Amosi 5:1-27
5 “Yewe wa nzu ya Isirayeli we, nimutege amatwi mwumve ibyo mbabwira mu ndirimbo y’agahinda:+
2 “Isirayeli, umukobwa w’isugi,+ yaraguye;+Ntashobora kongera guhaguruka.+
Bamutaye ku butaka bwe;Nta wamuhagurukije.+
3 “Yehova Umwami w’Ikirenga aravuze ati ‘umugi watabaranaga ingabo igihumbi uzasigarana ijana, naho uwatabaranaga ingabo ijana usigarane icumi. Uko ni ko bizagendekera inzu ya Isirayeli.’+
4 “Uku ni ko Yehova abwira inzu ya Isirayeli ati ‘nimunshake+ mukomeze kubaho.+
5 Ntimushake Beteli,+ kandi ntimujye i Gilugali;+ ntimwambuke ngo mujye i Beri-Sheba;+ kuko Gilugali izajyanwa mu bunyage nta kabuza,+ naho Beteli ikazahinduka ahantu hakorerwa iby’ubumaji.+
6 Yewe wa nzu ya Yozefu we,+ nimushake Yehova mukomeze kubaho,+ kugira ngo atababera nk’umuriro;+ uwo muriro utabakongora maze i Beteli hakabura uwo kuhazimya,+
7 mwebwe abahindura ubutabera nk’igiti gisharira,+ gukiranuka mukagufasha hasi.+
8 Uwaremye itsinda ry’inyenyeri+ ryitwa Kima+ n’iryitwa Kesili,+ uhindura umwijima w’icuraburindi+ igitondo, akijimisha umunsi ugahinduka ijoro,+ uhamagara amazi y’inyanja akamusanga kugira ngo ayagushe ku isi,+ Yehova ni ryo zina rye.+
9 Ni we utuma umunyambaraga anyagwa mu kanya nk’ako guhumbya, ndetse n’umugi ugoswe n’inkuta ugasahurwa.
10 “‘Mu marembo y’umugi banga ubahana,+ kandi uvuga ibitunganye baramuzira.+
11 Ku bw’ibyo rero, kubera ko murya imitsi uworoheje mumusaba ibyo yahinze kandi mugahora mumwaka ikoro ku myaka ye,+ mwubatse amazu y’amabuye aconze+ ariko ntimuzayabamo; mwateye inzabibu nziza ariko ntimuzanywa divayi yazo.+
12 Kuko namenye ibikorwa byanyu byinshi byo kwigomeka,+ n’ukuntu ibyaha byanyu bikomeye,+ mwebwe mugirira nabi umukiranutsi,+ mukakira impongano kugira ngo mwirengagize ibikorwa bibi+ kandi mukirengagiriza abakene+ mu marembo.+
13 Ni yo mpamvu icyo gihe umunyabwenge azaceceka kuko kizaba ari igihe cy’amakuba.+
14 “‘Nimushake ibyiza mureke ibibi,+ kugira ngo mukomeze kubaho,+ no kugira ngo Yehova Imana nyir’ingabo aze abane namwe nk’uko mwabivuze.+
15 Nimwange ibibi mukunde ibyiza,+ mwimakaze ubutabera mu marembo.+ Ahari Yehova Imana nyir’ingabo yazagirira imbabazi+ abasigaye ba Yozefu.’+
16 “Ku bw’ibyo rero, ni yo mpamvu Yehova Imana nyir’ingabo, Yehova, avuga ati ‘ku karubanda hose hazaba hari imiborogo,+ no mu mihanda yose abantu bazaba bavuga bati “ayii! Ayii!” Bazahamagara umuhinzi ngo aboroge,+ bahamagare n’abahanga mu kuboroga ngo baze barire.’+
17 ‘Mu nzabibu hose bazaba barira+ kuko nzaba nanyuze hagati muri wowe,’+ ni ko Yehova avuga.
18 “‘Bazabona ishyano abifuza umunsi wa Yehova!+ Ese ubundi bizabagendekera bite ku munsi wa Yehova?+ Uzaba wijimye, nta mucyo uzabaho,+
19 mbese nk’uko umuntu yahunga intare agahura n’idubu; cyangwa yakwinjira mu nzu agafata ku rukuta inzoka ikamuruma.+
20 Ese ku munsi wa Yehova ntihazaba umwijima aho kuba umucyo, hakaba umwijima w’icuraburindi utagira urumuri na ruke?+
21 Nanze iminsi mikuru yanyu, narayizinutswe;+ sinzishimira impumuro y’ibitambo mutamba mu makoraniro yanyu yihariye.+
22 Nimuntambira ibitambo bikongorwa n’umuriro,+ ndetse mukantura n’amaturo, sinzabyishimira;+ kandi ibitambo byanyu bisangirwa by’inyana z’imishishe, sinzabireba n’irihumye.+
23 Nkuraho urusaku rw’indirimbo zawe; sinshaka kumva umuzika w’inanga zawe.+
24 Reka ubutabera butembe nk’amazi,+ no gukiranuka kumere nk’umugezi uhora utemba.+
25 Yemwe mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, ese ibyo bitambo n’amaturo ni byo mwanzaniraga mu gihe cy’imyaka mirongo ine mwamaze mu butayu?+
26 Muzatwara Sakuti umwami wanyu+ na Kayiwani, ibishushanyo mwiremeye by’imana y’inyenyeri.+
27 Nzatuma mujyanwa mu bunyage kure y’i Damasiko,’+ ni uko uwitwa Yehova Imana nyir’ingabo avuze.”+