Amosi 9:1-15
9 Nabonye Yehova hejuru y’igicaniro+ arambwira ati “kubita umutwe w’inkingi, imfatiro zayo zinyeganyege, zose uzice imitwe.+ Abasigaye muri bo nzabicisha inkota; nta n’umwe muri bo uzashobora guhunga, kandi n’uzarokoka ntazashobora gucika.+
2 Nibacukura bakajya kwihisha mu mva,* ukuboko kwanjye kuzabakurayo;+ nibazamuka ngo bajye mu ijuru nzabamanurayo.+
3 Nibajya kwihisha mu mpinga ya Karumeli, nzabashaka nitonze, kandi nzabafata nta kabuza.+ Nibajya kwihisha kure y’amaso yanjye, ku ndiba y’inyanja,+ nzategeka inzoka igende ibarireyo.
4 Abanzi babo nibabajyana mu bunyage, nzategeka inkota ibicireyo.+ Nzabahangaho amaso yanjye mbagirire nabi, aho kubagirira neza.+
5 Umwami w’Ikirenga, Yehova nyir’ingabo, ni we ukora ku gihugu kigashonga.+ Abaturage bose bakirimo bazaboroga;+ cyose kizuzura nka Nili, kandi kizuzuruka nka Nili yo muri Egiputa.+
6 “‘Uwubaka amadarajya* ye mu ijuru,+ n’inzu ye akayubaka hejuru y’isi yashinze,+ uhamagara amazi y’inyanja+ kugira ngo ayagushe ku isi,+ Yehova ni ryo zina rye.’+
7 “‘Mwa Bisirayeli mwe, ese kuri jye ntimuhwanye n’Abakushi?,’ ni ko Yehova abaza. ‘Ese sinakuye Isirayeli mu gihugu cya Egiputa,+ ngakura Abafilisitiya+ i Kirete, na Siriya nkayikura i Kiri?’+
8 “‘Dore Yehova Umwami w’Ikirenga ahanze amaso ubwami bw’abanyabyaha,+ kandi azaburimbura ku isi.+ Icyakora sinzarimbura inzu ya Yakobo burundu,’+ ni ko Yehova avuga.
9 ‘Dore ntanze itegeko; nzatigisa inzu ya Isirayeli mu mahanga yose,+ nk’uko umuntu azunguza akayungiro ntihagire akabuye kagwa hasi.
10 Abanyabyaha bose bo mu bwoko bwanjye+ bavuga bati “nta byago bizatwegera cyangwa ngo bitugereho,”+ bazicishwa inkota.’
11 “‘Kuri uwo munsi nzegura+ ingando+ ya Dawidi yaguye,+ kandi nzasiba ibyuho byayo. Nzongera nsane amatongo yayo, nyubake imere uko yahoze kera,+
12 kugira ngo bigarurire ibyasigaye bya Edomu,+ n’amahanga yose yitiriwe izina ryanjye,’+ ni ko Yehova ukora ibyo byose avuga.
13 “‘Dore iminsi izaza,’ ni ko Yehova avuga, ‘ubwo umuhinzi azakurikirana n’umusaruzi,+ umwenzi w’imizabibu akurikirane n’umubibyi.+ Imisozi izatonyanga divayi nshya+ kandi udusozi twose tuzashonga.+
14 Nzagarura abo mu bwoko bwanjye bwa Isirayeli bajyanywe ho iminyago,+ bazubaka imigi yahindutse amatongo bayituremo.+ Bazatera inzabibu banywe divayi yazo, kandi batere ubusitani barye imbuto zezemo.’+
15 “‘Nzabatera ku butaka bwabo nta kabuza, kandi ntibazongera kurandurwa ukundi ku butaka nabahaye,’+ ni ko Yehova Imana yawe avuze.”