Ezira 3:1-13

3  Ukwezi kwa karindwi+ kwageze Abisirayeli baramaze kugera mu migi yabo. Nuko abantu bose bateranira hamwe+ i Yerusalemu.+  Yeshuwa+ mwene Yehosadaki n’abavandimwe be b’abatambyi na Zerubabeli+ mwene Salatiyeli+ n’abavandimwe be, barahaguruka bubaka igicaniro cy’Imana ya Isirayeli kugira ngo bajye bagitambiraho ibitambo bikongorwa n’umuriro, nk’uko byanditswe+ mu mategeko ya Mose umuntu w’Imana y’ukuri.  Bubaka igicaniro aho cyahoze+ baragikomeza kubera ko batinyaga abantu bo mu bihugu byari bibakikije,+ maze bakajya bagitambiraho Yehova ibitambo bikongorwa n’umuriro bya mu gitondo n’ibya nimugoroba.+  Hanyuma y’ibyo, bijihije umunsi mukuru w’ingando+ nk’uko byanditswe,+ buri munsi bagatamba umubare w’ibitambo bikongorwa n’umuriro bakurikije itegeko ryagenaga ibyagombaga gutambwa buri munsi.+  Nyuma yaho bakomeje kujya batamba igitambo gikongorwa n’umuriro gihoraho,+ n’icyo mu mboneko z’amezi+ n’icyo mu minsi mikuru+ yose yerejwe Yehova, n’icy’umuntu wese wazaniraga Yehova ituro atanze ku bushake.+  Uhereye ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi,+ batangiye gutambira Yehova ibitambo bikongorwa n’umuriro. Icyo gihe bari batarashyiraho urufatiro rw’urusengero rwa Yehova.  Nuko baha amafaranga+ abacongaga amabuye+ n’abanyabukorikori,+ kandi baha Abanyasidoni+ n’Abanyatiro+ ibiribwa+ n’ibyokunywa n’amavuta+ kugira ngo bazane ibiti by’amasederi byo muri Libani+ babigeze ku nyanja i Yopa,+ nk’uko Kuro+ umwami w’u Buperesi yari yarabibahereye uburenganzira.  Mu mwaka wa kabiri uhereye igihe bagereye ku nzu y’Imana y’ukuri yari i Yerusalemu, mu kwezi kwa kabiri,+ Zerubabeli+ mwene Salatiyeli+ na Yeshuwa+ mwene Yehosadaki, n’abandi bavandimwe babo b’abatambyi n’Abalewi n’abandi bose bari baravuye mu bunyage+ bakaza i Yerusalemu batangira imirimo, kandi bashyiraho Abalewi+ kugira ngo bahagararire imirimo yo kubaka inzu ya Yehova,+ uhereye ku bafite imyaka makumyabiri gusubiza hejuru.  Nuko Yeshuwa+ n’abahungu be n’abavandimwe be, na Kadimiyeli n’abahungu be, bene Yuda,* bahagurukira icyarimwe na bene Henadadi+ n’abahungu babo n’abavandimwe babo b’Abalewi, kugira ngo bagenzure abakoraga imirimo yo kubaka inzu y’Imana y’ukuri. 10  Abubatsi bamaze gushyiraho urufatiro+ rw’urusengero rwa Yehova, Abatambyi bahaguruka bambaye imyenda yabo y’ubutambyi+ bafite n’impanda,+ n’Abalewi bene Asafu+ bahaguruka bafite ibyuma birangira,+ kugira ngo basingize Yehova bakurikije amabwiriza+ yatanzwe na Dawidi umwami wa Isirayeli. 11  Nuko bamwe bagatera abandi bakikiriza basingiza+ Yehova kandi bamushimira bati “kuko ari mwiza,+ kandi ineza yuje urukundo agaragariza Isirayeli ihoraho iteka ryose.”+ Abandi bantu bose barangururaga amajwi+ basingiza Yehova, bamushimira ko urufatiro rw’inzu ya Yehova rwari rumaze gushyirwaho. 12  Abatambyi benshi+ n’Abalewi n’abatware b’amazu ya ba sekuruza,+ ab’abasaza bari barabonye inzu ya mbere,+ babonye urufatiro+ rw’iyo nzu rushyizweho bararira+ cyane, mu gihe abandi benshi bo bateraga hejuru barangurura ijwi ry’ibyishimo.+ 13  Abantu ntibashoboraga gutandukanya amajwi y’ibyishimo+ n’amajwi y’abariraga, kuko abantu bateraga hejuru basakuza cyane, ku buryo urusaku rwabo rwumvikanaga rukagera kure cyane.

Ibisobanuro ahagana hasi