Amosi 7:1-17
7 Ibi ni byo Yehova Umwami w’Ikirenga yanyeretse: nagiye kubona mbona yohereje irumbo ry’inzige, igihe ibyabibwe nyuma byari bigitangira kumera.+ Icyo gihe bari bamaze gutema ubwatsi bwahabwaga umwami.
2 Izo nzige zimaze kurya ibimera byose byo mu gihugu, ndavuga nti “Yehova Mwami w’Ikirenga, ndakwinginze bababarire.+ Ni nde uzasigara mu nzu ya Yakobo ko ari bake?”+
3 Yehova yisubiraho arabireka.+ Yehova aravuga ati “ntibizabaho.”
4 Ibi ni byo Yehova Umwami w’Ikirenga yanyeretse: nagiye kubona mbona Yehova Umwami w’Ikirenga ahamagaye ubwoko bwe ngo buze bahangane akoresheje umuriro.+ Nuko umuriro ukamya imuhengeri, ukongora ubutaka;
5 ndavuga nti “Yehova Mwami w’Ikirenga, ndakwinginze sigaho.+ Ni nde uzasigara mu ba Yakobo ko ari bake?”+
6 Yehova yisubiraho arabireka.+ Yehova Umwami w’Ikirenga aravuga ati “ibi na byo ntibizaba.”
7 Ibi ni byo yanyeretse: nagiye kubona mbona Yehova ahagaze ku rukuta rwubatswe hakoreshejwe itimasi,+ kandi yari afite itimasi mu ntoki ze.
8 Nuko Yehova arambaza ati “Amosi we, urabona iki?” Ndamusubiza nti “ndabona itimasi.” Yehova aravuga ati “dore ngiye gushyira itimasi mu bwoko bwanjye bwa Isirayeli.+ Sinzongera kubababarira ukundi.+
9 Utununga twa Isaka+ tuzahindurwa amatongo kandi insengero+ za Isirayeli zizarimburwa.+ Nzahagurukira inzu ya Yerobowamu mfite inkota.”+
10 Hanyuma Amasiya umutambyi w’i Beteli+ atuma kuri Yerobowamu+ umwami wa Isirayeli ati “Amosi yakugambaniye mu nzu ya Isirayeli.+ Igihugu ntigishoboye kwihanganira amagambo ye.+
11 Amosi yavuze ati ‘Yerobowamu azicishwa inkota, kandi Isirayeli izakurwa mu gihugu cyayo ijyanwe mu bunyage nta kabuza.’”+
12 Amasiya abwira Amosi ati “wa bamenya we,+ hunga ujye mu gihugu cy’u Buyuda maze bakugaburire, nawe ubahanurire.
13 Ariko ntuzongere guhanurira i Beteli ukundi,+ kuko ari ahera h’umwami+ n’inzu y’ubwami.”
14 Nuko Amosi asubiza Amasiya ati “sinari umuhanuzi kandi sinari umwana w’umuhanuzi.+ Nari umushumba,+ ngakora n’akazi ko gusharura ku mbuto z’ibiti byo mu bwoko bw’umutini.
15 Yehova yankuye ku murimo wo kuragira umukumbi, Yehova arambwira ati ‘genda uhanurire ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’+
16 None tega amatwi ijambo rya Yehova: ‘uravuga uti “ntuhanurire Isirayeli ibibi,+ kandi ntugire ijambo ribi uhanurira+ inzu ya Isaka.”
17 Ku bw’ibyo rero Yehova aravuze ati “umugore wawe azaba indaya mu mugi.+ Abahungu bawe n’abakobwa bawe bazicishwa inkota. Amasambu yawe bazayagabagabana bakoresheje umugozi ugera. Naho wowe uzagwa+ mu gihugu cyanduye, kandi Abisirayeli bazakurwa mu gihugu cyabo bajyanwe mu bunyage nta kabuza.”’”+