bahurira?+
4 Ese intare yakwivugira mu ishyamba itabonye umuhigo?+ Ese intare y’umugara ikiri nto yatontomera mu isenga ryayo itagize icyo ifata?
5 Ese inyoni yafatirwa mu mutego uri hasi ku butaka, itigeze itegwa?+ Ese umutego ushobora gushibuka nta cyo ufashe?
6 Ese iyo ihembe rivugiye mu mugi, abantu ntibahinda umushyitsi?+ Ese iyo amakuba abaye mu mugi, si Yehova uba uyateje?
7 Yehova Umwami w’Ikirenga ntazagira icyo akora atabanje guhishurira ibanga rye abagaragu be b’abahanuzi.+
8 Intare nitontoma,+ ni nde utazagira ubwoba? Yehova Umwami w’Ikirenga navuga, ni nde utazahanura?’+
9 “‘Nimubitangaze mu bihome byo muri Ashidodi no mu bihome byo muri Egiputa,+ muti “nimuteranire hamwe muhagurukire abo mu misozi y’i Samariya,+ murebe imivurungano iyirimo n’ibikorwa by’uburiganya biyikorerwamo.+
10 Ntibamenye gukora ibikwiriye,”+ ni ko Yehova avuga, “bujuje ibihome byabo iminyago banyaze bakoresheje urugomo.”’+
11 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati ‘hari umwanzi ugose iki gihugu+ kandi azacogoza imbaraga zanyu, ibihome byanyu bisahurwe.’+
12 “Uku ni ko Yehova avuze ati ‘nk’uko umwungeri ashikuza amaguru abiri cyangwa agace k’ugutwi mu kanwa k’intare,+ ni ko n’Abisirayeli bicaye muri Samariya ku ntebe z’akataraboneka+ no ku mariri+ y’i Damasiko bazarokorwa.’
13 “‘Nimutege amatwi kandi mutange ubuhamya+ mu nzu ya Yakobo,’ ni ko Yehova Umwami w’Ikirenga, Imana nyir’ingabo, avuga.
14 ‘Kuko umunsi nzaryoza+ Abisirayeli ubwigomeke bwabo, nanone nzahana ibicaniro by’i Beteli;+ amahembe ya buri gicaniro azatemwa agwe hasi.+
15 Nzasenya inzu yo mu gihe cy’imbeho+ n’inzu yo mu mpeshyi.’+
“‘Amazu atatse amahembe y’inzovu azasenywa,+ kandi amazu menshi azarimburwa,’+ ni ko Yehova avuga.”