Daniyeli 2:1-49
2 Mu mwaka wa kabiri umwami Nebukadinezari ari ku ngoma, yarose inzozi+ maze ahagarika umutima+ kandi ntiyongera gutora agatotsi.
2 Nuko ategeka ko bahamagara abatambyi bakora iby’ubumaji+ n’abashitsi n’abapfumu n’Abakaludaya,* ngo baze bamubwire inzozi yarose.+ Na bo baraza bahagarara imbere ye.
3 Umwami arababwira ati “narose inzozi zimpagarika umutima, none ndashaka kumenya izo ari zo.”
4 Abakaludaya babwira umwami mu rurimi rw’icyarameyi+ bati “mwami, urakarama!+ Rotorera abagaragu bawe izo nzozi, natwe turakubwira icyo zisobanura.”+
5 Umwami asubiza Abakaludaya ati “iri ni ryo teka nciye: nimutambwira izo nzozi n’icyo zisobanura, muri butemagurwe,+ amazu yanyu ahinduke imisarani rusange.+
6 Ariko nimumbwira izo nzozi n’icyo zisobanura, ndabagororera mbahe impano n’icyubahiro cyinshi.+ Ngaho nimumbwire izo nzozi n’icyo zisobanura.”
7 Bongera kumubwira ubwa kabiri bati “umwami narotorere abagaragu be inzozi yarose, natwe turamubwira icyo zisobanura.”
8 Ariko umwami arababwira ati “nzi neza ko mushaka gutinza ibintu gusa, kuko mwamenye ko naciye iteka.
9 Nimutambwira izo nzozi, murahanishwa icyo gihano kimwe kidakuka.+ Mwahuje umugambi wo kumbeshya muvugira imbere yanjye amagambo y’ibinyoma,+ kugira ngo murebe ko hagira igihinduka. None rero, nimumbwire izo nzozi, nanjye ndamenya ko mushobora no kuzisobanura.”
10 Abakaludaya basubiriza imbere y’umwami bati “nta muntu n’umwe ku isi ushobora kubwira umwami ibyo bintu, kuko nta mwami ukomeye cyangwa guverineri wigeze abaza ikintu nk’icyo umutambyi ukora iby’ubumaji cyangwa umushitsi cyangwa Umukaludaya.
11 Icyo umwami abaza kiraruhije, kandi nta muntu ushobora kukibwira umwami keretse imana,+ na zo zidatuye mu bantu.”+
12 Ibyo birakaza umwami, azabiranywa n’uburakari+ maze ategeka ko abanyabwenge b’i Babuloni bose barimburwa.+
13 Hanyuma itegeko riratangwa, kandi abanyabwenge bose bari bagiye kwicwa. Nuko bajya gushaka Daniyeli na bagenzi be ngo bicwe.
14 Icyo gihe Daniyeli avugana na Ariyoki, umutware w’abarinda umwami, abigiranye ubwenge n’amakenga.+ Uwo ni we wari ugiye kwica abanyabwenge b’i Babuloni.
15 Daniyeli abaza Ariyoki umutware w’umwami ati “ni iki gitumye umwami atanga itegeko rikaze rityo?” Nuko Ariyoki amenyesha Daniyeli uko byagenze.+
16 Hanyuma Daniyeli aragenda asaba umwami ko yamuha igihe ngo azamenyeshe umwami icyo inzozi ze zisobanura.+
17 Nuko Daniyeli ajya iwe, kandi amenyesha bagenzi be icyo kibazo, ari bo Hananiya, Mishayeli na Azariya,
18 ndetse ababwira gusaba Imana yo mu ijuru+ ngo ibagirire imbabazi,+ ibamenyeshe iryo banga+ kugira ngo Daniyeli na bagenzi be batarimburanwa n’abandi banyabwenge b’i Babuloni.+
19 Hanyuma Daniyeli ahishurirwa iryo banga mu iyerekwa rya nijoro,+ maze asingiza+ Imana yo mu ijuru.
20 Aravuga ati “izina ry’Imana nirisingizwe+ uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, kuko ubwenge n’ububasha ari ibyayo.+
21 Ni yo ihindura ibihe n’ibihe byagenwe,+ igakuraho abami ikimika abandi,+ kandi ni yo iha abanyabwenge ubwenge, igaha ubumenyi abafite ubushishozi.+
22 Ni yo ihishura ibintu byimbitse n’ibihishwe,+ ikamenya ibiri mu mwijima,+ kandi umucyo ubana na yo.+
23 Mana ya ba sogokuruza, ndagusingiza kandi ndagushimira+ kuko wampaye ubwenge+ n’ububasha; none wamenyesheje ibyo twagusabye, utumenyesha ibyo umwami yabazaga.”+
24 Nuko Daniyeli ajya kwa Ariyoki,+ uwo umwami yari yashinze kurimbura abanyabwenge b’i Babuloni,+ aramubwira ati “ntugire umunyabwenge n’umwe w’i Babuloni urimbura. Ahubwo unjyane imbere y’umwami+ kugira ngo mumenyeshe icyo inzozi ze zisobanura.”
25 Hanyuma Ariyoki arihuta ajyana Daniyeli imbere y’umwami, aramubwira ati “nabonye umugabo wo mu banyagano+ b’i Buyuda ushobora kumenyesha umwami icyo inzozi ze zisobanura.”
26 Nuko umwami abaza Daniyeli witwaga Beluteshazari+ ati “ese koko ushobora kumenyesha ibyo nabonye mu nzozi n’icyo bisobanura?”+
27 Daniyeli asubiriza imbere y’umwami ati “abanyabwenge, abashitsi, abatambyi bakora iby’ubumaji n’abaragurisha inyenyeri, ntibashobora kubwira umwami ibanga ashaka kumenya.+
28 Icyakora mu ijuru hariyo Imana ihishura amabanga,+ kandi ni yo yamenyesheje umwami Nebukadinezari ibizaba mu minsi ya nyuma.+ Inzozi warose n’ibyo weretswe uryamye ku buriri bwawe, ni byo ibi:
29 “Mwami, igihe wari uryamye ku buriri bwawe+ werekeje ibitekerezo ku bizaba mu gihe kizaza, kandi Ihishura amabanga ni yo yakumenyesheje ibizaba.+
30 Icyakora kuba nahishuriwe iryo banga, si uko ndusha ubwenge abandi bose bariho,+ ahubwo ni ukugira ngo umwami amenyeshwe icyo ibyo yarose bisobanura kandi umenye ibitekerezo byo mu mutima wawe.+
31 “Mwami, witegerezaga maze ugiye kubona ubona igishushanyo kinini cyane. Icyo gishushanyo kinini cyane kirabagirana mu buryo butangaje cyari kiguhagaze imbere, kandi cyari giteye ubwoba.
32 Icyo gishushanyo, umutwe wacyo wari zahabu nziza,+ igituza cyacyo n’amaboko yacyo ari ifeza,+ naho inda yacyo n’ibibero byacyo ari umuringa.+
33 Amaguru yacyo yari icyuma,+ naho ibirenge byacyo ari icyuma kivanze n’ibumba.+
34 Wakomeje kwitegereza kugeza aho ibuye ryaziye ritarimbuwe n’intoki z’umuntu,+ maze ryikubita ku birenge by’icyo gishushanyo by’icyuma kivanze n’ibumba, rirabimenagura.+
35 Nuko icyuma n’ibumba n’umuringa n’ifeza na zahabu byose biramenagurika, bihinduka nk’umurama wo ku mbuga bahuriraho mu mpeshyi,+ maze umuyaga urabitumura ntibyongera kuboneka.+ Hanyuma rya buye ryikubise kuri icyo gishushanyo rihinduka umusozi munini, ukwira isi yose.+
36 “Ngizo inzozi warose, kandi ibisobanuro byazo turabivugira imbere y’umwami.+
37 Mwami, wowe mwami w’abami, uwo Imana yo mu ijuru yahaye ubwami,+ ububasha, imbaraga n’icyubahiro,
38 igashyira mu maboko yawe+ inyamaswa n’ibiguruka mu kirere by’aho abantu batuye hose, kandi ikabiguha byose ngo ubitegeke, ni wowe wa mutwe wa zahabu.+
39 “Nyuma yawe hazaza ubundi bwami+ budahwanyije nawe gukomera,+ haze n’ubundi bwami bwa gatatu bw’umuringa buzategeka isi yose.+
40 “Ubwami bwa kane+ buzakomera nk’icyuma,+ kandi nk’uko icyuma kimenagura ibintu byose kikabisya, ni ko na bwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabujanjagura, nk’uko icyuma kijanjagura.+
41 “Nk’uko wabonye ibirenge n’amano bigizwe n’ibumba ry’umubumbyi rivanze n’icyuma,+ ni ko ubwo bwami buzacikamo ibice;+ ariko nk’uko wabonye icyuma kivanze n’ibumba, na bwo buzaba burimo ubukomeye nk’icyuma.+
42 Kubera ko amano y’ibirenge yari icyuma kivanze n’ibumba, igice kimwe cy’ubwo bwami kizaba gikomeye ikindi kidakomeye.
43 Nk’uko wabonye icyuma kivanze n’ibumba, buzivanga n’urubyaro rw’abantu ariko ntibizafatana, nk’uko icyuma kitivanga n’ibumba.
44 “Ku ngoma z’abo bami,+ Imana yo mu ijuru+ izimika ubwami+ butazigera burimburwa,+ kandi ubwo bwami ntibuzazungurwa n’abandi bantu.+ Buzamenagura ubwo bwami bwose bubumareho+ kandi buzahoraho iteka ryose,+
45 nk’uko wabonye ibuye ryavuye ku musozi ritarimbuwe n’intoki z’umuntu,+ rikamenagura icyuma, umuringa, ibumba, ifeza na zahabu.+ Imana Ikomeye+ ni yo yamenyesheje umwami ibizabaho mu gihe kizaza.+ Izo nzozi ni iz’ukuri kandi ibisobanuro byazo ni ibyo kwiringirwa.”+
46 Nuko Umwami Nebukadinezari yikubita hasi yubamye, yereka Daniyeli ko amwubashye cyane, kandi ategeka ko ahabwa impano n’umubavu.+
47 Umwami abwira Daniyeli ati “ni ukuri Imana yanyu ni Imana isumba izindi mana,+ ni Umwami usumba abandi bami,+ kandi ni yo ihishura amabanga kuko wabashije kumpishurira iryo banga.”+
48 Hanyuma umwami agira Daniyeli umuntu ukomeye cyane,+ amuhundagazaho impano nyinshi, amugira umutware w’intara yose ya Babuloni,+ ndetse amugira umutware mukuru w’abanyabwenge bose b’i Babuloni.
49 Daniyeli na we asaba umwami, maze agira Shadaraki, Meshaki na Abedenego+ abayobozi b’intara ya Babuloni, ariko Daniyeli we aguma ibwami.+