Daniyeli 12:1-13

12  “Muri icyo gihe, Mikayeli+ umutware ukomeye+ uhagarariye+ abo mu bwoko bwawe+ azahaguruka, kandi hazabaho igihe cy’amakuba atarigeze kubaho kuva amahanga yabaho kugeza icyo gihe.+ Icyo gihe, abo mu bwoko bwawe bose banditswe mu gitabo+ bazarokoka.+  Benshi mu basinziriye mu butaka bazakanguka,+ bamwe bahabwe ubuzima bw’iteka+ abandi bahinduke igitutsi kandi bangwe urunuka iteka ryose.+  “Abafite ubushishozi bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure,+ kandi abageza benshi ku gukiranuka+ bazarabagirana nk’inyenyeri kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza iteka ryose.  “Ariko wowe Daniyeli, ayo magambo uyagire ibanga, n’igitabo ugishyireho ikimenyetso gifatanya,+ kugeza mu gihe cy’imperuka.+ Benshi bazakubita hirya no hino, kandi ubumenyi nyakuri buzagwira.”+  Jyewe Daniyeli nararebye, mbona abandi bagabo babiri bahagaze,+ umwe ahagaze ku nkombe yo hakurya y’uruzi undi ahagaze ku yo hakuno.+  Nuko umwe abwira wa mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane,+ wari uhagaze hejuru y’amazi ya rwa ruzi, ati “hasigaye igihe kingana iki ngo ibyo bintu bitangaje bigere ku iherezo ry’isohozwa ryabyo?”+  Hanyuma uwo mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane, wari hejuru y’amazi ya rwa ruzi, arambura ukuboko kwe kw’iburyo n’ukw’ibumoso ayerekeje mu ijuru, numva arahira+ Ihoraho iteka ryose+ ati “hasigaye igihe cyagenwe n’ibihe byagenwe n’igice cy’igihe.+ Imbaraga z’abagize ubwoko bwera nizimara kumenagurwa,+ ibyo byose bizaherako bigere ku iherezo ryabyo.”  Nuko ibyo ndabyumva ariko sinabisobanukirwa;+ mperako ndavuga nti “databuja, iherezo ry’ibyo bintu ni irihe?”+  Arambwira ati “Daniyeli we, igendere kuko ayo magambo yagizwe ibanga, kandi yashyizweho ikimenyetso gifatanya kugeza mu gihe cy’imperuka.+ 10  Benshi bazisukura+ biyeze,+ kandi bazacenshurwa.+ Ariko ababi bazakomeza gukora ibibi,+ kandi nta n’umwe muri bo uzabisobanukirwa;+ ahubwo abafite ubushishozi ni bo bazabisobanukirwa.+ 11  “Kandi uhereye igihe igitambo gihoraho+ kizakurirwaho+ kugeza igihe igiteye ishozi kirimbura kizashyirirwaho,+ hazashira iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo cyenda. 12  “Hahirwa+ ukomeza gutegereza akageza igihe iminsi igihumbi na magana atatu na mirongo itatu n’itanu izashirira! 13  “Naho wowe Daniyeli, uzakomeze gushikama ugeze ku iherezo,+ kandi uzaruhuka.+ Ariko ku iherezo ry’iminsi uzahaguruka uhagarare mu mugabane wawe.”+

Ibisobanuro ahagana hasi