Daniyeli 5:1-31
5 Umwami Belushazari+ yakoreshereje abatware be igihumbi ibirori bikomeye, maze anywera divayi imbere yabo.+
2 Kamaze kumugeramo,+ ategeka ko bazana ibikoresho bya zahabu n’iby’ifeza+ se Nebukadinezari yari yaravanye mu rusengero rwahoze i Yerusalemu, kugira ngo umwami n’abatware be n’abagore be n’inshoreke ze babinyweshe.+
3 Nuko bazana ibikoresho bya zahabu bari baravanye mu rusengero rw’inzu y’Imana rwahoze i Yerusalemu, maze umwami n’abatware be n’abagore be n’inshoreke ze barabinywesha.
4 Banywa divayi maze basingiza imana za zahabu n’iz’ifeza n’iz’umuringa n’iz’ubutare n’iz’ibiti n’iz’amabuye.+
5 Muri uwo mwanya haboneka ikiganza cy’umuntu cyandika ku rukuta rw’ingoro y’umwami+ imbere y’igitereko cy’amatara, kandi umwami yarebaga icyo kiganza cyandikaga.
6 Uwo mwanya mu maso h’umwami harijima, ibitekerezo bye bimuhagarika umutima+ kandi amatako ye arakuka+ n’amavi ye arakomangana.+
7 Nuko umwami arangurura ijwi ahamagaza abashitsi, Abakaludaya n’abaragurisha inyenyeri,+ maze abwira abanyabwenge b’i Babuloni ati “umuntu uri busome iyi nyandiko kandi akambwira icyo isobanura, arambikwa umwenda w’isine+ n’umukufi wa zahabu mu ijosi, kandi azategeka ari uwa gatatu mu bwami.”+
8 Abanyabwenge b’umwami baraza, ariko ntibashobora gusoma iyo nyandiko cyangwa kumubwira icyo isobanura.+
9 Ibyo bituma Umwami Belushazari akuka umutima cyane no mu maso he harijima, kandi abatware be bari bashobewe.+
10 Umwamikazi yumvise amagambo umwami n’abatware be bavuze, yinjira mu cyumba cy’ibirori. Umwamikazi aravuga ati “mwami, urakarama!+ Ibitekerezo byawe ntibigukure umutima kandi mu maso hawe ntihijime.
11 Mu bwami bwawe hari umugabo ushoboye, kandi umwuka w’imana zera umurimo.+ Ku ngoma ya so, yagaragaje ko asobanukiwe, akagira ubushishozi n’ubwenge nk’ubw’imana, kandi so, Umwami Nebukadinezari, yamugize umutware+ w’abatambyi bakora iby’ubumaji n’abashitsi n’Abakaludaya n’abaragurisha inyenyeri; mwami, so ni we wamugize umutware wabo,
12 kuko Daniyeli, uwo umwami yise Beluteshazari,+ yari afite umwuka udasanzwe n’ubumenyi n’ubushishozi bwo gusobanura inzozi+ n’ibisakuzo, no gupfundura amapfundo.+ None rero, nibahamagare Daniyeli kugira ngo asobanure iyo nyandiko.”
13 Nuko bazana Daniyeli imbere y’umwami, maze umwami aramubwira ati “mbese ni wowe Daniyeli wo mu banyagano b’i Buyuda,+ umwami data yakuye i Buyuda?+
14 Numvise ko umwuka w’imana ukurimo,+ kandi ko usobanukiwe, ukagira ubushishozi n’ubwenge+ budasanzwe.
15 Bazanye abanyabwenge n’abashitsi imbere yanjye kugira ngo basome iyi nyandiko kandi bambwire icyo isobanura, ariko ntibashoboye kuyisobanura.+
16 Ariko numvise bavuga ko ushobora gusobanura amabanga+ no gupfundura amapfundo. None rero, nushobora gusoma iyo nyandiko kandi ukambwira icyo isobanura, urambikwa umwenda w’isine n’umukufi wa zahabu mu ijosi, kandi uzategeka uri uwa gatatu mu bwami.”+
17 Nuko Daniyeli asubiza umwami ati “wigumanire impano zawe n’ibyo washakaga kumpa ubihe abandi.+ Icyakora ndasomera umwami iyo nyandiko, mubwire n’icyo isobanura.+
18 Mwami, Imana Isumbabyose+ yahaye so Nebukadinezari+ ubwami no gukomera n’icyubahiro n’ikuzo.+
19 Kubera ko yamuhaye gukomera, abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose bahindiraga umushyitsi imbere ye bagatinya.+ Uwo yashakaga kwica yaramwicaga; uwo yashakaga kugirira nabi yamugiriraga nabi, kandi uwo yashakaga gushyira hejuru yamushyiraga hejuru, n’uwo yashakaga gukoza isoni yamukozaga isoni.+
20 Ariko igihe umutima we wishyiraga hejuru akinangira maze agakora iby’ubwibone,+ yakuwe ku ntebe ye y’ubwami, yamburwa icyubahiro cye.+
21 Yirukanywe mu bantu, umutima we uhinduka nk’uw’inyamaswa ajya kubana n’indogobe zo mu gasozi.+ Yarishaga ubwatsi nk’inka kandi agatondwaho n’ikime cyo mu ijuru,+ kugeza aho yamenyeye ko Imana Isumbabyose ari yo itegeka mu bwami bw’abantu, kandi ko ibugabira uwo ishatse.+
22 “Ariko wowe Belushazari umwana we,+ nubwo ibyo byose wari ubizi,+ ntiwigeze wicisha bugufi mu mutima.+
23 Ahubwo wishyize hejuru usuzugura Umwami nyir’ijuru,+ bazana ibikoresho byo mu nzu ye imbere yawe,+ maze wowe n’abatware bawe n’abagore bawe n’inshoreke zawe mubinywesha divayi kandi musingiza imana z’ifeza n’iza zahabu n’iz’umuringa n’iz’ubutare n’iz’ibiti n’iz’amabuye,+ zitareba cyangwa ngo zumve, kandi zidashobora kugira icyo zimenya.+ Ariko Imana ifite umwuka wawe mu kuboko kwayo,+ ikamenya inzira zawe zose,+ yo ntiwigeze uyisingiza.+
24 Ni yo mpamvu yohereje ikiganza, iyi nyandiko ikandikwa.+
25 Iyi ni yo nyandiko yanditswe: MENE, MENE, TEKELI na PARISINI.
26 “Dore icyo ayo magambo asobanura: MENE bisobanurwa ngo Imana yabaze iminsi y’ubwami bwawe, iyigeza ku iherezo.+
27 “TEKELI bisobanurwa ngo wapimwe ku munzani ugaragara ko udashyitse.+
28 “PERESI bisobanurwa ngo ubwami bwawe bwaciwemo ibice buhabwa Abamedi n’Abaperesi.”+
29 Nuko Belushazari atanga itegeko, maze bambika Daniyeli umwenda w’isine n’umukufi wa zahabu mu ijosi, batangaza ko agiye gutegeka ari uwa gatatu muri ubwo bwami.+
30 Muri iryo joro Belushazari umwami w’Abakaludaya aricwa,+
31 maze Dariyo+ w’Umumedi ahabwa ubwami bwe, afite imyaka nka mirongo itandatu n’ibiri.